Digiqole ad

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

 Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Police y’u Rwanda ku Kicukiro muri iki gitondo yasubije umugabo Jean Luc Miravumba amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi icumi na magana arindwi mirongo inani by’ama Euro (10 780 €) yose hamwe ni miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atatu mu manyarwanda. Aya yari yayibwe n’umukozi umukorera mu rugo.

Yasubijwe amafaranga ye na ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali
Yasubijwe amafaranga ye na ACP Rogers Rutikanga umuyobozi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

Miravumba avuga avuga ko ayo mafaranga yari yayabonye yagurushije imodoka ye, umunyamahanga bayiguze amwishura ayo mafaranga ari kuwa mbere nyuma ya Noheli ngo ayabika mu rugo agirango ayajyane kuri banki bukeye kuko wari umunsi w’ikiruhuko.

Umukozi we wo mu rugo witwa Tuyishime Emmanuel w’imyaka 29 uregwa kwiba ayo mafaranga ngo yakuye imfunguzo z’icyumba mu modoka akuramo ayo mafaranga, ubwo sebuja yari asohotse mu rugo gato.

Tuyishime ubwe  avuga ko yayakuye mu cyumba aho yari ari akayahisha hafi aho.

Uyu munsi uyu mukozi wo mu rugo yabanje kuvuga ko atari agambiriye kuyatwara kuko ngo iyo aba abifite muri gahunda aba yarayajyanye, nyuma nibwo yavuze ko bamufashe afite gahunda yo kugenda.

Miravumba avuga ko agarutse yabuze urufunguzo rw’icyumba mu modoka aho rwari ruri ahita yirarira mu cyumba cy’abashyitsi kuko ngo n’umugore we n’abana batari bahari, ndetse agira ngo umugore niwe warutwaye.

Bukeye umukozi we nibwo ngo yamwibwiriye ko mu cyumba cye bamennye idirishya. Asanga ya mafaranga yari yagurishije imodoka bayajyanye yiyambaza Police ihita ita muri yombi umukozi nk’uwa mbere ukekwa.

Bukeye bwaho azanye ibindi bimenyetso aho umukozi we yari afungiye bamubwira ko yamaze kwemera icyaha ajya kubereka aho yayahishe arayabasubiza.

Umuyobozi wa police mu mujyi wa Kigali ACP Roger Rutikanga avuga ko abantu bakwiye kureka umuco wo kubika amafaranga menshi mu ngo zabo kuko umutekano wayo uba ari muke , kandi bakajya bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga batagombye kwikorera umutwaro w’amafaranga.

Tuyishime Emmanuel ukomoka i Nyamagabe ngo yari amaze umwaka n’igije akorera Miravumba.

Miravumba yishimye cyane gusubirana amafranga ye
Miravumba yishimye cyane gusubirana amafranga ye
Yayasubiyemo ayabara neza asanga aruzuye
Yayasubiyemo ayabara neza asanga aruzuye
ACP Rogers Rutikanga agira inama abantu kwirinda kubika amafaranga menshi mu rugo
ACP Rogers Rutikanga agira inama abantu kwirinda kubika amafaranga menshi mu rugo
Miramvumba yashimye cyane Police y'u Rwanda
Miramvumba yashimye cyane Police y’u Rwanda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • CONGRATURATION POLICE,MURI ABANTU BABAGABO,UWO MUGABO WASUBIJWE IBYE NA POLICE,AZATURE ISHIMWE KU MANA,KANDI NTAZONGERE KUBIKA Frs ANGANA KURIYA MURUGO,N’ABANDI BAREBEREHO,UWO MUKOZI KANDI AKATIRWE KUKO YARI YABIGAMBIRIYE NABANDI BAKOZI BATAZABIKORA.

    • None se Imana ikeneye amafaranga(amaturo) Jean Pierre?

  • IYI NKURU IRANSHIMISHIJE KABISA POLICE Y’U RWANDA NI IY’UMWUGA PE!!!

  • Uyu musore wari wibye aya mafaranga agomba kuba aribwo bwa mbere yari yibye. Muri make ni umuswa mu kwiba, kuko iyo aba umu “professionel” mu kwiba, ntabwo amafaranga angana kuriya aba yemeye ko yayibye. Yari kuvuga “kama mbaya mbaya”.

  • Kubika amafranga mu kimuga ndabona abanyakigali bongeye kubigira umuco. Barikanga iki muri za banki?

  • RNP ikomeje kugaragaza ubushake n’ubuhanga bwo gukorera neza abanyarwwanda n’abatura Rwanda.
    Mukomeze imihigo turabakunda.

Comments are closed.

en_USEnglish