Digiqole ad

Episode ya 69: Iyi nkuru murumuna wa Jane azaniye Eddy ko idasanzwe!

 Episode ya 69: Iyi nkuru murumuna wa Jane azaniye Eddy ko idasanzwe!

Episode 69 ……………..Twahise tuva aho turasohoka tugeze ku muhanda ndabasezera mfata moto, mu minota mike nari ngeze aho nitaga mu rugo, nirukira mu cyumba, telephone ntiyavaga ku gutwi ngerageza guhamagara Jane, ijoro ryose sinasinziriye keretse mu rucyerera agatotsi kantwaye, nakangutse nka saa tatu nongera guhamagara Jane ariko ndamubura pe!

Murabyumva namwe uburyo nari meze narahangayitse bigeze ha handi numvaga na njye ubwanjye ntiyizi!! Nagumye muri ibyo, bigera nka saa tanu nabuze imbaraga zimvana mu cyumba basi ngo zingeze hanze. Nkiri muri ibyo mbona James arampamagaye nyifata nihuta.

Njyewe – “Hello Bro!”

James – “Ni sawa Bro, none se na n’ubu nta makuru mashya?”

Njyewe – “Bro, wapi pe! Ubu nabuze n’imbaraga zimvana mu buriri!”

James –  “Eeeeh, muvandi wenda ubwo wasanga telephone bayimwibye!”

Njyewe – “Wenda iyaba ari ukuyimwiba nashimira Imana, ntuzi ko nakubwiye ibye byose, wasanga hari icyabaye ibyo ari byo byose!”

James – “None se Bro, hari indi numero wamubonaho?”

Njyewe – “Wapi ntayo tu!”

James – “None se iwabo urahazi neza basi?”

Njyewe – “Oya Bro, gusa yambwiye ko bagiye i Gikondo!”

James – “Bro, komeza utegereze kandi wihanganye buriya arakubwira, humura ndahari na njye aho unkenera hose ndi tayari kwitanga!”

Njyewe –  “Urakoze James, ndaza kujya nkubwira uko bimeze!”

James – “Ihangane muvandimwe, ntakundi gusa mu kanya ndaza kugufasha tubabarane!”

Njyewe – “Urakoze cyane James!”

Call end.

Ngikura telephone ku gutwi, nahise numva ukomanze ku cyumba.

Njyewe – “Ni nde?”

We – “Ni njyewe Kadogo Boss!”

Njyewe – “Bite sha wowe ko unkomangira?”

Kadogo – “Boss, nategereje ko ubyuka wapi ndaheba nagize ngo hari ikibazo wagize!”

Njyewe – “Reka niryamire sha nta kibazo mfite!”

Kadogo – “Sawa Boss!”

Kadogo yaragiye ariko mbona ko mfite umwana mwiza, mu by’ukuri kuba byibuze yaragize agatima ko kuba yakwibaza impamvu ntabyutse ari umutima wa kimuntu wakuhirwa ukavamo igiti cy’inganzamarumbo.

Nakomeje kubura epfo na ruguru uwo munsi wambereye mubi kandi umbera muremure cyane, ibitekerezo byarambonye ndagenda ndibura byageze nka saa kumi nibwo James yaje kundeba ngo tubabarane, yasanze nicaye muri salon.

James – “Eeeeh my Brother bite?”

Njyewe – “Biraho muvandi ni kwa kundi ntacyahindutse!”

James – “Wihangane ku byakubayeho, niyo mpamvu nje. None se Eddy tubigenje gute Bro?”

Njyewe – “Umbaze nkubaze!”

Twaracecetse umwanya muto James ahita ambwira.

James – “Bro, wowe tuza Jane ameze neza ahubwo tegereza nabona ko wamushatse ukamubura aribuze kuguhamagara urabizi ko agira akazi kenshi, ashobora kuba yibagiriwe nka telephone mu kazi, kandi erega ugomba kwishyiramo ko igihe cyose wamubuze kuri telephone ataba yahuye n’ibibazo!”

Erega James aba andemye agatima, guhera ubwo nishyize muri mood ye, burya nujya uba ufite ikibazo uzajye ugerageza ukibwire umuntu kabone n’iyo ntacyo yagikoraho ariko byibuze akumva ko ubabaye.

Twahinduye ibiganiro dutangira kwivugira ibindi bigera nka saa moya James, ndamuherekeza arataha kubera ko ejo hari hari akazi. Mu kugaruka nta kidasanzwe cyabaye usibye kuza nkaryama ngategereza Jane nta kundi.

Mu gitondo nakanguwe na alarm mpita mbyuka nditegura njya ku kazi nk’uko bisanzwe, ntanga roport y’amahugurwa nari nagiyemo ariko byageze nka saa tanu bisa nk’aho ntakintu nakoze kubera guhangayikira Jane ntekereza byinshi kuri we.

Byageze mu masaha ya pause ndakinga ndasohoka, ariko nagiyeyo numva ntabishaka ngeze muri Restaurant mfata ibyo kurya ndicara ntangira kurya, hashize umwanya muto mbona Destine arinjiye ahita aza yicara aho nari nicaye aba arambwiye.

Destine – “Eddy bite? Noneho ndahamenye nari narayobewe ahantu urira!”

Njyewe – “Nihano kabisa!”

Destine – “None se Eddy, kuva mu gitondo ko ntakubonye?”

Njyewe – “Nari mpari ariko!”

Destine – “Uuuuuh, kandi naje ngasanga hakinze?”

Nahise nibuka ko nakinze nanga ko hagira unkinguriraho agasanga akazi kananiye mpita mubwira.

Njyewe – “Oooooh, nibutse ko hari raport nari ndimo nkora yihutirwa!”

Destine – “Ko utambwiye ngo nze ngufashe se sha?”

Njyewe – “Nabonaga atari ngombwa!”

Destine – “Ariko Eddy wakwirengagije byose ukampa andi mahirwe!?”

Njyewe – “Ibyo ariko ntabwo ari byo twaje gukora muri restaurant, ndumva twazabishakira umwanya!”

Destine – “Eddy nyamara wakumva uko merewe, uzi ko n’akazi kananiye!”

Njyewe – “Yooooh ihangane kabisa!”

Ku mutima nibutse ko na njye kananiye nti ahubwo company yacu ifite ibibazo, nikomereza kurya ariko byanga, Destine we nta kintu yigeze anafata hashize akanya gato ndishyura turasohoka tugenda tuganira bisanzwe tugera ku kazi mpita njya muri bureau yanjye ngerageza gukora ariko byanga. Nkiri aho Manager yaje muri Bureau yanjye ubona yishimye aransuhuza.

Manager – “Eddy ça va?”

Njyewe – “C’est bien!”

Manager – “Ndagira ngo ngushimire rero ko witwaye neza muri trainings twaboherejemo, byagaragaje umurava n’ubushake uhorana mu kazi, rero ubu guhera none ku mushahara wawe w’ukwezi hari ikintu cyiyongereyeho!”

Njyewe – “Wooooow ndabyishimiye cyane!”

Manager – “Ubwo rero uratumiwe mu nama ya commite izaba ejo saa kumi kugira ngo usinye contract nshyashya!”

Njyewe – “Thank you so much Manager!”

Manager yahise asohoka muri bureau na njye muri njye nsigara nishimye ariko ntabyumva neza, ntangira gukora noneho mfite courage amasaha yo gutaha yageze nta nkuru n’imwe ya Jane nari namenya ari nako ntasiba guhamagara ariko byanga!

Narasohotse ndataha ibitekerezo byanganje nkigera mu rugo hari numero yanyoherereje message yavugaga ngo: “Niba ari Eddy mpamagara nkubwire”

Narashigutse nyihamagara nihuta nawe ayifata vuba.

We – “Hello!”

Njyewe – “Yes, hello bite se?”

We – “Ni wowe Eddy?”

Njyewe – “Ni we ngaho mbwira!”

We – “Sha ni petite soeur wa Jane, nagira ngo nkubwire,………….”

Akivuga gutyo telephone ihita yikupa. Oooh lala, nahise ndeba balance nsanga amafaranga ashizemo mpita mpamagara Kadogo vuba vuba mutuma ikarita ariko noneho numvaga mbuze amahoro telephone yo numvaga nenda kuyimena.

Nakomeje gutegereza Kadogo ngo azane ikarita wapi hashira nk’iminota 10 ataraza noneho numva ntaye umutwe. Mu gihe ngisohoka ngo njye kuyizanira mbona Kadogo araje, mpita nyimwaka vuba vuba nyishyira muri telephone! Ndongera mpamagara ya numero, ngize amahirwe ahita ayifata vuba vuba.

We – “Hello!”

Njyewe – “Yes! Mbwira sha, bite bya Jane ko ndi kumuhamagara kuva ejo ntanyitabe?”

We – “Uuuh, sha ni birebire ahubwo nsanga mu mujyi T 2000 nkubwire kandi ubanguke nabwiye mu rugo ko ngiye gusenga!”

Njyewe – “Ok reka nze!”

Call end.

Nahise nambara inkweto vuba vuba mbwira Kadogo ko nje gatoya, nihuta njya ku muhanda gushaka moto ngezeyo ndanayibura nkomeza kugenda niruka ngize amahirwe mba ndayibonye nyikubitaho na we ayiha umuriro nka nyuma y’iminota itanu twari tugezeyo, ndayishyura ubundi mfata telephone mpamagara ya numero ngira amahirwe ahita yitaba vuba.

Njyewe – “Uri hehe se ko nahageze?”

We – “Ni wowe wambaye agapira k’umutuku?”

Njyewe – “Yego!”

We – “Nakubonye ndaje nkurebe!”

Hashize akanya gato numva umuntu ankozeho mpindukiye nsanga ni James!

Njyewe –  “Eeeeeh, James Bite Bro!”

James – “Uuuuh usigaye unyihisha ukaza mu mujyi ntumbwire!?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko ibintu noneho…!”

Nkivuga nahise mbona umuntu usa na Jane neza neza ku buryo usibye ko yari muto ushobora kugira ngo ni impanga ye! Yahise ansuhuza, anasuhuza James duhita twinjira muri alimentation yari hafi aho gato turicara.

Njyewe – “Uyu turi kumwe ni umuvandimwe wanjye yitwa James, mbabarira umbwire ndahangayitse, bite bya Jane!?”

Mu gihe nari ntangiye kumubaza yahise aturika aba atangiye kurira nyoberwa ibibaye ntangira kumwegera muhoza hashize akanya gato atangira kutubwira.

We – “Njye nitwa Grace nk’uko nabikubwiye ndi murumuna wa Jane ni njye mukurikira andusha imyaka itatu yonyine, none se ni wowe Eddy??”

Njyewe –  “Yego ni njyewe!”

Grace – “Imana ishimwe ko ngize amahirwe nkakubona, rero wihangane ku byo ngiye kukubwira.”

Nahise ntangira kugira ubwoba numva ntaye umurongo ukuntu, mu by’ukuri ibyo byose byakomezaga kunyereka ko Jane mukunda by’ukuri.

Njyewe – “Mbabarira umbwire, Jane ni muzima??”

We – “Sha Jane wacu yari amaze icyumweru mu ntara aho yari ari mu mahugurwa, yaje kuwa gatanu azanye na Papa na we wari wagiye mu kazi i Butare bari kumwe n’undi musore witwa Fred ukorana na papa mu by’inganda dufite, ubwo bageze mu rugo ari nijoro bicara muri salon twe twari turi mu gikari dutunganya ibya nimugoroba tugiye kumva twumva bari kuvuga cyane basa nk’aho bari gutongana.

Mama ahita ajya kureba ibyo ari byo natwe tumugenda inyuma, tugezeyo dusanga Jane ahagaze ari kubwira Fred ko atamukunda ndetse ko adateze kubana na we, Papa yari ahagaze aho abyiyumvira n’amatwi ye, Jane na we akabihamya adategwa.

Twakomeje kumva ibyo Jane yababwiraga ariko icyagarukaga kenshi yavugaga ko atakwemera kubana na Fred, hashize akanya Papa umujinya uramurenga aba aravuze ngo yabyanga atabyanga agomba kubana na Fred, ndetse ko bagiye kumwereka ko byose bishoboka niba abyanze, ariko Jane na we akomeza gutsimbarara ko atabishaka kandi ko hari undi yemereye urukundo!

Papa yahise agira umujinya w’umuranduranzuzi aba amukubise urushyi afata telephone Jane yari afite mu ntoki arayimena akomeza kumukubita twe na Mama tugerageza kumukiza ariko biranga biba iby’ubusa ahita amukurura aramusohora we na Fred baragenda Papa yagarutse nijoro wenyine, Mama amubajije aho Jane ari aramwihorera akomeza kumubaza Papa amubwira ko hari aho yamujyanye gusura abantu, Mama yanze kubyemera akomeza kumuhatiriza bivamo umujinya wa Papa aba atangiye kumukubita cyane, Mama abonye ko bikomeye ahita afata inzira ajya kwa Kaka, ubu natwe niho twamusanze, mu kugenda natoraguye sim Card zari zavuye muri telephone ya Jane, Papa yamennye ndazibika niho nakuye numero yawe kubera message nasomye mwagiye mwandikirana, Eddy mukuru wacu ntabwo tuzi aho ari!

Gusa ubimenye ko ari uko bimeze kandi wihangane!”

Oooooh my God, guys ntimwakumva uburyo nari meze nkimara kumva ibyo byose Grace yari amaze kutubwira, nitegereje ukuntu yari yarize yahogoye, ndeba James ku ruhande, ooohlala bavuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, icyo gihe yatembye ajya hanze numva ndiyanze mbura icyo mfata n’icyo ndeka hashize umwanya ndihangana mpanagura Grace tumara nk’iminota ibiri nabuze icyo mvuga, najyaga kuvuga ikiniga kikantanga imbere.

Grace yahise areba ku isaha ahita ambwira.

Grace – “Eddy reka ngende ntongerera Mama agahinda!”

Narihanganye ndahaguruka turasohoka afata moto ambwira ko azajya ambwira uko bimeze ndamusezera aragenda, nasigaye Isi yambanye isi, numvaga ntacyo ndicyo, kubaho ntabona Jane nakunze. James yagerageje kunyihanganisha dufata moto twerekeza mu rugo, twinjira tutavuga mpaka no ku buriri James aguma aho gato hashize akanya arataha.

Iryo joro sinigeze nsinzira habe n’umunota n’umwe ahubwo ibitekerezo byaranganje burinda bunkeraho ngikanuye mpita mpaguruka njya douche mvuyeyo mpita nambara nerekeza kwa James.

Nagezeyo nsanga na we avuye douche aba arambaye ansanga muri salon aho nari nicaye arambaza.

James – “Biragaragara ntiwasinziriye, nari ngiye kuza kukureba none uraje, ahubwo se n’akazi urabona uri bugashobore koko?”

Njyewe – “James, ubu njyewe byandenze naraye nicaye sinigeze ntora agatotsi namba nawe urabibona ni yo mpamvu nkuzindukiye!”

James – “Agahinda kawe ndakumva Bro! Ahubwo reka turebe icyo twakora ubu nibwo ubugabo bugomba kugaragara.”

Twakomeje gutekereza icyo twakora James aba arambwiye.

James –  “None se Bro, njye ndumva twajyana kureba aho Mama wa Jane naba Grace baba tukareba ko twababaza niba wenda hari aho bakeka ko baba baramujyanye noneho tukabona uko twitabaza izindi nzego!”

Njyewe – “Uuuh ariko uzi ko byaba ari byo!”

Nahise ndeba ya numero ya Grace vuba ndayihamagara nshyira ku gutwi ndategereza ariko yanga gucamo ndongera nk’inshuro zirenga 10 numero ye yanga gucamo, murabyumva namwe nakomeje kwangizwa n’intimba y’urukundo.

James yakomeje kundema agatima anyumvisha ko ntakwiye kwiheba, ariko umutima ukanga, tugihaguruka …………………

Ntuzacikwe na Episode ya 70 na Eddy muri My Day of Surprise………………………….

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Mana we mbega agahinda!

  • Mana ishobora byose tabara Eddy, kora igitangaza Jane wa Eddy aboneke kandi umurinde ibiteye ubwoba, ufunge iminwa y’intare yasamiye kumumira mu izina rya Yesu. Waciye inzira none uyu munsi Eddy ni umugabo, murindire na Jane we aho ari hose kandi uzamumugarurire natwe tuzagushima

  • 1

  • ayiiii we! nashakisha number ya fred nahita menya amakuru tu.

    komera mwana ubu se jane yaba ari kumwe na fred bahu!! Gusa yagombaga kubitwara gahoro yarihuse cyane pe!

  • Number one
    My God nibiki bibaye kuri Jane koko birabe ibyuya ntibibe amaraso

  • Number one
    My God nibiki bibaye kuri Jane koko birabe ibyuya ntibibe amaraso
    Eddy ubu rero nibwo ugiye kurwana intambara yurukundo ..nyagasani abate hafi

  • Ni dangee

  • Eddy bumugabo ukomere Jane aragukunda nubwo bamujyanye ntabwo azemera fred narambirwa azamurekura. Iyo nama yo kubibwira ubuyobozi muyikomeze.

  • oh ndababaye iyi ni maisha kbs

  • Yallah mbega ibibaye! Eddy komeza urwane urugamba. Murukundo bibaho pe!

  • ariko Mana koko kuki Eddy atajya agira ibyishimo birambye ! Eddy bigendemo gahoro abo bagabo batakwirenza. gusa itabaze inzego z’umutekano kdi nawe wishinganishe.

  • first to read from canada

  • Yooo pole eddy Imana izakurwanirira

  • Mana weeeeee!Eddy ihangane rwose pe.Mbega agahinda nanjye binteye we,mbega umugabo wigisimba Mana yanjye!Sha Eddy komera isezerano ntirijya rihera niba aruwawe uzamubona.Inama natanga mubwire Mama wa Jane niba ataramenya aho aherereye yitabaze Police iramufasha

  • Mama koko watabaye Eddy ataratakaza akazi kubera kubura Jane

  • uwa mbere☝

  • mbaye uwa mbere

  • Sha Eddy ibigeragezo bimeze nabi ariko rwose noneho birandenze nanjye rwose agahinda karamfashe nukuri!!!ihangane Nyagasani arakuzi rwose kdi igihe gikwiye azakumara agahinda!!ndagukomeje rwose wihangane kuko usanzwe uri umuntu wumugabo!.

  • Mana weee! Mbega agahinda ko kubura umunezero, Eddy birambabaje cyane ariko courage imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho. Komeza ukunde Jane wawe kuko muzabana kandi ntanarimwe ukuri gutsindwa.

  • Ayiweeeee!!!. Mbega agahinda Eddy wacu aragira ate? Nta kabuza Jane yashyingiwe ku ngufu. Ariko mfite ikizere ko ntacyo Fred yashoboye gukora. Baraye barwana ntacyo yagezeho. Oya Imana ntiyakwemera ko Jane abana n’uriya adakunda. Ndabona Eddy na James bazajya kuri Police ikagwa gitumo Fred ikavanayo Jane. Uwo munsi agataha kwa kaka aho Mama we ari cg kwa Eddy. Eddy akomeze yihangane , James nshuti nziza komeza ube hafi ya Eddy kandi Imana iri kumwe namwe. Mbega ikiniga mfite weeee. Noneho aka gace ko karanyishe najyaga nihangana ariko ubu byanze. Nagasomye ndira. Aya marira yacu ntazagendere ubusa. Mana yumva kandi irebera abarengana ndasaba ninginga ngo ubane na Jane umuhagarareho umurinde uwo adakunda, uce inzira kugirango Ave aho ari ari muzima, maze nabonaga y’inshuti ye Eddy ari muzima tuzagushima. Wibuke uko wakemuye ikibazo cya Eddy ubinyujije kuri Soso wari wemeye kumwitangira, maze umugome agafatwa, maze Mana ubane na Jane ku iherezo tuzashima izina ryawe. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu amen.

  • yoooh pole sana Eddy

  • Eddy ihangane ukuri kuzatsinda kandi Imana yarinze ubuzimana bwawe,igatuma wongera guhura na Jane mutabitekerezaga,ndetse igatuma Sister wa Jane agira umutima wo kuguhamagara ngo umenye uko bimeze ifite umugambi mwiza kuri wowe. Ndizerako iki aricyo gihe Jane agiye kumenya kuri Eddy wa nyawe kandi na se wa Jane agiye guhabwa isomo rikomeye bigatuma n`abagize umuryango we baba mu mahoro.

    Mubwire ubuyobozi bubibafashemo iryo ni hohoterwa.

  • Ariko nkibi nibiki koko!!!! Eddy ko ageragejwe bikabije!! ariko papa jane afite ubwenge buriya ra!! Eddy ndakugira inama yihuse yokwitabaza police!! James, nkumuvandimwe wa Eddy murwanire ishyaka mwegere police mutange itangazo mwifashishije mama wa Jane ariko!! Mbega agahinda bateye Eddy wacu!! Ariko fred we arabona urwo ari urukundo kweli?? Ntabwo barutsindira please!!!

    Eddy komera kandi ushikame urwane intambara wabwiye jane, remember u promised her that!!!
    Bonne chance

  • Yebabaweeee sinabivuze ko Eddy atajya yishima kabiri umva ndababaye bitabaho ndangije gusoma umutima wenda kumvamo, Eddy rwose komera wabonyeko ntacyawe nakimwe cyoroha ibyawe byose ubibona wiyushye icyuya, aho wavuye niho hari hakomeye ndizera ntashidikanya ko Jane ariho kd komuzabana, ikindi Jane ntabwo yihuse kuko umuntu udakunda kd bashaka kumugushyingira kungufu ntakindi wakora, bashake aho ba Maman wa Jane bari ubundi bitabaze inzego zumutekano ariko Eddy na James bitonde kuko umusaza wemerako urugo rwe rusenyuka kubera gushyingira umwana we kungufu yabarangiza bien. Eddy yitwararike ntiyibagirwe akazi kuko dore yagiriwe ikizere kd turamwizeye, kadogo nawe rwose akomeje kugaragaza ubumuntu pe, nahejo nshuti za Eddy kd dufatanije nawe kubabara tunamusengera tumuha nibitekerezo.
    Thx nice day

  • Mana, nziko usanzwe ukora imirimo n’ibitangaza.Rokora na Jane mu menyo y’intare kugira ngo abatakuzi bamenye ko ariwowe Mana. Eddy, jya kuri Police vuba, usobanure icyo kibazo uko giteye baragufasha kandi reka kwiheba turi kumwe nawe. James, komeza ufashe umuvandimwe kdi turagukunda.

  • Ndababaye kd nukuri iyinkuru irandijije,nanejejwe numunsi wo ku ya10/12/16 aho Eddy na Jeanne bahuye,kd bakishimirana cyarigisubizo cyambere kuri Eddy abonye uwo akunda,none arababaye aramubuze,gusa kubabara sikogupfa,ihangane kd Imana yawe si Bayari,kd iragukunda,ihangane,Jams nshutinziza komeza umuvandimwe wawe,kd inama yokujyana numukecuru kuri police,muyikomeze,Imana ntabwo izakwemerera kubura Jeanne,kd izaguha umunezero,nifatanyije nawe Eddy mukababaro,ariko komera Imana iragusubiza,ibuka aho yagukuye naho hari habicyane kd nibindi irabishoboye izabikora,komera nshuti.

  • yooooo ubuse ko kukazi bari batangiye kukwemera none urukundo rukaba rugiye kukuvangira koko?

  • No nooooooooo ntibishoboka weeee,Pole eddy,arikokandi james ndagushyigikiye,iri nihohotera papa Jane akorera umuryango we,aho bigeze naho kwitabaza ubuyobozi,niyo Jane ataboneka ariko umuryango we ukarenganurwa,gusa mbabajwe nukp Jane nawe ubu wasanga yaranarembye,cg ari no muri comma cya Fred she cyanamuvuza umugome gusa,yagirango arigirisha,Manager tabara Eddy n’umuryango was Jane

  • Ya ya ya ya! Edy Komera kd ukenyere kigabo urugamba rurakomeye Ark humura uwarutangije azarusoza. Imana iri kumwe nawe muhungu wacu.

  • Nshimishijwe nabazina,wabonye izo messages atarazi Eddy arko akihutira kumumenyesha.Eddy rwose uba wasabye na numero ya Mama Jane ..ko mbona iya Grace idacamo.Mwitabaze Police na bavandimwe be kandi wishinganishe.Ihangane ukore akazi neza niho ukura amaramuko cyangwa namafaranga uza depensa muribyo byose.
    nkwifurije kubona uwukunda

  • MANA WE Ndababaye!!!!! bavandimwe Mwese Amavi hasi Dusengerere Eddy

  • Ibyishimo bya Eddy ntibishobora kumara ukwezi ntibishoboka????

  • Aaaaaahh maze kubona ko mwese niba mwararebye Titanic mutarihanganiye kurira!!!!!!!!Gusa Finalement Eddy na Jane bazabana niko izarangira igihe cyose batarabana inkuru izaba igikomeza.

  • Yoooo

  • Muge gusura soso wana turamukumbuye cyane

  • Noneho ndaciye pe!!! inkuba n’imirabyo bivuyeho imbunda n’amasasu biratangiyeeeee. urukundo rubarimo ntibarurimo kabisa. Ibigeragezo iyo bije mu rukundo nubwo bivuna umutima ndetse rimwe na rimwe bigatera n’imvune z’umubiri ariko nyuma yabyo rurakomera rukamera nk’igiti giteye hafi y’amazi niyo amapfa ateye gikomeza gitohagiye. Eddy na Jane mwihangane bizarangira mutsinze, muzamenya ukuri kose kdi muzabana

  • Ivyarivyo Vyose Jane Azobone. Hageze Ko Eddy Yereka Jane Ico Yamusezeraniye. Sawa

  • ngo aho umutindi yanitse izuba ntiriva koko. nawe reba eddy uburyo yatangiye ubuzima bigoranye byongeraho yiga bimugoye none dore nurukundo rushaka kumwigirizaho nkana.
    icyo kigabo(fred) gipfa kuba kitazamugirira nabi cg ngo kimutere inda.

  • Yooooo Edy komera kandi nzi neza ko uzabicamwo kigabo, abarundi bavuga ngo akagumye bagumako, cyane cyane byo iyo muri mu rukundo ntacyo umuntu atakora.Uyo futur sobukwe rwose ni biba ngombga mumujyane mu butegetsi, kuko iryo hohoterwa ntirikibaho hari kera.
    Imana ibyivangemwo muhungu wanjye. Kandi James uri intangarugero ibyo wakoreye Eddy Imana yo mwijuru izabyibuke.Namwe bantu mutanga commentaires hano ndabakunda mwese bless u

  • Eddy yarahuritse rata

  • Biteye agahinda pee!! Gusa ihangane

  • Pole sana Eddy,komeza ukurikirane harigihe wosanga jane wawe atakibi kiramubaho kandi ndavyizeye!

Comments are closed.

en_USEnglish