Digiqole ad

IGITEKEREZO: Mu Rwanda hari urubuga rusesuye rwa Politiki ?

 IGITEKEREZO:  Mu Rwanda hari urubuga rusesuye rwa Politiki ?

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira  Politiki y’igihugu.
Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Facebook: Rurangwa pacific
Twitter :@prurangwa

 

Gutanga umwanya cyangwa ubwisanzure muri Politiki, ni ikintu kigenda gikurura impaka ndende hirya no hino ku Isi, atari mu bihugu bikennye (akenshi bivugwaho kutawugira) gusa, no mu bihugu byateye imbere bivugwaho kugira Demokarasi isesuye, aho usanga bamwe bavuga ko igihugu iki n’iki gitanga cyangwa kidatanga ubwisanzure muri Politiki.

Iyi mvugo “Umwanya (Urubuga) wa Politiki (Political Space), nk’uko bisobanurwa n’ikigo giteza imbere ibya Demokarasi (NDI, 2016) ni uburyo abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa, kandi ibyo bitekerezo byabo bikakirwa, bikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi.

Tugendeye kuri iki gisobanuro, byumvikane ko mu gihugu gitanga umwanya (ubwisanzure) muri Politiki abaturage ari bo bagira umwanya ukomeye mu kugena imibereho n’icyerekezo cy’igihugu cyabo.

U Rwanda ni igihugu cyigenga kandi gishingiye kuri Demokarasi. Ihame shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ni Ubutegetsi bw’Abanyarwanda, butangwa n’Abanyarwanda, kandi bukorera Abanyarwanda (bigaragara mu ngingo ya 4 y’Itegeko Nshingaryo ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015).

Ni iki kigaragaza ko mu gihugu iki n’iki hari ubwisanzure/urubuga rwa Politiki?

Kugira ngo wemeze ko mu gihugu runaka hari ubwisanzure muri Politiki bisaba ko ugendera ku bintu bitandukanye.

Muri iyi nyandiko nahisemo ibi bikurikira:

1.Kuba abaturage bemererwa kuvuga ku bibakorerwa: Niba ubuyobozi bw’igihugu runaka buvuga ko hari ubwisanzure bwa Politiki, bugomba kuba bureka abaturage bakavuga ku bibakorerwa, bagashima ibyiza cyangwa bakagaya ibitagenda neza ku buyobozi bubayobora.

2.Kubaha ukwishyira ukizana kwa buri muntu: Mu gihugu kirimo ubwisanzure muri Politiki umuntu wese aba akibonamo, akubahwa, akarindwa icyamuvutsa uburengenzira bwe nk’ikiremwa muntu. Aha nta kurobanura uko ariko kose kuba guhari.

  1. Kureka abaturage bakihitiramo uko babaho n’uko bayoborwa: Iyi ni ingingo ikomeye cyane. Ntabwo igihugu cyemera ubwisanzure muri Politiki, ubuyobozi ari bwo bugenera abaturage uburyo babaho n’uko bayoborwa.Hoya. Ahubwo abaturage bo ubwabo ni bo bitangira umurongo w’uko bashaka kubaho no kuyoborwa (byumvikane ko ari na bo bahabwa umwanya wo kwihitiramo ubayobora).

4.Imitwe inyuranye ya Politiki ikora ku mugaragaro no mu bwisanzure: Imitwe ya Politiki inyuranye  ikorera ku mugaragaro no mu bwisanzure, ni ikintu cy’ingenzi muri Politiki. Mu gihe imitwe itandukanye iharanira ibyicaro bya Politiki nko mu gihe cy’amatora, ni umwanya mwiza igaragariza abaturage igisobanuro nyacyo cya Demokarasi nk’uko byemezwa n’umuhanga w’Umugiriki “Aristotle”.

 

Mu Rwanda hari umwanya usesuye wa Politiki?

Mu Rwanda hari ibimenyetso bitandukanye byerekana ko hari umwanya usesuye wa Poliotiki. Muri iyi nyandiko ndibanda gusa kuri ibi bikurikira:

Inama y’igihugu y’Umushyikirano: Iyi ni inama iba buri mwaka igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage ndetse n’abaturage ubwabo bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byo bifuza mu miyoborere n’imikorere y’igihugu cyabo.

Iyi nama kandi irangira hafatwa ingamba zihindura byinshi mu gihugu nk’uko bigaragazwa mu gitabo kitwa  “National Umushyikirano Council: A Decade of Delivering Democracy and Development to Rwandans. 2003 –2014 (2016)”.

Imikorere y’imitwe ya Politiki: Nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB 2016), mu Rwanda habarurwa imitwe ya Politiki yemewe 11. Ikaba ikorera ku mugaragaro no mu bwisanzure haba mu gukoresha inama (congres) n’abayoboke bayo cyangwa ibindi bikorwa bya Politiki.

Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo: Umunyarwanda wese afite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo  ku giti cye ku kintu runaka haba mu ruhame cyangwa abinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye byaba  amaradiyo, Televiziyo, ibinyamakuru byandika n’ahandi nk’uko biagarara mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 38.

U Rwanda kandi rwemera ibitekerezo binyuranye byose bigusha mu biganiro bituma abantu bumvikana. Bipfa kuba gusa bikozwe mu bwubahane nk’uko byavuzwe na Peresida wa Repubulika ubwo yifurizaga  Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2016.

Umwanzuro

U Rwanda ni igihugu gishingiye kuri Demokarasi kandi mu mahame ya Demokarasi arimo no guhana umwanya muri Politiki. Abaturage bagatanga ibitekerezo, bikakirwa ndetse bigashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi.

Nk’uko twabibonye haruguru ntagushidikanya ko mu Rwanda hari umwanya wa Politiki wisanzuye ugendeye ku bw’isanzure mu gutanga ibitekerezo, imitwe ya Polititiki ikorera mu bwisanzure n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana buri mwaka.

**********

25 Comments

  • Pacifique RURANGWA sinzi niba akunze kuganira n’abaturage ngo bamubwire ibyabo. Biratangaje kubona hano yandika ngo “abaturage mu Rwanda bemererwa kuvuga ku bibakorerwa” akongera akavuga ngo: “abaturage mu Rwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uko babaho n’uko bayoborwa”

    Reka nibarize gato uyu Pacifique RURANGWA akantu kamwe gusa muri byinshi nari mfite kumubaza ariko nkaba mpisemo kubyihorera. Ako kantu kamwe mubaza gusa ni aka gakurikira: Nsabye Pacifique RURANGWA ambwire ku byerekeye guhatira abaturage guhinga igihingwa kimwe niba abaturage hari uruhare babigizemo.

    Guhatira abaturage guhinga igihingwa cy’ibigori ku gahato ni kimwe mu biteza inzara mu gihugu, kandi abaturage nta gihe batabivuga bagasaba ko ibyo bintu byo kubahatira guhinga ikintu kimwe byahinduka bakabareka bagahinga ibihingwa ngandurarugo birwanya inzara kandi bizwi ko byari bisanzwe bitunze benshi mu banyarwanda.

    Nyamara icyo cyifuzo cy’abaturage kugeza n’ubu ntabwo kirahabwa agaciro. Ahubwo iyo abaturage bagerageje no guhinga ibyo bihingwa (nk’ibijumba, amasaka…) Ubuyobozi bubasaba kubirandura, batabikora ubwo buyobozi bukohereza abo kubirandura. Ubwo se koko wambwira ngo mu Rwanda abaturage bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uko babaho n’uko bayoborwa???? Ubwo se koko wambwira ngo abaturage bemererwa kuvuga ku bibakorerwa??????

    Mu gihe abanyarwanda bataramenya kuvugisha ukuri, nabitwa ngo barize bagakwiye kuba aribo rumuri rwa rubanda ugasanga batinya kuvugisha ukuri, bizagorana cyane kuvuga ku kibazo cy’ubwisanzure mu Rwanda.

  • Iki kibazo ukibajije Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, Ntaganda, Nahimana, Rukokoma, Kayumba cyangwa Rudasingwa, baguha ibisubizo bitandukanye n’ibyo wabona ubajije Murekezi, Rucagu, Bamporiki, Ngarambe, Rutaremara, Musoni, Biruta, Mukabalisa, Makuza,cyangwa His Excellency. Abaturage b’abanyarwanda, bo buri gihe basubiza umuntu ibyo ashaka kumva. Imyaka bamaze biruka imihanda yose, babundabunda, kubera rwaserera y’abarwanira ubutegetsi, irabahagije.

    • Bariya babanza ni babandi twakwita ngo: “umugabo umwami yahaye amata niwe wamwimye amatwi!” Bazavuge ibyo bashaka urwishigishiye ararusoma! Uburenganzira bwa mbere kuri buri wese ni amahoro!N’aho ibindi akataramagara Bajya soko!

    • Ntabwo nemeranwa nawe Mwanainchi we, benshi mu bantu ubanje gutangaho urugero, ntakiza bajya bavuga ku Rwanda. Basi ubuze kuvuga nka Bagitifu b’utugari n’imirenge n’abandi bavuga ko bakuwe mu myanya by’amaherere nta mpaka no kuburana, none wowe uzazana ibya ba Rukokokoma hano?

  • Mu buzima ibyo umuntu abona biterwa n’aho ahagaze cyangwa yicaye n’amaso arebesha.

    • YES CYANE THIS IS ALSO AN ARTICLE IN PHILOSOPHY THAT SAYS ( THE WORLD THAT WE SEE IS CREATED BY MIND)

  • Ibi byitwa gutera ibuye mu gihuru ngo urebe ikivumbukamo. Ndumva Prezida Kagame yararangije kubwira abanyarwanda icyo atekereza kuri political space mu gihugu.

  • Nkumunyamakuru ntiwari ukwiye guhengamira kuri leta kandi iki kinyamakuru cyigenga. Ariko rero umuntu yavuga ko ukurikije ingingo watanze zerekana igihugu gitanga urubuga rwa politique twavuga ko rwose ntanakimwe kibyemeza mu Rda. Nkuko mugenzi wanjye yabivuze abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi kuri gahunda zikurikira: guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe, ikusanyirizo ry’imyaka, isarurwa ry’imyaka, kororera hamwe, nizindi. Ikindi ihezwa n’ifungwa ry’abanyapolitique batavuga rumwe na leta (padiri Thomas Nahimana yangiwe kwinjira mu Rda, Me Ntaganda Bernard, Ingabire Victoire, etc). Hari byinshi byasesengurwa ugasanga urubuga rwa Politique mu Rda ruri hasi cyane.

    • Ubu se uburezi bugeze aharindimuka hari igihe abaturage batavuze? Imwe si icyongereza babatuye hejuru nta nteguza none ubu abana b’abanyarwanda bakaba barangiza amashuri ari ibihindugembe? (Keretse abanyamahirwe bacye cyane nabo bafite ukundi babayeho).
      Iyo political space wiyibaza RGB, reba umwe mu mitwe ikora politiki (uretse RPF) ubasabe interview urebe ko bayiguha!

      • Ariko ku rundi ruhande, ubu mu bibazo byihutirwa abanyarwanda bafite si political space. First and foremost ni umutekano (harimo n’uw’inda) kandi Leta ntako itagira n’ubwo hose nta byera ngo de!

    • Ntabwo uriya ri umunyamakuru ni umuntu watanze igitekerezo urebe neza.

  • Hahaaaaaaaaaa!Rurangwa!

  • YEWE YEWE!!!! AHUBWO WOWE WANDITSE IBI NAWE UBWAWE UTINYE KWANZURA UKO UBITEKEREZA WANZURA NKUFITE UBWOBA BWO KUVUGA ICYO UTEKEREZA!!! NSHINGIYE KUNGINGO UTANZE MURWANDA NTA BWISANZURE BUHARI UTI KUKI?
    1- HARI UMUTURAGE WIGEZE UHITAMO IGISHUSHANYO MBONERA GITUMYE ABANTU BENSHI BICWA NINZARA KUBERA G– USENYERWA
    2- HARI UMUTURAGE WIGEZE AHITAMO KO UBUCURUZI BUKORERWA HANZE BUCIBWA MUGIHUGU NUBWO BIDASHOBOKA
    3-HARI UMUTURAGE WIGEZE AHITAMO KO BAGURA ZIRIYA NDEGE CG HUBAKWA CONVETION CENTER NA KIGALI HEIGHTS
    4-HARI UMUTURAGE WIGEZE AHITAMO KO HASHYIRWAHO AGACIRO DEVELOPMENT FUND NIBINDI BISA NKABYO,NIBINDI NTARONDOYE
    JYE NDANZURA GUTYA RERO NTAHANTU NTANIGIHUGU KURI IYI SI YARUREMA UZASANGA UBWISANZURE MUVUGA KUKO BARAVUGA NGO ABAHIGI BENSHI BAYOBYA IMBWA UBURARI. NGAHO TEKEREZA ARIKO BARETSE NGO IBYO UMUTURAGE UYU NUYU AVUZE BUCYE BYAKOZWE, NAHO JENOSIDE YAVUYE KUKO ABATURAGE BARUSHIJE UBUYOBOZI IMBARAGA KANDI NTABUYOBOZI BUKWIYE KURUSHWA IMBARAGA NABATURAGE BABWO. NIBA HARI UMUNTU UYOBOYE ITSINDA RYABANTU RUNAKA MUMUREKE ABAYOBORE AFATE NIMYANZURO AKURIKIJE WE UKO ABIBONA HANYUMA UMWANYA WANYU NUGERAHO NAWE UKAYOBORA UZAKORE IBIRUSHIJE IBYUWAMBERE ARIKO NABWO UDASENYE IBYO YAKOZE. JYE NUKO MBYUMVA NAMWE MUFITE UKO MUBYUMVA GUTANDUKANYE NUKWANGE

    • @Paul uravuze ngo “Genocide yatewe ni uko abaturage barushije ubuyobozi imbaraga”?????
      Sibyo. Ahubwo leta yasiribanganyije uburenganzira bw’abaturage, ibambura uburenganzira bwo kuvuga oya, ibayobora nk’umukumbi umwe mu ntero ya ndiyo bwana. Iti nimurimbure bariya basya batanzuye. Ariko ni leta yateguye iyo jenocide ikoresha abaturage bayo yagize intwaro za jenocide mu kwikiza abo yitaga abanzi.

  • Hari igihe concepts zimwe ziteza confusion. Ubwinyagamburiro bwa politiki n’ubwisanzure mu bitekerezo biratandukanye.
    Muri political sciences hari uburyo bw’imiyoborere butandukanye. Mu gukora analysis nk’iyi, n’ubwo mbonye ntayo wakoze ntiwagombye guhusha icyo bita Human Development Index kenshi kigenda kizamura ibipimo by’ubureanganzira butandukanye. Ku ruhand rumwe hari principles ku rundi ruhande hari mechanisms. Ariko n’iyo ibi byombi bihari sibyo bibyara urubuga rwa politiki! N’iyo mpamvu leta ziba zifite inshingano zo kuzamura human development index factors kuko nibyo bituma babasha kunyurwa n’ibyiza by’ubwo bwisanzure. Abaturage bagomba kuba bafite imyumvire yigiye ejuru (ibyo bamwe bita political maturity). Imitwe ya politiki, inama, no kuvuga ibi cyangwa biriya ntibihwanye rwose n’urubuga rwa politiki. No kuba kandi wakora list y’abantu aba n’aba bafunze cyangwa bahunze igihugu ntiwabihuza no kubura ubwisanzure. Kuba umunyapolitiki ntibivugaa ko umuntu atakora icyaha ntibinavuga ko aba afite ubudahangarwa! Abo ba Ntaganda, ba Ingabire na ba Padri abo nta na rimwe bashobora kuba aribo gipimo cy’ubwisanzure.
    Muri make rero u Rwanda si paradizo nk’uko uhise ubyemeza, si na gehenomu nk’uko bamwe bahita basimbukira hejuru bagakuba na zero ibyo twakoze byose. N’ubwo tutaragerayo hari aho twavuye hari n’aho tugeze. Igituma abantu babura icyo bafata n’icyo bareka bakabivangavanga biterwa no kutagira repere na comparative entities/units. Ntabwo bibereye injijuke gukora empty assumptions. Ubu aho u Rwanda rugeze, mu kaga rwanyuzemo kuva rwabaho n’ubwo ntawakwemeza ko ruri ku 100%, byibura ubu nibwo rumeze neza, nibwo ibipimo biri hejuru. Urugamba ruracyakomeje. Abaturage ntibanyurwe manuma na leta ngo idamarare. Igitangaje kandi tutibuka ni uko uburenganzira buharanirwa. Abaturage nibo bagenda basunika abayobora batuma bafata imyanzuro ijyanye n’amavugurura bashaka si abayobora bagenera abo bayobora uburenganzira. Buraharanirwa ntibugabirwa!

    • @Rudabagira, umuntu usomye ibyo wandika, arahita abona ko nawe uri umuyobozi cyangwa uri umucurabwenge bw’ubwo buyobozi. Kuba utinyuka kwiyita umudabagizi ni agahomamunwa. Kandi ntugire ngo abakureba ntibarangije kubona ko uri umudabagizi nyine.

  • Ariko se aya magambo yose ni ay’iki? Ikibazo ni “Mu Rwanda hari urubuga rusesuye rwa politiki?” Igisubizo ni OYA. Ibindi byose mwahurutuye hano haruguru ntibyari ngombwa. Murakoze

  • uyu nawe arashaka kujya kuri level y’uwitwa Tom Ndahiro(ku basoma inyandiko ze baramuzi) Umugati uzarikora.

    • Tom Ndahiro mumuzanye hano mute? Nimumuhe amahoro. Umunsi yavuye muri politiki agasubira mu bugoronome, azagirira igihugu akamaro twese tumukurire ingofero.

  • Yewe ni agahomamunwa ahubwo. Ariko se ntimwumva ko uwanditse buriya aherutse guhabwa igikombe cy’uwanditse inkuru nziza umwaka ushize? Arashaka ikindi rero!

  • Jye ndumiwe! ubundi imishinga iyo ariyo yose kugira ngo igere ku nshingano zayo, hagomba kubazwa ba nyirubwite icyo babitekerezaho (participation de la population), kugira ngo bagire icyo babivugaho abaturage bagomba kuba bajijutse.None se tuvuge iki? ko hari amashyaka menshi adakorera mu kwaha kwa FPR ? Ko nta mfungwa za politiki zihari? ko uburezi bumeze neza? ko hari ubwigenge bw’inzego? ( Exécutif ,Judiciaire et législatif), Ko nta bantu bapfa mu buryo bufifitse kandi ntihabe inkurikizi? ko nta nzara ihari mu gihugu? mundeke mundorere.Koko uzarama azabona byinshi.Ni ikihe gihugu kw’isi kibamo Referendums nyinshi kandi utamenya perezida wacyo kubera ko bahora basimburana kandi atari ba wambonye sha? abatakizi ni SUISSE.

    • Hahaha!!!!!hari umuntu uherutse kunsetsa kuri runo rubuga ngo mu Rwanda nicyo gihugu cyonyine kw’isi gifite amashyaka ya opposition atagamije kujya ku butegetsi.

  • Ahahahahaha! Tom impuguke mu mategeko mpuza mahanga! Iyo ariho gusobanura ibyo muri America ndaseka imbavu zikandya!

    Sink’Impuguke Evode! Ahahahahhahaha.

    Mujya mwicecekera.

  • Mbega ngo murafatana mu ngoto mu nyandiko!!Mwese ibyo muvuga ni ukuri bitewe nuko ubayeho uyu munsi.Uwanditse iki gitekerezo biragaragara ko afite amaso areba neza.Nta nzara irimo.Nako nta mapfa arimo.Naho uwabuze akazi kndi atsinda buri munsi,ucuruza ntiyunguke kndi yashoye,uhembwa. Make kandi avunika kurusha abandi,uwo ntiyemeranya n’uwatanze iki gitekerezo.

  • For sure, jye mbona hari aho bamwe bafata political space nkurubuga rwo kuvuts abandi uburenganzira cyangwa se n ubuzima! None se gutanga Ibitekerezo nugusenga nka bimwe bya ba Bagosora, Bucyana, Kantano, Bikini. …? Numva gutanga Ibitekerezo nugusenga ibyubaka; ntabwo umuntu akwiriye kuvuga ko afite political space aruko ahawe urubuga rwo kurimbura imbaraga. Jye mbona mu Rwanda hari political space, abayihakana haba hari ikindi kitari kiza bagamije.

Comments are closed.

en_USEnglish