Month: <span>December 2016</span>

Yaguze ikibanza, ubu anishyurira murumuna we Kaminuza mu bucuruzi bwa

Kubwimana Frank uzwi kwizina rya Murenzi akorera mbere y’inyubako ya UTC mu mujyi wa Kigali aba ahagaze hanze acuruza Me2U n’amakarita ya MTN, amaze  imyaka 8 muri aka kazi kamuhiriye kuko ubu yishyurira murumuna we Kaminuza, yabashije kugura ikibaza ndetse akaba ateganya kujya kwiga umwuga w’ubukanishi. Byose abikesha aka kazi. Murenzi yavuye iwabo i Bucumbi […]Irambuye

Episode ya 69: Iyi nkuru murumuna wa Jane azaniye Eddy

Episode 69 ……………..Twahise tuva aho turasohoka tugeze ku muhanda ndabasezera mfata moto, mu minota mike nari ngeze aho nitaga mu rugo, nirukira mu cyumba, telephone ntiyavaga ku gutwi ngerageza guhamagara Jane, ijoro ryose sinasinziriye keretse mu rucyerera agatotsi kantwaye, nakangutse nka saa tatu nongera guhamagara Jane ariko ndamubura pe! Murabyumva namwe uburyo nari meze narahangayitse […]Irambuye

Hari abayobozi badatanga amakuru. Bo bati “Abanyamakuru baba bashaka byacitse

*Hari abagihohotera umuturage watanze amakuru *Amakuru yaba meza yaba mabi ngo agomba gutangwa kuko ari itegeko Mu Rwanda haracyari abayobozi batarasobanukirwa n’itegeko ryo gutanga amakuru, ndetse hari aho umuturage ahohoterwa kuko yatanze amakuru. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri bari mu karere ka Nyaruguru baganira n’abayobozi kuri iri tegeko […]Irambuye

Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi MU CYARO byagabanyijwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje kuri uyu mugoroba igabanuka ry’ibiciro byamazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro. Ibiciro byagabanutse ku kigero cya 51% naho ijerikani y’amazi igabanywa ku kigero kiri hagati ya 12 na 50%. Mu cyaro abaturage mu ngo zabo bakoresha amashanyarazi atarengeje 15Kilowatt ku kwezi ubu igiciro gishya […]Irambuye

COPEDU iraregwa gukomeza gukoresha ‘Program’ yakorewe n’uwo bananiranywe

Kompanyi y’Ikoranabuhanga ya ADFinance Ltd irarega Ikigo cy’imari cya COPEDU Ltd kuba cyarakomeje gukoresha porogaramu  cyari cyarakorewe n’iyi kompanyi kandi baramaze gusesa amasezerano. Kompanyi ya ADFinance Ltd isanzwe itanga serivisi z’Ikoranabuhanga, yashyikirije ikirego Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ivuga ko COPEDU Ltd bari baragiranye amasezerano yo gukoresha program yo mu bwoko bwa ‘core banking system’ nyuma […]Irambuye

Imbabazi ku bakuyemo Inda: ‘Ntibivuze ngo buriya Perezida yabyemereye n’uyitwite

Mu nama y’Abaministiri yateranye mu cyumweru gishize, kuwa 09 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko izi mbabazi zidasobanuye guha rugari abifuza gukuramo inda. Muri aba bantu 62 bahawe Imbabazi, harimo 25 […]Irambuye

Kuki ibara ry’umutuku abantu henshi ku isi barifata nk’irikomeye?

Mu mico inyuranye usanga hari aho amabara ahuza ubusobanuro. Mu Rwanda no mu bindi bihugu bimwe ibara ry’icyatsi rivuga umusaruro n’uburumbuke, umuhondo ukerekana umucyo, umweru ukavuga isuku n’amahoro,n’ibindi. Gusa nanone uzasanga henshi cyane ibara ry’umutuku rifatwa nk’ikimenyetso cy’ububasha ahandi abahirwe. Kuva cyera cyane ngo abantu  bakundaga ibara ritukura. Mu myaka ya cyera cyane abahanga bita Neolithic bavuga […]Irambuye

en_USEnglish