Month: <span>December 2016</span>

Caguwa iracyahari…Abazayikura muri Uganda na DRC ntawuzababuza -Min. Kanimba

*I Kigali, hagiye gutangira ‘Made in Rwanda Expo’ yitezweho ishusho y’ibikorerwa mu Rwanda, *Min Kanimba ati “ Ibikorerwa mu Rwanda biraciriritse ariko n’izibika zari amagi.” I Kigali kuri uyuwa Gatatu, Taliki ya 14 Ukuboza haratangira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made In Rwanda Expo’. Minisitiri w’Ubucuruzi; Inganda n’ibikorwa bya EAC, Franocis Kanimba avuga ko gahunda […]Irambuye

Uganda: Umwami wa Rwenzururu yashinjwe iterabwoba, ubujura no kugerageza kwica

Umwami wo muri Uganda mu gace ka Rwenzururu yashinjwe ibyaha by’iterabwoba, ubujura buteye ubwoba no kugerageza kwica. Ibyo ni ibyaha bijyanye no kwica umupolisi. Umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bw’Umujyi wa Jinja. Urukiko rwarimo abantu benshi bashyigikiye Umwami, n’Abadepite bakomoka mu gace k’ubwami bwe. Charles […]Irambuye

Gen Kabarebe – “{Rubyiruko} ntimukabe imfungwa z’amateka mutagizemo uruhare”

Gabiro – Kuwa mbere ba Minisitiri Philbert Nsegimana, Julienne Uwacu na Francis Kaboneka bahaye ibiganiro byiganjemo ubuhamya itorero ry’urubyiruko 754 ririmo abiga n’abatuye mu mahanga. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe nawe yahaye ikiganiro uru rubyiruko kiganje cyane ku buhamya bwe bugaruka ku mateka y’igihugu arusaba kutaba imfungwa z’amateka mabi rutagizemo uruhare. […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI: uw’Ugushyingo azahembwa muri Week-end

Umukinnyi warushije abandi kwitwara neza muri Shampionat Azam Rwanda Premier League mu mpera z’iki cyumweru nibwo azashyikirizwa igihembo. Azaba ari uwa kabiri uhawe iki gihembo kizajya gitangwa buri kwezi na Umuseke IT Lt. Ni igitekerezo kigamije guteza imbere umupira, kongera ishyaka mu irushanwa no kumenyekanisha kurushaho impano z’abakinnyi bakina mu Rwanda. Umuseke ufatanyije n’abasomyi bawo […]Irambuye

Amasura abiri atandukanye ya Social Mula mu ndirimbo imwe

Social Mula urimo kwigaragaza cyane mu bahanzi bakoze indirimbo zigakundwa na benshi mu mwaka wa 2016, mu mashusho yashyize hanze ya ‘Amahitamo’ harimo amasura ye abiri atandukanye. Hamwe afite umusatsi ahandi ntawo ibi bikaba ngo byajijisha abayareba. Impamvu yo kuba agaragara gutandukanye kandi ari amashusho y’indirimbo imwe, ngo habanje gukorwa amashusho y’ibinyobwa yamamazaga noneho akurikizaho […]Irambuye

Abana bigishwa na IPRC East basuye Kigali Convention Center n’Urwibutso

Urubyiruko rufashwa gutegurirwa ejo heza muri gahunda zashyizweho n’Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), urwo rubyiruko rwitezweho gukurana inyota yo kugera ku bikorwa binini no kurwanya icyasubiza igihugu inyuma, ni  nyuma yo gusura Kigali Convention Center, agace kahariwe inganda n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rubyiruko rwasuye ibikorwa bitandukanye […]Irambuye

Mu minota 10 umwana aba ahitanywe n’inzara muri Yemen –

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, UNICEF watangaje ko nibura abana 462,000 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije mu gihugu cya Yemen, naho abarenga miliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse. Ikibazo cy’inzara muri Yemen kimaze kugera ku rwego rwo hejuru aho bavuga ko abana barenga ibihumbi 462 bafite imirire mibi, kuva muri 2014 imibare yamutseho 200%. Raporo yatangajwe […]Irambuye

Turatsinze na Mugabo birukanywe na Police FC, baba bumvikanye na

Police FC yirukanye abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri, Hertier Turatsinze na Mugabo Gabriel. Aba basore bivugwa ko bari mu biganiro na Rayon sports ifite ikibazo mu bwugarizi. Tariki 21 Ukwakira 2016 nibwo Police FC yahagaritse by’agateganyo abakinnyi batatu; rutahizamu Muganza Isaac naba myugariro Hertier Turatsinze na Mugabo Gabriel. Aba basore bashinjwe imyitwarire mibi no […]Irambuye

Collabo zidahagije n’abahanzi bakomeye ziri mu bituzitira kumenyakana muri Afurika-

Mu bihembo bitangwa ku banyamuziki bakomeye muri Afurika, nta banyarwanda bakunze kugaragaramo. Ibi ngo byaba biterwa no kutimenyekanisha ku bahanzi bakomeye basanzwe babyitabira kuko baba bazi neza inzira bicamo. Dj Pius abona umuti wabyo ari ukongera imikoranire(collabo) n’abahanzi bakomeye bo hanze nk’inzira yo kubigeraho. Bitaba ibyo umuziki w’u Rwanda ukazakomeza kumva mu gihugu imbere aho […]Irambuye

en_USEnglish