Digiqole ad

Yaguze ikibanza, ubu anishyurira murumuna we Kaminuza mu bucuruzi bwa Me2U

 Yaguze ikibanza, ubu anishyurira murumuna we Kaminuza mu bucuruzi bwa Me2U

Kubwimana Frank uzwi kwizina rya Murenzi akorera mbere y’inyubako ya UTC mu mujyi wa Kigali aba ahagaze hanze acuruza Me2U n’amakarita ya MTN, amaze  imyaka 8 muri aka kazi kamuhiriye kuko ubu yishyurira murumuna we Kaminuza, yabashije kugura ikibaza ndetse akaba ateganya kujya kwiga umwuga w’ubukanishi. Byose abikesha aka kazi.

Murenzi mu kazi
Murenzi mu kazi

Murenzi yavuye iwabo i Bucumbi muri Karenge/Rwamagana nyuma y’uko ubushobozi bwo kumwishyurira amashuri yisumbuye bubuze ku muryango we, aza gushakisha ubuzima i Kigali.

Murenzi ubu w’imyaka 25 yatangiye gucuruza Me2U afite imyaka 18 mu 2009, avuga ko kuva icyo gihe yazindukaga cyane kuko saa kumi n’imwe n’igice yabaga yageze aho akorera ngo hatagira umukiriya ubura ikarita.

Murenzi ati “Nashoye ibihumbi 40, buri kwezi nkabona inyungu k’ibihumbi mirongo itanu. Byansabaga kwigomwa no kugira discipline ku mafaranga ninjije. Nagiraga abakiriya benshi, saa tanu z’amanywa amakarita yabaga yashize nkajya kurangura andi.

Icyo nakoraga ni ukurya no kwishyura inzu mbamo nkakemura n’utundi tubazo twihutirwa maze nkabika inyungu y’ibihumbi mirongo itanu kuri banki.”

Byageze aho abasha kwishyurira murumuna we mu ishuri rikuru rya IPRC ku Kicukiro n’ubu akaba ari ho akiga amwishyurira, gusa nawe ngo akimenya ku tundi tuntu nka mutuelle de Sante no kwiyishyurira inzu.

Murenzi ati “Murumuna wanjye mwishyurira 150,000 frw buri igihembwe  ubu  asigaje umwaka umwe ngo arangize muri IPRC, kandi mu mafaranga nagiye mbika nabashije no kwiguriramo ikibanza i Karenge mu karere ka Rwamagana, ubu umwaka utaha ndashaka kuzajya kwiga Mecanique Automobile  muri Kavumu i Nyanza menye umwuga uzambeshaho nkubaka.

Murenzi avuga ko ubucuruzi bw’amakarita ya telephone ngendanwa butunze benshi avuga ko mubo bakorana hari abafite abagore cyangwa abagabo n’abana batunzwe nabyo, bamwe baguze za moto n’ibindi bikorwa byo kwibeshaho.

Avuga ko najya no ku ishuri mu biruhuko azajya agaruka agacuruza Me2U, kuko ngo gucuruza amakarita ya MTN aribyo akesha intambwe agezeho uyu munsi.

Murenzi atanga inama ku rubyiruko yo kudasuzugura umurimo uwo ariwo wose. Kuri we ngo ikibazo cy’ubushomeri mu bigitera harimo no gusuzugura umurimo ku rubyiruko ruvuga ko rwize rugasuzugura imirimo imwe n’imwe.

Ati “Ibi ni ukwikorera nta ugutegeka. Iyo ubikoze ubikunze bigira icyo bikugezaho.”

Murenzi mu kazi ke avuga ko azinduka cyane kandi agataha bwije
Murenzi mu kazi ke avuga ko azinduka cyane kandi agataha bwije
Imbere y'inyubako ya UTC mu mujyi niho akorera
Imbere y’inyubako ya UTC mu mujyi niho akorera
Yatangiye gucuruza Me2U afite imyaka 18, ubu niwo murimo umutunze kandi wagize icyo umugezaho
Yatangiye gucuruza Me2U afite imyaka 18, ubu niwo murimo umutunze kandi wagize icyo umugezaho
Avuga ko gufata neza abamugana nabyo biri mu bimufasha mu kazi ke
Avuga ko gufata neza abamugana nabyo biri mu bimufasha mu kazi ke
Yakira abakiliya b'ingeri zinyuranye
Yakira abakiliya b’ingeri zinyuranye
Aka kazi kugakora ngo ni ukwikorera no kwigomwa kugira ngo ugire icyo ugeraho
Aka kazi kugakora ngo ni ukwikorera no kwigomwa kugira ngo ugire icyo ugeraho
Ibyo agezeho abikesha gucuruza amakarita na Me2U bya MTN
Ibyo agezeho abikesha gucuruza amakarita na Me2U bya MTN

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Terimbere mwana wurwanda na MTN Me2U.

  • nihagira umuvandimwe unzanaho imiteto ngo yabuze igishoro ngo yabuze akazi, nzamuha 40,000rwf mpite namuha link y ino nkuru????????????????

  • alikonamwe ntimugakabye kutubesha muratubuirako yishyuririshuri murumunawe 150.000 kugihembwe nukuvuga 30.000kukwezi, akizigimira50.000 kuli banque bulikwezi, kandi mwalimwabanje kuvugango yunguka50.000 kukwezi. ubwomurumva ibyobishoboka???? wamunyamakuruwe ugombakuba warabonaga zero mumibare, itekinikaryawe ryagupfubanye

  • alikonamwe ntimugakabye kutubesha muratubuirako yishyuririshuri murumunawe 150.000 kugihembwe nukuvuga 50.000kukwezi, akizigimira50.000 kuli banque bulikwezi, kandi mwalimwabanje kuvugango yunguka50.000 kukwezi. ubwomurumva ibyobishoboka???? wamunyamakuruwe ugombakuba warabonaga zero mumibare, itekinikaryawe ryagupfubanye

  • Bebe birashoboka. Niba azihama 50,000 ku kwezi kandi uwo murumuna we amaze umwaka umwe cg iniri aje kwiga. Bivuze ngo ashobora kuba bwa mbere yaramwishyuriye kuyo yari yaraziganye. Ubundi akajya

    amwishyurira buhoro buhoro. Birashoboka rero naho umunyamakuru we nta kosa afite.

  • Nibyo birashoboka kwishyurira..his brother 150.000 kuko inyungu..yavuze..niyo yatangiye yunguka,bivuze ko atariyo..acyunguka,ahubwo yiyongereye,uko igishoro kiyongeraga.Gusa nkunda..ukuntu abavandimwe b’abacyene..bakundana..kurusha..ab’abakire..kdi ngo bize!Imana irakomeye!

Comments are closed.

en_USEnglish