Digiqole ad

Kayonza: Abakarani Ngufu barataka ko bimwe “Mutuelle” kandi barishyuye ku gihe

 Kayonza: Abakarani Ngufu barataka ko bimwe “Mutuelle” kandi barishyuye ku gihe

Abakora ubwikorezi ku mutwe bakunda kwita ‘karani ngufu’ bo mu mujyi wa Kayonza baravuga ko batahawe ubwisungane mu kwivuza kandi barishyuye umusanzu basabwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo cyabo cyakemutse ahubwo ari uko aba bakozi batajya bitabira inama z’abaturage ngo bamenye uko bimeze.

Abakarani-ngufu mu bice by'imijyi bagize ibibazo mu gusubira iwabo kwibaruza no kubona ibyiciro by'Ubudehe kugira ngo babone mutuel de sante
Abakarani-ngufu mu bice by’imijyi bagize ibibazo mu gusubira iwabo kwibaruza no kubona ibyiciro by’Ubudehe kugira ngo babone mutuel de sante

Aba batangiye umusanzu w’ubwisungane hamwe bashyirwa ku mugereka kuko ngo nta bushobozi bafite bwo gusubira aho bakomoka ngo bamenye aho baherereye mu byiciro by’Ubudehe biherwaho hishyurwa ubwisungane mu kwivuza. Gusa bakaba bari bemerewe kwishyura bagafashwa kubona mutuel bakajya bivuza.

Aba ba karani ngufu ni abamaze imyaka myinshi bibera i Kayonza aho baje gushaka ubuzima bakaba batarasubira iwabo kandi badafite ibyiciro by’Ubudehe barimo. Basabwe gusubira iwabo ngo bibaruze bamenye ibyiciro byabo by’ubudehe ariko barahakana bavuga ko nta bushobozi bafite bubasubizayo.

Nyuma yo kwishyura ngo bahawe ‘guitance’ imwe aria bantu 30 kuko bishyuriye hamwe ariko bategereza guhabwa mutuel ngo bajya bivuza baraheba.

Umwe muri aba bakarani yabwiye Umuseke ati “Nta bushobozi dufite bwo kujya aho dukomoka, none ubu n’ikibazo ni uko uwarwara atabona uko yivuza kandi twarishyuye kuko banze kuduterera na cachet.”

Jean Claude Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko iki kibazo cy’aba bakarani cyamaze gukemuka ngo ahubwo ntibajya bitabira inama z’abaturage ngo bamenye uko ibibazo bikemuka, ikigiye gukorwa ngo ni ukubashyira kumigereka.

Mayor Murenzi ati “ibi bibazo nibyo tumaze iminsi dukemura ahubwo ntibajya munama ngo bamenye ibyavugiwemo, ubu ni ukuza kureba aho batuye bakamenya ikiciro cyangwa bakabashyira ku migereka bakabasha kwivuza”.

Aba bakarani ngufu bo mu mugi wa Kayonza ni abakorera mu isoko rya Kayonza, muri gare  n’ahandi hahurira abantu benshi muri uyu mugi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish