Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi MU CYARO byagabanyijwe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje kuri uyu mugoroba igabanuka ry’ibiciro byamazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro. Ibiciro byagabanutse ku kigero cya 51% naho ijerikani y’amazi igabanywa ku kigero kiri hagati ya 12 na 50%.
Mu cyaro abaturage mu ngo zabo bakoresha amashanyarazi atarengeje 15Kilowatt ku kwezi ubu igiciro gishya ni 89Frw kivuye ku 182Frw.
Gusa ku bakoresha kuva kuri 15kWh z’amashanyarazi kuzamura kugeza kuri 50kWh ku kwezi bo igiciro nticyahindutse cyagumye ku mafaranga 182 kuri kilowatt imwe.
Kunganda ibiciro bishya byagiyeho hitawe kureba uko indanda zihagaze mu Rwanda no muri Africa kugirango u Rwanda rukomeze gukurura abashoramari bazana inganda.
Igiciro cy’umuriro ku nganda cyagabanyijweho amafaranga hagati ya 28 na 34% bitewe n’ikiciro uruganda rurimo.
Inganda zikora kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa mbili za mugitondo zikaba nazo ngo zizagabanyirizwa igiciro ku mashanyarazi zikoresha.
Ku mazi, nibwo bwa mbere RURA ishyizeho ibiciro by’amazi mu cyaro kuko ubundi ibiciro byashyirwagaho ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’ibanze (Akarere) na rwiyemezamirimo.
Mu Rwanda hari abantu bafite uburyo bwo gukwirakwiza amazi bangana 860 bashyiragaho ibiciro bishakiye hakaba hagiyeho ibiciro ntaregwa.
Ibiciro nabyo byagabanyijwe ku ijerikani y’amazi hashingiwe ku buryo bukoreshwa mu gutunganya no kugeza amazi ku baturage, RURA ikavuga ko nta wemerewe kurenza ibi biciro yatangaje.
Ijerikani y’amazi ngo ntigomba kurenga amafaranga arindwi (7Frw) ku mazi aboneka hadakoreshejwe ingufu izo arizo zose.
Ijerikani y’amazi ishyirwa ku mafaranga 17 ku mazi aboneka hakoreshejwe amashanyarazi, kuri 21Frw ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za mazutu, 16Frw ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za Turbo na 14Frw mu gihe hifashishijwe izindi ngufu zitari izi zavuzwe.
Maj Patrick Nyirishema umuyobozi wa RURA yavuze ko ku bijyanye n’amazi mu cyaro bakoranye n’uturere twose bashyiraho inzego zita ku mazi (Water Managment Boards) mu turere twose zishizwe gukurikirana ibijyanye n’amazi no kubahiriza ibiciro bishyirwaho.
Umuyobozi wa RURA yasobanuye ko ibi biciro bigamije korohereza abafatabuguzi bo mu byaro bafite ubushobozi buciriritse bakabasha kwigurira amashanyarazi.
Ibi kandi ngo ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugeza kuri benshi amazi n’amashanyarazi harimo n’abafite ubushobozi bucye.
Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bishya bizatangira gukurikizwa taliki 1 Mutarama 2017.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
11 Comments
None se mu mujyi ho tubaye abande. Ni ukugirango se tujye gutura mu cyaro, tuve mu mujyi? None se iri ni ryo gabanuka ejo bundi babwiraga abadepite? Reka dutegereze.
Akabazo gato mfite (gasaba Abahanga muri Vocabulary), ni uko mbona bitoroshye kwemeza Definition y’ijambo ICYARO; kuko hari ahantu muri Nyarugenge na Gasabo usanga Nyaruguru iharusha gutera imbere!!!!
Murabeshya. Impamvu nuko hari ibigo bitanga amashanyarazi aturutse kumirasire y’ izuba nka Mobisol, BBox n’ ibindi biri kugenda byigarurora ibyaro. Hahahaha mubeshye abandi….
Njye ntegereje kuzareba umunsi ziriya batteries zirimo kunyanyagizwa mu baturage igihugu cyose zizahinduka umuzigo, uburyo REMA izaba ihanganye n’icyo kibazo, abazungu barimo kuzigurisha ubu bo bibereye kuri beach iyo za Bahamas baruhuka.
Hari igihe wibaza niba hari ureberera iki gihugu bikagushobera.
Ibi bitangajwe kubera inama y’ umushyikirano igiye kuba barashaka kubeshya nyakubahwa ngo barabikoze ubu ibiciro byaragabanijwe.ubu se hano mu mujyi ntabatishoboye bahaba ndetse babeshejweho n inkunga ya leta?
Igitekerezo:jyewe numva bari gufata abaturage bose bakoresha umuriro utarenze 15 kwt bakishyuzwa angana hatabayeho ivangura.murakoze
Ibi na njye ni byo numva birimo ukuri rwose. Ibindi …
Ubuse na Nyamirama ya Kayonza byagabanutse koko metero cube yari amafaranga 800 yose!
Metero cube imwe ni ukuvuga amajerikani 50. Bivuze ko bari basanzwe babagurisha ijerekani mu frw 16.
Nizereko ataritwe babeshya ahubwo bibeshya ubwabo?? Murumvase ibiciro byagabanyuka ahandi i Kigali ngo rekadaaa. Ntibishoboka bibaye ar’uko bimeze, kwaba arukugirango koko babone icyo babesha Nyakubahwa mu Umushyikirano, nabwo byarangira bigasubira uko byahoze. Muzaba murebako batagiye guteza ikibazo gikomeye. Mwicecekere mutegereze muzabyibonera.
Twese turarushye, turananiwe aka gatunambwene k’umuriro n’amazi abatureberera nibakaduture.
Aya mazi azagera MU kagali ka buhanda mu karere ka Ruhango ryari?twebwe injerikani igura ijana kandi amazi ahaca ajyanywa kuri gitwe hospital?wagirango mayor François ntacyo bimubwiye iyo dutaka ntacyo avuga, iyo rura twebwe yaratwibagiwe
Comments are closed.