RD Congo: Umwuzure wahitanye abagera kuri 50 i Boma
Kuri uyu wa kane, abayobozi ba Congo batangaje ko abantu bagera kuri 50 bahitanywe n’umwuzure wibasiye umujyi wa Boma, mu Burengerazuba bwa RD Congo, watewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa mbere.
Jacques Mbadu, Guverineri w’Intara ya Kongo central yabwiye JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko bakomeje gushakisha imirambo y’abahitanywe n’uyu mwuzure baba baratembanywe n’ibyondo.
Yagize ati ati “Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa mbere no kuwa kabiri yatumye byibura abagera kuri 50 bapfa. Kuwa gatatu twashyinguye abagera kuri 31. Kuri uyu wa kane turateganya kugarura mu gihugu imirambo hafi 20 yasanzwe ku mupaka wa Angola.”
Imvura yari nyinshi yatumye umugezi wa Kalamu ifite inkombe ku ruhande rwa RD Congo na Angola wuzura ujya mu bice bituyemo abantu, n’ubwo byamaze amasaha abiri gusa, wangije byinshi. Kuri iyi nshuro, wasenye ingo zigera kuri 500.
Guverineri Mbadu avuga ko ubusanzwe uyu mugezi wuzuraga ukazongera haciyeho imyaka icumi, ariko ngo kubera imihindagurikire y’ikirere wongeye kuzura nyuma y’umwaka umwe kuko no muri Mutarama 2015 wari wuzuye nabwo wangiza byinshi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Boma bwirinze gushyira hamwe abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure kugira ngo nabyo bidateza izindi ndwara nk’izikomoka ku mwana, ahubwo babasaba kujya mu miryango yabo n’abaturanyi.
Amakuru aturuka Boma aravuga ko ngo ibyondo bikiri byinshi mu turere dutatu tw’umujyi wa Boma, dore ko hari aho amazi y’umugezi wa Kalamu yazamutse akagera ku burebure bwa metero eshatu ugereranyije n’uko yari asanzwe. Ngo byagize ingaruka cyane ku bikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane.
UM– USEKE.RW