Kuri uyu wa 13, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge irindwi yo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi baraye beguye. Benshi muri bo bavuga ko bumvaga badafite imbaraga zihagije zo kugendana n’umuvuduko w’Iterambere u Rwanda rufite. Aba banyamabanga Nshingwabikorwa, barimo batanu bo mu mirenge yo mu karere ka Nyamasheke n’abandi babiri bo mu mirenge ya Rusizi. Bose banditse […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu nama nyuguranabitekerezo hagati y’ikigo cy’ingoboka n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike enye z’igihugu, hatangajwe umushinga w’ibiciro bishya ku bononerwa n’inyamanswa zo muri Parike ngo bishobora gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2017. Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF), gifite inshingano gutanga indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba […]Irambuye
Intumwa ya UN yaburiye Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ko azafatirwa ibihano bikomeye igihe azaba agerageje kuguma ku butegetsi. Mohammed Ibn Chambas, intumwa ya UN muri Africa y’Iburengerazuba yasabye ingabo za Gambia kuva ku biro bya Komisiyo y’Amatora zigaruriye ku wa kabiri. Yagize ati “Kwigarurira ibiro bya Komisiyo y’Amatora ni igikorwa giteye isoni, kitanubahisha ubushake […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi. Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. […]Irambuye
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere twari twugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa yakurikiye ituba ry’umusaruro w’ubuhinzi muri uyu mwaka, gusa ubu ngo batangiye kugira icyizere ko umusaruro mu gihe kiri imbere bazabona umusaruro. Abaturage banyuranye n’ubuyobozi bw’Akarere bavuga ko ibihingwa bahinze ubu byerekana icyizere cy’uburumbuke, ndetse biri gukura neza, ngo bakaba bizeye kuva mu bihe […]Irambuye
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko USA igaragaza intege nke mu kuganira no kugera ku mwazuro watuma intambara ikomeje kuyogoza igihugu cya Syria ihagarara. Kuri we ngo ibiganiro byabo nta musaruro byatanze ariko ngo igihugu cye cyabashije kubyitwaramo neza kuko muri iki gihe cyabashije gukorana neza na Turikiya kandi […]Irambuye
Mu birori byo gutanga ibihembo byiswe SMART AWARDS bizahabwa ibyamamare, Ibigo bya Leta,amasosiyete yigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta ikoresha neza ikoranabuhanga, Mutoni Fille wo muri Uganda na Dj Pius nibo bazasusurutsa abazaba bari aho. Ibyo bihembo bikazibanda cyane cyane ku bigo bikoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange. Uwo muhanzikazi Fille wo muri Uganda […]Irambuye
Umusore witwa Nkundimana wo ku Gisozi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira inzego no kwambura abantu abeshya ko ari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi. CSP Ngondo Elia wungirije Komiseri ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Police yavuze ko Nkundimana yakurikiraga urubanza runaka mu rukiko akahavana amakuru y’ibanze. Ubundi akoresheje SimCards zirenga 22 afite, zirimo […]Irambuye
Nyuma y’uko ikiciro cya kabiri cy’Umushinga ‘PAREFBe2’ waterwaga inkunga n’igihugu cy’Ububiligi kigeze ku musozo, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels yizeje ko ibikorwa byo gutera amashyamba no kubungabunga ahari batangiye muri uyu mushinga bazakomeza kubishyigikira. Ibyiciro byombi by’uyu mushinga ‘PAREFBe2’ byatwaye Ama-Euro miliyoni 7.860, yakoreshejwe mu gutera amashyamba kuri Hegitari 4 500 mu Turere dutandukanye. […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yale bwerekanye ko abantu bavutse igihe kitageze bahura n’ibibazo mu buzima bikaba byatuma bamwe bapfa imburagihe. Nubwo abahanga bemeza ko umuntu ashobora gupfa azize impamvu zitandukanye zirimo impanuka, ngo abantu bavutse igihe kitageze baba bafite ibyago byinshi byo kuzarwara indwara zabahitana nk’izifata umutima, imitsi na za cancers. Abahanga bo muri […]Irambuye