Digiqole ad

Amavubi: Guhinduka ku munsi w’urugendo si byiza kuri twe – Jimmy Mulisa

 Amavubi: Guhinduka ku munsi w’urugendo si byiza kuri twe – Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa abona bizabagora gukinira kuri stade batarakoreyeho imyitozo

Kuri uyu mugoroba, abakinnyi 18 b’Amavubi bakoze imyotozo ya nyuma mbere yo kujya gukina na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Gusa bazagera muri Ghana bakine nta myitozo bakoreye ku kubuga bazakiniraho.

Jimmy Mulisa abona bizabagora gukinira kuri stade batarakoreyeho imyitozo
Jimmy Mulisa abona bizabagora gukinira kuri stade batarakoreyeho imyitozo

Byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016, bajya i Accra muri Ghana ahateganyijwe umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. AFCON 2017 kizabera muri Gabon.

Kubera ibibazo by’indege, urugendo rwimuriwe kuwa gatanu saa 14h. Byatumye Amavubi akorera imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro kuri uyu wa kane saa 16h.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza mukuru Jimmy Mulisa yavuze ko kuba urugendo rwarimuwe bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku u Rwanda.

“Hari ibibazo by’indege byabaye, bituma tuzagera muri Ghana habura amasaha make ngo dukine. Nta myitozo tuzakorera ku kibuga tuzakiniraho. Si byiza kuri twe muri rusange, ariko ntacyo twabihinduraho. Abakinnyi bacu harimo abafite inararibonye kandi imimerere nk’iyi barayimenyereye.

Nta cyahindutse ku ntego tujyanye, ni ugushaka umusaruro mwiza, wazamura u Rwanda ku rutonde rwa FIFA, n’abakinnyi ku giti cyabo bakigaragariza amahanga.” – Jimmy Milisa

Abakinnyi 18 bahaguruka mu Rwanda bagiye muri Ghana ni:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) & Marcel Nzarora (Police Fc).

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC) na Manzi Thierry (Rayon Sports).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam FC/Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Habyarimana Innocent (APR FC)

Ba rutahizamu: Sugira Ernest (AS Vita/DRCongo) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia/Kenya)

Umukino w’u Rwanda na Ghana uzabera kuri stade Accra Sports Stadium, kuwa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016, saa 17:30. Umukino uzaca kuri Super Sports 4.

Abanyezamu Nzarora Marcel na Ndayishimiye Eric Bakame biteguye urugendo
Abanyezamu Nzarora Marcel na Ndayishimiye Eric Bakame biteguye urugendo
Bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Ghana
Bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Ghana
Myugariro Manzi Thierry watunguranye muri uyu mwaka w'imikino, arashaka kuzigaragaza imbere ya Ghana
Myugariro Manzi Thierry watunguranye muri uyu mwaka w’imikino, arashaka kuzigaragaza imbere ya Ghana
Raporo y'abaganga Patrick Rutamu na Hakizimana Moussa, yemeza ko nta mukinnyi ugiye muri Ghana afite imvune
Raporo y’abaganga Patrick Rutamu na Hakizimana Moussa, yemeza ko nta mukinnyi ugiye muri Ghana afite imvune
Uhereye imbere, kapiteni Haruna Niyonzima, Jacque Tuyisenge, Munezero Fiston na Savio Nshuti Dominique, bari mubo Amavubi azagenderaho
Uhereye imbere, kapiteni Haruna Niyonzima, Jacque Tuyisenge, Munezero Fiston na Savio Nshuti Dominique, bari mubo Amavubi azagenderaho

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish