Digiqole ad

Rwanda: Abagera kuri miliyoni 1,5 bafite imyaka 18 bahuye n’ikibazo cya ruswa mu 2016

 Rwanda: Abagera kuri miliyoni 1,5 bafite imyaka 18 bahuye n’ikibazo cya ruswa mu 2016

Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ngo bagiye gushyiraho ingamba zo kumanuka ahatangirwa serivise no kwigisha abaturage

Karongi – Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, uravuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba,  muri rusange ruswa igaragara cyane mu nzego zitanga service zikenerwa n’abantu benshi, nibura ngo abageze mu cyiciro cyo gushaka akazi bafite guhera ku myaka 18 kuzamura bagera kuri miliyoni 1,5 bahuye n’ikibazo cya ruswa.

Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ngo bagiye gushyiraho ingamba zo kumanuka ahatangirwa serivise no kwigisha abaturage

Hamurikwa ubushakashatsi bugaragaza uko ruswa yifashe mu Ntara y’Iburengerazuba, ni bwo ibi byagarutsweho.

Nubwo hakajijwe ingamba zo kurwanya ruswa, ngo iracyagaraga mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, aho igaragara cyane kandi ngo ni mu nzego zitanga serivise zikenerwa n’abantu benshi.

Kavatiri Rwego Albert ushinzwe ibikorwa mu muryango Transparency International Rwanda, agira ati “Hari inzego zigenda zigaragara ko hari ibisigisigi bya ruswa. Mu nzego z’ibanze, mu nzego z’abikorera no muri Polisi aho niho ruswa yiganje.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko hari ingamba zihariye zo guhangana n’ibibazo bya Ruswa, ariko cyane cyane hibandwa ku kwigisha abaturage ububi bwayo.

Ati “Uko bigaragara bifite aho bituruka, twavuga nko muri serivise mbi aho usanga ruswa yakwa n’abakwiye kuba batanga serivise, dufashe ingamba ko tugiye gusubira inyuma tukagera aho serivise zitangirwa, uzajya abifatirwamo agahita abihanirwa kuko ruswa ni icyaha.”

Uhagarariye Polisi mu karere ka Karongi we avuga ko nubwo Polisi ikivugwamo ibibazo bya ruswa, hari ingamba zikarishye zo kuyirwanya kuko uyigaragayemo wese cyangwa uyiketsweho ahita yirukanwa nta zindi mpaka.

Ahandi hatunzwe agatoki ni mu rwego rw’abikorera cyane cyane iyo abantu bagiye gusaba akazi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency international Rwanda bugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2016, abantu bafite guhera ku imyaka 18, baba bageze igihe cyo gushaka akazi, abahuye n’ibibazo bya Ruswa bangana na miliyoni 1,5 mu Rwanda, ni 1/4 cy’abaturage bose bari muri icyo kigero.

Amafranga yagendeye muri izo ruswa angana na miliyari 13 na miliyoni 700.

U Rwanda ruvugwa mu bihugu bifite ruswa iri ku kigero cyo hasi cyane, ariko ngo na nkeya ikigaraga igira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage, ku mutekano wabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange, ari yo mpamvu ingamba zo kuyirwanya zigomba guhora zikazwa. 

Nubwo Polisi itungwa agatoki na Transparency International mu nzego zikirimo ruswa, ngo hari ingamba zikarishye zo guhana buri wese igaragayeho cyangwa uketswe

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE/Karongi

en_USEnglish