Digiqole ad

Direction Band yatswe ikiraka cyo gucurangira The Ben, gihabwa Mighty Popo

 Direction Band yatswe ikiraka cyo gucurangira The Ben, gihabwa Mighty Popo

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2016 nibwo iri tsinda rya Direction Band ryemeranyijwe mu mvugo na East African Promotors ‘EAP’ ko ryatangira kwiga indirimbo za The Ben mu buryo bwo kugirango azasange barazimenye bizanaborohere kuzicuranga. None ubu ryambuwe isoko rihabwa Popo.

Mighty Popo n’abanyeshuri be nibo bafite ikiraka cyo kuzacurangira The Ben

Muri icyo gihe cyo kwemeranya, na Mighty Popo akaba yari arimo ashaka uburyo itsinda ry’abahanzi ayoboye mu ishuri ryo ku Nyundo ko ryahabwa icyo kiraka.

Robert ukuriye itsinda rya Direction Band, yabwiye Umuseke ko bitunguranye baje kumenyeshwa ko ikiraka bacyatswe ahubwo cyamaze guhabwa Mighty Popo mu gihe kingana n’ukwezi bitoza indirimbo za The Ben

Ati “Si ibintu bishimishije na gato!!Ariko tugomba kubyakira. Kuko imbaraga n’ubuhanga dufite ntaho bigiye. Ahubwo dutegereze kuzareba ibyiza byinshi mu gitaramo”.

Uyu musore utashatse kuvuga byinshi kuri uko kwakwa ikiraka yari amazemo ukwezi yitegura, yakomeje avuga ko buri umwe ku isi agira inzozi zo gutera imbere mu buryo bwiza cyangwa se ububi bitewe n’imyemerere.

Mu kiganiro yari yagiranye na Umuseke mu Ugushyingo, akaba yari yagize ati “Imyitwarire yawe niyo igaragaraza imbaraga zawe cyangwa intege nke zawe. Ntekereza ko kuba aritwe tuzakorana na The Ben atari uko aritwe bitangaza cyaneee!!!Ahubwo hari ibyo abantu batubonamo”.

Kuba Mighty Popo yarabaciye inyuma akabakisha ikiraka, ngo nta kintu na gito cyabahungabanyijeho kuko byabasigiye isomo kuruta kubabaza.

Direction Band niyo yacurangiraga abahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riheruka kuba ryegukanywe na Urban Boys.

Robert niwe uhagarariye Direction Band yagombaga gukorana na The Ben

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • NIBIHANGANE,BAREKE NABANDI NABO BAZAFATE KUGAFARANGA.KEREKA NIBA HARI CONTRACT BARI BAFITANYE NA THE BEN IKABA ITARUBAHIRIJWE BAMUREGA,PORE SANA.

  • BIRABABAJE ARIKO NUMVA ISOMO RIKOMEYE ABA BACURANZI BABONYE BAKAGOMBYE GUTERA INTAMBWE YO KWIGA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BY’UMWUGA WABO IGIHE BAGIZE AMASEZERANO NTIBIBE MU MAGAMBO GUSA BIKAJYA BISHYIRWA NO MU MASEZERANO YANDITSE (contract). NKEKA KO IYO HABA AMASEZERANO YANDITSE POPO ATARI GUTINYUKA KUBAKA ICYO KIRAKA KUBERA GUTINYA INGARUKA BYARI KUGIRA. MU MENYE KO MUKORA BUSINESS NIMUDAFATA INGAMBA MUZAJYA MUYATAMO.

  • Birababaje ko bari babemereye akazi nyuma bakisubira, bt bariya bana bo ku Nyundo umuziki ubari mu maraso barabizi cyane mbega ubu twitege ibitangaza

Comments are closed.

en_USEnglish