Digiqole ad

Nyamirambo: Kubera ubusinzi, yagonze abantu batanu umwe arapfa

 Nyamirambo: Kubera ubusinzi, yagonze abantu batanu umwe arapfa

Uwari utwaye iyi modoka na bagenzi be ngo bari bakiva mu kabari basinze cyane

Imbere y’ikibuga cya Tapis Rouge n’Umusigiti bita kwa Khadaffi, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo imodoka y’ivatiri Toyota Corolla yagonze moto ebyiri n’abanyamaguru batatu kubera ubusinzi bw’uwari utwaye iyi modoka n’abo bari kumwe. Umwe mubo bagonze yahise apfa.

Uwari utwaye iyi modoka na bagenzi be ngo bari bakiva mu kabari basinze cyane
Uwari utwaye iyi modoka na bagenzi be ngo bari bakiva mu kabari basinze cyane

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Nyakabanda ya mbere mu murenge wa Nyakabanda, iyi modoka yarimo abasore bane, itwawe n’uwitwa Rasta.

Umwe mu bazi aba basore yabwiye Umuseke ko bari bavuye mu kabari ahitwa Sun city kandi basinze cyane.

Ku muvuduko ukabije bamanuka bava i Nyamirambo ruguru bageze kuri Dos d’ane z’imbere y’ikibuga bita tapis rouge bafashe feri imodoka ita umuhanda igonga abamotari babiri n’abagenzi batatu.

Umwe mu bagonzwe ni umugabo w’ikigero cy’imyaka 50 bivugwa ari umusaza wo ku Kamonyi wari wazindukiye i Kigali, yahise yitaba Imana.

Aba bantu bane bandi bakomeretse barimo babiri bikomeye.

Umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko  iyi mpanuka yatewe n’ubusinzi.

Avuga ko uyu mushoferi yahise acika ariko biba iby’ubusa aza gufatwa. Gusa ngo bagenzi be bari mu modoka ntacyo babaye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • BIRABABAJE,POLICE IHORA ITANGA UBUTUMWA KO GUTWARA NABYO WASINZWE ARI IKOSA,NAWE AKAGENDERA KUMUVUDUKO?NIBA YAFASHWE ABIHANIRWE CYANE,UBWO YARATOROTSE AGIYE HE?CYEREKA IYO AHUNGIRA MU MWOBO NIBWO ATARI KUZABONEKA,KURI UBU AHO WAJYA HOSE USHAKISHWA URAFATWA,POLICE YACU MWAGARAGAJE KO MURI ABANYAMWUGA,MUJYE MUHANA UTUBARI TURARA DUKORA,UBWO SE BARI BAGIYE KURYAMA CG NI UKUBYUKA?UWO MUSAZA IMANA IMWAKIRE MUBAYO,ABAKOMERETSE NABO BAGIRE UKWIHANGANA.

  • Aliko bakwiye gushyiraho amategeko akarishye, nkuyu wagonze umuntu yasinze akwiye guhanwa nk’uwishe umuntu yabigambiriye agafungwa nka 25 ans cg burundu naho ubundi ibi ntibizacika. Amategeko akwiye gusubirwamo. Ubuse koko uyu musaza azize iki? Gusa n’abo bari kumwe bajye babafata kuko ni abafatanya cyaha. Ni gute wemera gutwarwa n’umuntu ubibona ko yasinze!

  • mwa bantu mwe mwirinde ubusambanyi,butera umwaku,wasanga abo bakobwa yari kumwe nabo bari bavuye gusambana!byambayeho mpita nzinukwa gusambana

  • Birababaje! Police nabashiraho amategeko plz mudushakire umwanzuro kumpanuka nkizi abantu baburiramo ubuzima hejuru yumurengwe nubusinzi bwabandi bahaze inzoga!

    Bimaze kumenyerwa ko abantu batwara imodoka zabo basinze cg ntana permit bagira bafatwa bagacibwa amande abandi bakababarirwa tuuu!!! Impanuka nkizi zaba tukabirenza amaso abantu babura ubuzima mubyukuri!

    Nge mbona aho kwinjiza amafaranga yamande twakarengeye ubuzuma kwanza amategeko akavururwa ufashwe atwaye imodoka yasinze cg nta permit AGAFUNGWA ndetse nayo mande agacibwa ingero zirahari zibihugu aho gutwara wasinze ahubwo utega taxi kuko amategeko akarishye!

    TUBE MURWANDA TWIFUZA TURENGERE UBUZIMA HAFATWA INGAMBA ZIHAMYE KUMPANUKA ZITAGAKWIYE KUBAHO NKIZI ZUBUSINZI

Comments are closed.

en_USEnglish