Abarwanyi 6 ba FDLR bishwe n’ingabo za Congo ahiwta Bwito
Igisirikare cya Congo,FARDC, kiratangaza ko kuva tariki 25 kugeza 31 Kanama cyagabye ibitero ku nyeshyamba ahitwa Bwito muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru. Abarwanyi batandatu ba FDLR ngo bariswe, 15 bafatwa matekwa.
Ibi bitero ngo byatumye ingabo za Leta zibohoza abantu 46 babanaga n’izo nyeshyamba harimo abana 12.
Ingabo za Congo zivuga ko zanafasha imbunda icyenda za AK47, intwaro za PKM na grenade imwe y’Abashinwa.
Umusirikare umwe wa FARDC wo muri regiment ya 3409 ngo yasize ubuzima mu mirwano n’inyeshyamba.
Ibi bitero biyobowe n’uyobora Operation Sokola II ngo birakomereza mu bice bya Nyanzale n’ahitwa Mubirubiru, Mutanda no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma no muri Rutshuru.
Uduce twa Nyarubande, Kitunda, Kiyeye twahoze tugenzurwa n’abarwanyi ba FDLR/FOCA na CNRD ubu ngo twasubiye mu maboko y’ingabo za Leta nk’uko bivugwa na RadioOkapi.
Ibi bitero by’ingabo za Congo byo byatumye abaturage bari baravuye mu byabo kubera imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro muri aka gace bagaruka.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iyo nibongo, biko wapi mbona hamubaoneshe? Munataka tu kuitikisha batu alakini bila kuonesha benye muliuwa na benye mulikamata, tusikiye ginsi banafasiliya mipango yabo yote. Mutuoneshe njo tutaitika kabisaaa.
Comments are closed.