Imbabazi ku bakuyemo Inda: ‘Ntibivuze ngo buriya Perezida yabyemereye n’uyitwite ngo arare ayivanyemo’-Evode
Mu nama y’Abaministiri yateranye mu cyumweru gishize, kuwa 09 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko izi mbabazi zidasobanuye guha rugari abifuza gukuramo inda.
Muri aba bantu 62 bahawe Imbabazi, harimo 25 bari bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda (bafite ubukure) n’abana 37 bari bahaniwe iki cyaha ariko bari bakatiwe bataragira imyaka y’ubukure (bari munsi y’imyaka 16/bari bamaze kuyuzuriza muri gereza).
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza, Me Evode Uwizeyimana yasobanuye ibyerekeye izi mbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika ku busabe bwa Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko izi mbabazi zitavuze ko abifuza gukuramo inda bakomorewe.
Avuga ko gukuramo inda bikiri mu byaha bihanirwa n’amategeko. Ati “ Biracyari prohibition (birabujijwe), nta muntu wavanyeho iyi prohibition cyangwa se abantu bavuge ngo buriya Perezida wa Repubulika yabyemeye ubu n’uyitwite arare ayivanyemo. Ntabwo ari cyo bisobanuye.”
Evode avuga ko izi mbabazi zasabwe na MINIJUST nyuma yo kubona ko benshi muri aba bagore n’abakobwa bagiye bafata umwanzuro wo gukuramo inda kubera ibibazo bitandukanye bitabarutseho.
Ati “ Twajya kureba tugasanga umwana yari muto n’ubwo aregwa gukuramo inda, afite imyaka 16, ugasanga yagiye agira n’amakuru bamwe bakamubwira bati iyi nda nuyireka igakura izaguhitana, yajya kuburana akavuga ati bambwiye ko ari bwo buryo bwonyine bwo gukiza ubuzima bwanjye.”
Ngo hari n’ababitewe n’ibibazo by’ubuzima basanzwe babayemo.
Ati “ Hari abandi bifitiye ibibazo by’imibereho, ugasanga bamuteye inda bamuguriye amandazi cyangwa bamuhaye 5 000 Frw bakamuhekesha umwana uzamugora ubuzima bwe bwose.”
Aba bose bahawe imbabazi bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda ndetse n’imyanzuro y’imanza zabo yaramaze kuba itegeko.
Evode avuga ko iyo ukurikiranye uko aba bantu biganjemo abana bitwaraga mu buzima busanzwe bakwiye guhabwa amahirwe yo gusubira mu muryango nyarwanda.
Abahamijwe kunyereza ibya Leta, Gufata ku ngufu, Jenoside…Nta bundi bwinyagamburiro
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rifungura by’agateganyo abandi bantu 814.
Iri teka ritaganywa mu ngingo ya 245 y’Itegeko ryerekeranye n’imanza z’Inshinjyabyaha igena gufungura by’agateganyo (libération conditionnelle) mu gihe umuntu yakatiwe ariko akagaragaza ibimenyetso by’ubwitonzi; mu gihe hari impamvu zemeza ko azabana neza n’abandi mu buzima bwo hanze.
Iyi ngingo kandi iteganya ko iyo imfungwa irwaye indwara ikomeye idashobora gukira byaremejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta, uyu muntu na we ari mu bateganywa n’iri teka rigena gufungurwa by’agateganyo.
Kugira ngo aba bantu bahabwe aya mahirwe, bisaba ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka Itanu aba yararangije nibura 1/3 cyacyo; uwakatiwe ikirengeje imyaka itanu akaba yarangije nibura 1/2 cy’iki gifungo; naho uwakatiwe burundu ntashobora guhabwa aya mahirwe atarangije nibura imyaka 20.
Abantu 814 bahaweaya mahirwe yo gufungurwa by’agateganyo, barimo abagiye bahamwa n’ubujura bworoheje n’ubushukana; ubutekamutwe; ibyaha byo kurwana, gukubita no gukomeretsa.
Me Evode ati ” Ni ibyaha usanga ababikoze no gukomeza kubabika muri gereza bifite icyo bihombya igihugu mu gihe bashobora gusubira mu muryango nyarwanda bakaba bakora.”
Abahamijwe Ibyaha byo gufata abana ku ngufu, gusambanya ku gahato, kunyereza umutungo wa Leta, Ruswa, ibyaha bya Jenoside n’ibyibasira inyokomuntu, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubujura buciye icyuho ntibashobora gusabirwa aya mahirwe yo gufungurwa by’agateganyo.
Me Evode ati “ N’ubwo aba bantu baba bujuje ziriya criteria (ibisabwa) ntabwo bashobora kurekurwa kuko tugomba gutanga ubutumwa ku bukana bw’ibi byaha.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
21 Comments
ariko ni gute mu gihugu bivugwa ko gishyigikiye iterambere nu buringanire bw’umugore,gukuramo inda ari icyaha gifungirwa?60% z’abadepite bamariye iki abagore bagenzi babo?turabizi ko bikorwa buri munsi mu bwihisho..ba depute turabasaba guhindura ririya tegeko kuko nicyo mushinzwe abana b’urwanda barashize bazira gukuramo inda z’indaro mu buryo bubi!rwose mureke kuba conservative bigezaho..kuva aho babashyize muri parliament NTA KINTU KIZIMA MURAKORERA BASHIKI BACU SMH condoms ni free ark pads ziracyagura amafranga menshi hari nabatasha kuzi affording… Cc. MPs
Uravugana umujinya, ariko kandi wuje n’ubujiji kuko ibitekerezo byawe ni unidirectionelles:
REKA DUFATE SCENARIO NTO:
Uwashinga company irangura placentas (ingobyi) n’urusoro ruryirimo, ziri munsi y’amezi 6, imwe ikajya yishyurwa frw 500,000 frw, birumvikana ko yabona abaclients benshi bazimuzanira, akabagurira, ndetse rwose hanaboneka n’abazajya kwiteza inda buri mezi 6 bakajya bakuramo izo nda bakagurisha, hari n’abajya bagurisha nka 2 mu mezi 6.
Ese wowe usakuza hano, uwasaba ko no muri iryo tegeko bongeramo no kwemera ibi mvuze hejuru, ijwi ryawe ryaba YEGO ? Ese wabuza uwo mukobwa/gore gukuramo no kugurisha iyo nda ye ushingiye kuki ?
Ese ibyo usaba biramutse byemwe, hanyuma utwite inda y’umukobwa akajya ayikuramo kubera ko atifuza umukobwa ahubwo ashaka kubyara abahungu gusa, iyo situation wayigenza ute uri nka Leta ?
Wowe rero niba uyitwite ukaba ushaka kuyikuramo, rwose Itegeko ririho ubu ntabwo rikubuza gukuramo inda yawe, rirabyemera pe, ariko rikagaragaza igihe bikorwa n’inzira binyuramo: Wafashwe ku ngufu, inda wayitewe n’uwo mufitanye isano ya hafi, ishobora gushyira ubuzima bwawe mu byago, uri mineur…
Ntabwo abanayamategeko bazajya bashingira kuri sentiment z’injiji nkeya ngo babyuke bakora amategeko areba abanyarwanda bose.
GUsa biteye isoni, hari n’abo numvise ngo bo muri never again basabye Depute Nkongoli ngo kuki Parliament idashyiraho itegeko riha uburenganzira abatinganyi gukorera ku mugaragaro….Abanyarwanda sinzi indwara irimo kubafata muri iyi minsi, ariko kandi ngo uruyjya kwica imbwa ruyiziba amazuru !
@Iradukunda!wari utanze igitekerezo cyiza, gusa kumva ko abo mudahuje ibitekerezo ari injiji ni ikibazo!
ubwo se wowe umurushije iki uretse ubunyamusozi!? tujye twubahana kuko singombwa ko twese tubona ibintu kimwe!
Reka, abantu bemere amacuho yose ngo ni ukwanga gukoma rutenderi. Iri terambere ryagize ingaruka nziza n’izindi mbi, aho des idiots arizo zisisgaye ziharira ijambo, ibyo zivuze bigafatwa nk’aho ari ibya benshi cg ariko kuri.
warugiye kugira igitekerezo cyiza, ariko biragara ko ugarukiriza aho ushaka kubogamira!
none se ko numva ufite scenario nyinshi utanga, ntanatinya no kwita homicide volontaire, kuki utaziheraho wubaka itegeko rizibuza kubaho?
ex: hakaba nk’ibitaro 5 mu gihugu,kimwe muri buri ntara, byemererwa kuba byatanga iyo service yo gukoramo inda, et puis hakaba hari inzobere zishinzwe kuvugana n’abagore bashaka iyo service kuburyo z’aprouva IVG aruko umuntu yatanze impamvu zifatika.(nko kuba akiri umwana wa -21 ans, kuba atifashije-icyiciro cyanyuma cy’ubudehe, kuba yifuza gukomeza amashuri,kuba ari umbwa mbere agiye guramo inda,kuba asanzwe afite abana benshi,….
nanjye muri philosophy yange y’ubuzima numva gukuramo inda ataribyo,kuko nemerako ubuzima tubuhabwa n’izindi mbaraga ziri hejuru y’izacu(IMANA),ariko kuko nd’umuntu uri open nemerako abantu twese muri iyi society dushobora kugira imyumvire itandukanye ku bintu bimwe na bimwe kandi bitewe na system itegeko ry’isi ryadushyizemo y’uko kubaho no gutera imbere bisaba ubutunzi-aha ndavuga ibipapuro byitwa amafranga abazungu batuzaniye ngo bayobore isi binyuze mu ma bank yabo- ndahamya ko gushyira umwana kuri ino si bigomba gusaba ubushishozi bwinshi.
thanks
Niba gushyira umwana kuri iyi se bisaba ubushobozi, don’t even attemp to do it in the first place, mu gihe ubuna ko nta bushobozi ufite, kuko ntabwo ubura ubushobozi mu mezi 6 gusa, uba usanzwe uzi ko ntabwo ufite.
Cyakora nkunze ko nawe wumva ko hagombye conditions zibanza kuzuzwa, ariko se zo kuki ugomba kuzishyiraho, niba wumva ko koko gukuramo inda byagombye kuba open nk’uko na mind yawe uvuga iri open ? Kuki wumva ko se wumva ko biramutse byemewe Leta ariyo igomba kwiharira iyo business yo gukuramo inda gusa, kuki privates bo batashinga ibigo byo kuzikuramo ?
Abirabura muzakura ryari mu bitekerezo, niba umuntu nkawe wize kwandika wivugira ko frw ari ibipapuro by’abazungu bazanye ngo bagenzure isi, si icyerekana se ko utanumva icyo productive economy na measure zayo aribyo ! Ubwo no kubyara kuri wowe wibwira ko ari ikibazo kikureba.
Mukwiye kwiga gucontrolla sexual urges zanyu niba koko mwumva muri hejuru y’inyamaswa…dore banabashyiriyeho ibibafasha: COndoms, inshinge, ibinini, udupira,…
Amafaranga si ibipapuro kuko iyo ubu ushobora kugura ibintu bitandukanye na Mobile money, umuntu ahobora kukoherereza frw kuri monile money, hari n’ibindi biriho byitwa BITCOIN…birumvikana konawe uri injiji. It’s a matter of time gusa ibyo wita ibipapuro bikarangiza igihe cyabyo. So spice up jama, the world is moving fast !
gaga wowe ufite ikibazo cyo mu mutwe icyo wihutira nuguhurutura ibitutsi.
niba utabasha kumva icyo nashatse kuvuga hariya nta nubwo nakwirirwa ngira icyo nganira nawe? ubu se urareba ukabona nyobewe ko hariho IBICERI? none urampa ingero za BITCOIN ngo wumvikanishe k’uri bamenya. aho na gonduwana yumvireho ariko wenda we ntatukana.
nonese gaga ko numva ushaka kwigira nyirandabizi, ngaho mbwira impamvu ntashobora kugura ikintu kuri amazon,ebay cg irindi soko iryo ariryo ryose rikomeye nkoresheje izo bitcoin uvuga?
kugirango na gonduwana yumvireho ushaka kwita abirabura ngo ni bato mu bitekerezo kuko buriya yize uduchapitres tungahe cg bamutwerereye degree yamafuti ya za ULK et cgnies akaba agirango n’umuntu uzi economy birenze; mubanze mu menye ko economies z’ibihugu byacu bikennye zitari free, zifite instutition zizicontrola uko zishatse nta na rimwe ifaranga ry’urwanda rizatera imbere kuruta i dollar, nta na rimwe tuzafata inguzanyo muri WB ngo twishyure inyungu zigendeye kuburyo economy yacu ishushanyije, nta na rimwe aritwe tuzishyiriraho ibiciro bya matières prémières zacu(café,tea,coltan,gold,fuel,coton,….) kandi aribyo bitumye economy za biriya bihugu bikomeye zifashe neza kuriya.
ese nkubu uziko ibihugu bya afrique de l’ouest byose bikoresha franc CFA iri under control ya bank de france, ese uziko umuturage w’i byumba wirirwa uhinga icyayi azakigurisha ku giciro bemereje new york, ese uzi icyo petrodollar aricyo n’impamvu russia igiye kujya igurisha energies yayo muri yuan?? ese uzi izi intambara zirirwa ziba hirya no hino icyizihishe inyuma mu byukuri??( congo, syria, libya,…)
iyo mvuze ibipapuro, nukugirango abantu nkamwe mwumve ko ibyo ufite atariyo ma fr, ama fr ni ibintu ahubwo ugomba kwibaza ngo ibintu bihabwa agaciro murayo wita amafr nande?
ubukungu rero turabufite buruta ubwa biriya bihugu bikomeye nuko bi du controlla kuburyo tutabujera uko dushatse.
Mugabo ndumva ahubwo wasaba ko buri Bitaro n’Ikigo nderabuzima byahera kuri abo bakagize ingorane zo gutwita batiteguye bikabaha uburyo bwo kuboneza urubyaro, bikabigisha, byaba ngombwa urubyaro rugafungwa(uburyo bwa burundu) aho kubategereza ngo batwite bumve ko kuza gukuramo inda ari uburenganzira leta n’abaganga tubagomba. Ndabihakanye! Ndi umuturage sinzabishyigikira! Ndi umuganga n’iyo byasinywa na nde umwuga wanjye unyemerera kudashyira mu bikorwa ibyo umutimanama wanjye utemera! Ndi umuyobozi uzahirahira azana itegeko ryo gukorora inda mu rwego ngiramo uruhare mu gufata ibyemezo ijwi ryanjye rizaba oya yumvikana.
Kura amahano mu rwa Gasabo. Aho kugirango usabe ko abantu bakomeza guhotora abaziranenge , wasaba ko amategeko akazwa ku batera abantu inda mu gihe kitari cyo cyngwa abazitwara mu buryo butuzuje amategeko( imyaka , statut matrimmonial, etc…), no kureba ukuntu Leta yafasha abagwiriwe n’ibyo baygo byo kuzitwara.
IVG (Interuption Volontaire de la Grossesse)byabaye amateka mu bindi bihugu. Ni gute se bitakwemerwa mu Rwanda mbere yo gutekereza ku batinganyi. Gukuramo inda ubishaka byakagombye kwemerwa nkanswe dufite abagore benshi muri parlement.Ngaho Me Nkongoli n’afate iyambere kuko kiriya ni ikibazo kibangamiye umulyango nyarwanda.Ku birebana n’imbabazi igihe cyararenze ngo Perezida wa Repubulika akoreshe uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo kubabarira imfungwa zose nta kurobanura.Burya ndemeza ko abafunze atari bo banyabyaha gusa.
Ariko mwabaye mute ? Nta soni ngo bafungure abanyabyaha babihamijwe n’amategeko ? Njye numva na buriya bubasha President ahabwa yagombye kubwakwa cg se bukabugabanywa, wenda bakamusigira kuba yatanga imbababzi z’abantu batarenze 10 muri mandat ye imwe, kandi nabwo ntarenze abantu 2 mu mwaka.
Simwe mwirirwa murira ngo police yaradohotse, ngo abajura barabarembeje, ngo ubwicanyi bwiyongereye, ngo abantu baranyereza ibya Leta,…none ngo bafungure imfungwa, ngo kuko ataribo banyabyaha bonyine ! Abandi banyabyaha uvuga batabihamijwe n’inkiko ni abahe ?
Unsafe abortion nikibazo muri ikigihe, uburyo bwo kugikemura niba arukubuza abantu kuzikuramo cg se kwemerera abantu kuzikuriramo muri health facilities kuburyo buri safe with a skilled person ntimumbaze.
abanyarwanda nka @Iradukunda sawa turabakeneye. Burya amamtegeko ABUZEMO ETHIC YABA IBIHUHWE: KUREBA URUHANDE RUMWE NGO NTA CYO BITWAYE utareba ingaruka kuri societe ni ubujiji koko. Tekereza iyo benshi muri twe baba baradukuyemo??? UTANZE UBURENGANZIRA BWO KUKADABUZAMO ABA ATANZE N’UBURENGANZIRA BWO GUHINDURA ABAKOBWA BACU IBIRARA, ABASAMBANYI…kandi aho inda yinjirira ni na ho ibibi byinshi byinjirira
Se mbaze? umuntu (umwangavu) udafite ikibazo cy’ubuzima, umwemereye kuvanamo inda…uba utekereza ko abakobwa bawe bo bazakora ibiki? Bazangirika mu bwonko abahungu bacu barongore ibihuhwe!!!!
ariko abanyarwanda mumaze kudohoka bikabije rwose, umuntu wifuzako leta yemerera abakobwa gukura inda urumva we atari umwicanyi?
nimutinye Imana bavandimwe, kandi mwibuke ko umutungo w’igihugu ari abantu. uwo mwana ushobora kumwica ariwe warikuzaba ingabo akarokora abari mukaga
Baje barafunga nababa bazibateye.
N’abaganga baragowe pe! Ni nka bamwe bashyira mu bikorwa igihano cy’urupfu! wenda nanjye ndamutse mbaye flexible, nakwemera imiti umuntu afata hatarashira wenda ukwezi, mu gihe akibura imihango ya mbere, niba umwana mu nda aba atarirema neza. Jye si nize biology, simbizi. Naho kuvanamo inda y’umuntu watangiye kuba umuntu, ntaho bitaniye no kwica, kandi Imana izabitubaza! Ikibazo ni uko twibagirwa Imana, tukihindura utugirwamana! Rwose na biriya ngo uwafashwe ku ngufu, iki, sijui, numva twakubaha Imana, tukemera ibigeragezo kandi twazabivanamo umugisha ndetse n’ijuru. Nyagasani Yezu nabane namwe
Ils sont fous ces adeptes du meurtre des innocents. Bararye bari menge abo bakuramo inda ku bushake n’ababashyigiye.
Guhana uwakuyemo inda ntabwo bihagije. Bakwiye kureba n’uburyo uwateye iyo nda yamenyekana agahanwa kuko ntaho amategeko yacu yaba ataniye cyane no muri bya bihugu umugore cg umukobwa wasambanye yicishwaga amabuye mu gihe umugabo babikoranye yigaramiye. impande zombi zigomba kuba responsible mu ri icyo gikorwa.
ESE KO AMAFOTO YUYU MUGABO MENSHI MUMWEREKANA YIFOKOYE MUBA MUGAMIJE IKI!!!!CG NUBUNDI AHORA YIFOKOYE ARIKO AGOMBA KUBA AGIRA CONFIDENCE NYINSHI CYANE
Comments are closed.