COPEDU iraregwa gukomeza gukoresha ‘Program’ yakorewe n’uwo bananiranywe
Kompanyi y’Ikoranabuhanga ya ADFinance Ltd irarega Ikigo cy’imari cya COPEDU Ltd kuba cyarakomeje gukoresha porogaramu cyari cyarakorewe n’iyi kompanyi kandi baramaze gusesa amasezerano.
Kompanyi ya ADFinance Ltd isanzwe itanga serivisi z’Ikoranabuhanga, yashyikirije ikirego Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ivuga ko COPEDU Ltd bari baragiranye amasezerano yo gukoresha program yo mu bwoko bwa ‘core banking system’ nyuma bakaza kunaniranywa.
Ivuga ko nyuma yo gusesa amasezerano iki kigo cy’Imari cyakomeje gukorera muri iyi system bari barabakoreye.
Aya masezerano bari baragiranye muri 2008, yaje kuzamo kirogoya mu mwaka wa 2015 aho ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari buziyemo impinduka bigatuma ADFinance Ltd idakomeza kwishyurwa.
Mu cyumweru gishize ubwo bitabaga Urukiko, ADFinance Ltd yavuze ko iyi system bakoreye COPEDU Ltd ikomeje gukoreshwa kandi batayishyura, bakagaragaza na raporo yatanzwe n’inzobere mu by’ikoranabuhanga ibyemeza.
Umunyamategeko wa ADFinance Ltd agasaba ko iyi kompanyi yazahabwa umwanya kugira ngo inagaragaze ko ibyo bavuga ari ukuri.
Abanyamategeko ba COPEDU Ltd bakomeje gutera utwatsi ibi bitangazwa na ADFinance Ltd bavuze ko iyi raporo itakwizerwa kuko yakozwe n’inzobere yashatswe n’uwo bahanganye muri uru rubanza.
Umwe mu banyamategeko babiri baburanira COPEDU Ltd akagira ati “ Uruhande rwabo (ADFinance Ltd) ni rwo rurega sinzi niba byaba fair ko uruhande rurega ari rwo rubyerekana.”
Uyu munyamategejo wavugaga ko Raporo ya ADFinance Ltd itashingirwaho, yasabye ko Urukiko rwagena abahanga mu by’ikoranabuhanga badafite uruhande babogamiyeho akaba ari bo bakora igenzura niba iyi ‘system’ igikoreshwa na COPEDU Ltd.
ADFinance Ltd itarigeze yanga iki cyifuzo, yasabye Umucamanza ko ibi byakwihutishwa kugira ngo iki kigo cy’imari barega kitazaba cyarabihinduye hakabura ibimenyetso by’ibyo baregera.
Umucamanza yahise amara impungenge abahagarariye ADFinance Ltd ko COPEDU Ltd niramuka ihinduye iyi system bizafatwa nko gusibanganya ibimenyetso kandi ko bihanirwa.
ADFinance Ltd ivuga ko yahagaritse gukorana na COPEDU Ltd imaze kubageramo umwenda wa miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi mpande zombi zizasubira mu iburanisha ku italiki ya 20 Mutarama 2017.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ndanenga umunyamakuru ukomeje kwandika kuli iki kibazo ntagire umwete wo kugana COPEDU LTD ngo imuhe amakuru ajyanye n’iki kibazo. niba abantu bari murubanza umwe ashobora kuba afite ukuli cyangwa se ari amahugu umwe yibereyemo. kukigo nka COPEDU ltd gikorana n’abantu benshi wakagombye gucukumbura inkuru yawe aho kwihutira kwandika usa nkaho nawe wagiye muruhande rushinja. kereka niba mwifuza gusa ko ikinyamakuru cyanyu gisomwa kubera mwaduteye ubwoba ko bank yacu yaba irimo umwenda udasobanutse.
none se ko mbona na we umunyamakuru ushaka kumuhindura umucamanz? ko yagaragarje uko ikibazo gihagaze akavuga ibivugwa n’ibi bigo byose uramunenga iki. ikibazo nuko nawe mbona ugiye kuburanira kuri intenet kandi mwaragejejwe mu rukiko none uje kwisobanurira hano. ubwo haje undi wo muri kiriya kigo nwe yavuga ibinyuranye nibuvuga.
Birababaje kubona ikinyamakuru kigenda kigafata ibintu kibwiwe n’uruhande rumwe kubera interest ikihandagaza igashinja yemeza ibintu biri imbere y’umucamanza kuko ikibazo si ukumenya niba copedu ikoresha logiciel ya adfinance kuko irabyemera igendeye ku masezerano bagiranye ahubwo uburyo bwo kuyasesa nibwo butumvikanwaho ibyo rero si ubujura bitandukanye n’ibivugwa ko copedu ngo yaba yarakoze uburiganya ahubwo nyiri Adfinance agamije indonke kuri banki….Mon oeil
Ariko se ubundi ababuranaga ko COPEDU Ltd itari mu makosa, sinabonye mu rubanza rwabaye ku wa 20 Werurwe 2017 byarangiye mutsinzwe mu rubanza? Erega umunyamakuru navuga uko ibintu byagenze mujye mwihangana bivugwe kuko nyine biba byayabe. Ikibi ni uko yabogama, ariko kuba yavuga uko ibintu byagenze nta kosa ririmo kuko ni akazi ke. Cyakora namwe sinabarenganya wenda wasanga mufite mo imigabane cyangwa muri ba nyirayo, byumvikane ko kuba mwababara bifite ishingiro. ARiko nyine mwihangane. Mugihe mutarajurira ngo muhanagurweho icyaha birafatwa ko mwatsinzwe. Nimunajurira mugatsindwa nabwo bizavugwa ko mwatsinzwe.
Comments are closed.