Month: <span>September 2016</span>

Amavubi: Guhinduka ku munsi w’urugendo si byiza kuri twe –

Kuri uyu mugoroba, abakinnyi 18 b’Amavubi bakoze imyotozo ya nyuma mbere yo kujya gukina na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Gusa bazagera muri Ghana bakine nta myitozo bakoreye ku kubuga bazakiniraho. Byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016, bajya […]Irambuye

Uyu mwaka Parc y’Ibirunga izasurwa n’abarenga 30 000 binjize hafi

Ubuyobozi bwa Parike y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko uyu mwaka uzarangira bakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika. Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka. Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’u […]Irambuye

Gicumbi: Urubyiruko 18 rwasoje urugerero rwashimiwe ko rufasha mu gukemura

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, Urubyiruko rugera kuri 18 rwatoranyijwemo mu murenge wa Rubaya, mu barangije urugerero 236, bakaba barafashijwe n’Umuryango Umuhoza mu kubahugurira kwigisha abaturage uko bakemura amakimbirane no kubajijura mu gusoma no kwandika, bahembewe akazi bakoze mu kubaka igihugu. Uru rubyiruko rwavuye mu itorero rwabwiwe ko ari imbaraga n’amaboko […]Irambuye

Abanyeshuri bahanze udushya muri IPRC East ngo nta bwoba bafite

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ngo ryishishikajwe no guteza imbere no gushyigikira umuco wo guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage tukanabateza imbere, utwo dushya tukagera ku baturage ku bufatanye n’abashoramari n’izindi nzego.Bamwe mu banyeshuri bahanze udushya muri iri shuri bavuga ko bizeye akazi igihe bazaba barangije. Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. […]Irambuye

Uko umuntu ahumeka atabitegetswe ni ko akwiye gusoma atabihatiwe-Olivier/MINISPOC

Hari imvugo igira iti ‘Icyo ushaka guhisha Umwirabura/Umunyafurika, ugishyira mu nyandiko.’ Umujyanama Muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier avuga iyi mvugo ikwiye kuba amateka kuko aho isi igeze bisaba ko abantu bahora bagura ubumenyi kandi nta kindi cyabifashamo atari ugusoma inyandiko zanditswe n’abahanga. Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gusoma, […]Irambuye

Mu Rwanda 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi, bakanyereza imisoro

Abayobozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) baganiriye n’abakora ubwubatsi kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubujura bw’imisoro, cyagaragajwe n’ubushakshatsi RRA yakoze mu 2015, bukagaragaza ko 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi. Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku buryo abantu basora,  bwerekanye ko amasosiyete y’abubatsi 3 915 akorera mu Rwanda, bagasora ku cyigero cya 63%. RRA yasanze harimo […]Irambuye

Abarwanyi 6 ba FDLR bishwe n’ingabo za Congo ahiwta Bwito

Igisirikare cya Congo,FARDC, kiratangaza ko kuva tariki 25 kugeza 31 Kanama cyagabye ibitero ku nyeshyamba ahitwa Bwito muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Abarwanyi batandatu ba FDLR ngo bariswe, 15 bafatwa matekwa. Ibi bitero ngo byatumye ingabo za Leta zibohoza abantu 46 babanaga n’izo nyeshyamba harimo abana 12. Ingabo za Congo […]Irambuye

Kayonza: Abakarani Ngufu barataka ko bimwe “Mutuelle” kandi barishyuye ku

Abakora ubwikorezi ku mutwe bakunda kwita ‘karani ngufu’ bo mu mujyi wa Kayonza baravuga ko batahawe ubwisungane mu kwivuza kandi barishyuye umusanzu basabwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo cyabo cyakemutse ahubwo ari uko aba bakozi batajya bitabira inama z’abaturage ngo bamenye uko bimeze. Aba batangiye umusanzu w’ubwisungane hamwe bashyirwa ku mugereka kuko ngo nta bushobozi […]Irambuye

Gabon: Hakoreshejwe indege mu kurasa ku biro by’utavuga rumwe na

Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta. Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane […]Irambuye

HandBall: Ikipe y’u Rwanda U18 igiye mu gikombe cya Afurika

Ingimbi zihagarariye u Rwanda muri ‘The African Handball Junior Nations Championship 2016″ bageze aho iki gikombe kizabera, banamenye abo bazahangana. Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 2 – 11 Nzeri 2016, i Bamako muri Mali hagiye guhurira ibihugu umunani (8) bihatanira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball. Abahagarariye u Rwanda bayobowe […]Irambuye

en_USEnglish