Digiqole ad

Hari abayobozi badatanga amakuru. Bo bati “Abanyamakuru baba bashaka byacitse gusa”

 Hari abayobozi badatanga amakuru. Bo bati “Abanyamakuru baba bashaka byacitse gusa”

Abayobozi banyuranye b’imirenge mu karere ka Nyaruguru n’abo mu bigo bya RGB, RMC n’Umuvunyi baje muri ibi biganiro

*Hari abagihohotera umuturage watanze amakuru
*Amakuru yaba meza yaba mabi ngo agomba gutangwa kuko ari itegeko

Mu Rwanda haracyari abayobozi batarasobanukirwa n’itegeko ryo gutanga amakuru, ndetse hari aho umuturage ahohoterwa kuko yatanze amakuru. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri bari mu karere ka Nyaruguru baganira n’abayobozi kuri iri tegeko ryo gutanga amakuru. Hagaragaye imbogamizi zimwe ziganirwaho n’izi nzego n’abayobozi kuva ku nzego z’imirenge bari batumiwe.

Kajangana asobanura uko ikibazo cyo kudatanga amakuru gihagaze
Kajangana asobanura uko ikibazo cyo kudatanga amakuru gihagaze

Bamwe mu bayobozi muri aka karere bamaze gusobanurirwa iby’iri tegeko bagaragaje ko hari impungenge z’abanyamakuru ngo baba bashaka inkuru za byacitse gusa ntibarebe ibyo imirenge yagezeho.

Jean Hakizimana uyobora Umurenge wa Ngoma muri Nyaruguru ati “Usanga abanyamakuru bishimira inkuru zivuga biracitse kurusha izivuga ibyagezweho. Turasaba ko bajya banavuga ibyiza umuturage yagezeho.”

Jean Aime Kajangana umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi no kureba ko itegeko ryerekeye kubona amakuru rishyirwa mu bikorwa avuga ko ikibazo cyo kudatanga amakuru  gihari ariko kigiterwa nuko  abantu bataramenya ko hari itegeko ribashishikariza gutanga amakuru.

Kajangana ati “usibye abayobozi, abaturage bakwiye nabo kumenya ko iri tegeko ribaha uburenganzira bwo kubona amakuru batayakuye mu binyamakuru gusa, umunyamakuru agomba guhabwa amakuru yaba avuga ibyiza cyangwa se avuga n’ibitagenda yose agomba kuyahabwa.”

Kajangana yashimangiye ko nta muturage ugomba kuzira ko yatanze amakuru igihe cyose ayazi neza, ko usibye n’iri tegeko rishya ryo gutanga amakuru, ubusanzwe n’andi mategeko yemerera umuturage uburenganzira bwe bwo gutanga amakuru igihe cyose ayabona kandi ayazi.

Gerard Mbanda Umuyobozi w’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB avuga ko ibibazo bikigaragara byo kudatanga amakuru mu bayobozi bikwiye kwemerwa kugirango bikosoke.

Yemeza ko ikiba kigamijwe mu gutanga amakuru atari uguhangana ahubwo ari ukugira ngo ibitagenda neza bikosoke mu bufatanye bwo kubaka.

Gerard Mbanda ati “Abayobozi n’abanyamakuru bakwiye gufashanya kugirango byinshi bitagenda bikemukire igihe, abayobozi batishimira ko babavugaho ibitagenda si byiza kuko niba umuntu akora akwiye kuvugwa kandi umuyobozi ugize Imana akabazwa ikitagenda ni igihe cyiza cyo guhita agikosora gusa n’abanyamakuru ntibakwiye kwigira abacamanza ahubwo bagomba kuvuga mu rwego rwo gukora inkuru niba ivuga ibitagenda, ikabivuga igamije kubaka.”

RGB n’urwego rw’Umuvunyi bakaba bari mu bikorwa byo gusura abayobozi babamenyesha iby’iri tegeko rishya ryo gutanga amakuru n’ibyo rigena.

Abayobozi banyuranye b'imirenge mu karere ka Nyaruguru n'abo mu bigo bya RGB, RMC n'Umuvunyi baje muri ibi biganiro
Abayobozi banyuranye b’imirenge mu karere ka Nyaruguru n’abo mu bigo bya RGB, RMC n’Umuvunyi baje muri ibi biganiro

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

1 Comment

  • NKUNZEKO BAHEREYE KURYIGISHA NYARUGURU AHARI UBUYOBOZI BUTEKINIKA BUGAHISHIRA AMAKURU KURUSHA AHANDI MU GIHUGU WAGIRANGO NAMWE MURAHAZI RWOSE. MUHAVE MUJYA BUGESERA NAZA KAMONYI NABO NABAMBERE KWIRONDA, ITONESHA NO GUTEKINIKA WENDA BYAZAHACIKA!! URETSEKO NKA NYARUGURU UBANZA BITAZAHACIKA AKARERE KATAVANYWEHO NGO KAVANGWE MUTUNDI RWOSE IF NOT KARIYA KARERE NTIGATEZE GUTERA IMBERE, MUZAREBE WAGIRANGO NI AKARERE KARI MURI HUYE NAGATSIKO KAKAYOBOYE KICA KAGAKIZA NIHO GATUYE NINAHO INAMA ZAKARERE ZIBERA AHO KUBERA MU KARERE!!!! UBUNDI KAKUWEHO KAKABA MURI HUYE KONUBUNDI ARIYO IKAYOBOYE

Comments are closed.

en_USEnglish