Digiqole ad

Perezida wa Ghana watsinzwe amatora yagiye gusaba Jemmeh kwemera ko yatsinzwe

 Perezida wa Ghana watsinzwe amatora yagiye gusaba Jemmeh kwemera ko yatsinzwe

John Dramani Mahama Perezida uheruka gutsindwa amatora muri Ghana

Perezida John Mahama uheruka gutsindwa amatora muri Ghana yanditse kuri Twitter ko yageze muri Gambia, aho yagiye mu biganiro na Perezida Yahya Jammeh kugira ngo bamwumvishe ko yarekura ubutegetsi.

John Dramani Mahama Perezida uheruka gutsindwa amatora muri Ghana

Bombi batswe amatora mu byumweru bishize, John Mahama yatsinzwe na Nana Addo Dankwa Akufo-Addo w’imyaka 72 utaravugaga rumwe na we.

Mahama yemeye kuzava ku butegetsi muri Ghana naho Yahya Jammeh yari yemeye ko yatsinzwe amatora ariko nyuma yisubiraho.

 

 

Mu bandi ba Perezida bategerejwe ni Muhammadu Buhari wa Nigeria, uwa Liberia Mme Ellen Johnson-Sirleaf, n’uwa Sierra Leone, Ernest Bai Koroma.

 

Yahya Jammeh watsinzwe amatora n’Umunyemari Adama Barrow aherutse kwisubiraho avuga ko amatora azasubirwamo, akayoborwa na Komisiyo ifite ubutabera butabogamye nk’ubw’Imana.

Perezida watowe, Adama Barrow yakiriye neza umugambi w’Abakuru b’Ibihugu baje muri Gambia, kandi avuga ko aza guhura na bo.

Hagati aho Ambasaderi wa Gambia muri USA Sheikh Omar Faye yasabye Perezida Yahya Jammeh kwemera ibyavuye mu matora akarekura ubutegetsi.

 

Amb Faye avuga ko nyuma y’aho Perezida Jammeh avuze ko yisubiyeho tariki ya 9 Ukuboza, igihugu cyagiye mu bihe bikomeye bishobora gushora Gambia mu mvururu.

 

BBC

UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Dore urutonde rwaba present batava kubutegetsi badapfuye.
    1 : Robert Mugabe:Zimbabwe
    2 :yuweli kaguta museven:Uganda
    3 :sanotos : angola
    4 :Joseph Kabila :Congo kinshasa
    5 :Idrissa eddy be :cade
    6 : nkurunziza :burundi
    7 :king muswati : Swaziland
    aba banyakubashwa batabarashe Ngo bakore nkuko ngiye kubaha urutonde rwabanyakubashwa bavuye kubu present babaye uturambo cg bameneshejwe,ntibavaho.
    1: Mohamed Kaddafi: Libya
    2: sadam Hussein: irake
    3:habyarimana juvenal :rwanda
    4: mombutu seseko wazambanga:Zaire
    5:compaur: burukinafaso
    hari nabandi ariko abo naburugero ruri hafi.africa yicwa naba present babi,nadashaka kuva kubutegetsi.ngayo nguko.

  • Ibi nibintu byiza Perezida wa Ghana yerekanye nyuma yaho uwa Nigeria atsindiwe akemera kuva kubutegetsi nuyu wa Ghana akaba yarabyemeye ni intambwe nziza Africa iri gutera. Yahmey nawe agomba kwemera ugusaba cg ubushake bwabaturage ba Gambia akarekura. Nshyigikiye igitekerezo cya SADEC cyo kuzakoresha ingufu za gisirikare mugihe uyu watsinzwe yanze kuburekura mu mahoro.

  • sha nanjye ndemera ko africa yagombye kwishyiriraho umutwe w’ingabo ugomba kurinda ubusugire bwa Africa , uyu mutwe ukaba udashingiye kugihugu nakimwe, kandi abapresida bose biyongeza manda, cyangwa bagahindura itegeko nshinga ngo batavakubutegetsi , uyu mutwe ukajya ufata mpiri , kandi hagashyirwaho urukiko rwa Africa , rukorera muri africa , rukorwamo naba nyafrika. ICC ikaguma i burayi, igaca imanza zi burayi, abanyafurika nabo bagaca iza furika. ubundi , ntihongere kumvikana coup d’etat muri afrika, ntitwongera kuba munsi y’ukuboko kw’i burayi. Abanyafurika tugatuza tugatunganirwa, ntihagire Presida numwe wongera kurenza imyaka 10 ari presida wighugu.abanyafurika bakamenya gusimburana ku butegetsi, batamenye amaraso yabagenzi babo. sha Afurika ntiyatinda gutera imbere, ubutindi bwaba Amateka ndakurahiye.!!

Comments are closed.

en_USEnglish