Digiqole ad

Gabon: Hakoreshejwe indege mu kurasa ku biro by’utavuga rumwe na Leta

 Gabon:  Hakoreshejwe indege mu kurasa ku biro by’utavuga rumwe na Leta

Kajugujugu biravugwa ko yakoreshejwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta

Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta.

Kajugujugu biravugwa ko yakoreshejwe mu kurasa ku biro by'abatavuga rumwe na Leta
Kajugujugu biravugwa ko yakoreshejwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta

Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane bakoresheje indege ya gisirikare mu kurasa ku biro bye ndetse ngo abantu babiri bahasiga ubuzima.

Jean Ping wanze kwera ibyatangajwe ko ari byo byavuye mu matora, avuga ko bamwibye amajwi.

Yavuze ko inzego z’umutekano zateye urugo rwe, ahita ajya mu bwihisho hamwe n’umuryango we.

Leta ya Ali Bongo yo yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bya nijoro byari ibyo guhashya abanyabyaha batwitse ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ejo kuwa gatatu nibwo ingoro y’inteko Nshingamategeko yaturiwe irakongoka.

Ibyavuye mu matora byatangajwe ku wa gatatu aho umuriro wahise utangira kwaka mu murwa mukuru Libreville, ahumvikanye urusaku rw’amasasu, abashyigikiye Jean Ping birara mu mihanda bavuga ko habayemo uburiganya.

Ali Bongo ni we watangajwe ko yatsinze amatora n’amajwi 49,8% agakurikirwa na Jean Ping n’amajwi 48,2%.

AFP yatanganje ko mu gihigu hose abagera ku 1000 bamaze gutabwa muri yombi kubera izi mvururu zatangiye nyuma y’itangazwa ry’amajwi.

Perezida Ali Bongo yavuze ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu avuga ko kugaragaza demokarasi nyayo atari ukwitangaza ko watsinze amatora cyangwa gushinga udutsiko two gusenya.

Yanavuze ko bazakora igishoboka cyose kugira ngo basigasire ubusugire bwa Gabon, ariko anavuga ko ababajwe n’abaturage basize ubuzima mu ri izo mvururu.

Imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Perezida Ali Bongo
Imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Perezida Ali Bongo
Ibi bikorwa ngo byakurikiwe no gusahura no kwangiza
Ibi bikorwa ngo byakurikiwe no gusahura no kwangiza
Abasirikare ba Gabon bafata bamwe mu bashyigikiye abatavuga rumw ena Leta
Abasirikare ba Gabon bafata bamwe mu bashyigikiye abatavuga rumw ena Leta
Abapolisi bagenzura hafi y'Ingoro y'Inteko Nshingamategeko
Abapolisi bagenzura hafi y’Ingoro y’Inteko Nshingamategeko

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu mujinga Bongo nagende yarariye bihagije nareke nabandi bagerageze.

  • Waretse ko yariye noneho akita ku bibazo by abaturage aho kubisa abaje kurya . Nibaza ko ushatse kurya utarwanira presidence, washaka ubucuruzi kuko urya atawuguhagaze hejuru.

  • Biranze bibaye umuvumo muri Afrika ko nta matora azajya arangira mu mahoro. Iyi nyota y’ubutegetsi itita ku buzima bw’abategekwa ni bwoko ki ? Uyu muzimu ni uwa nde ? Nibatamuterekera ngo bamuhe ibyo ashaka arabamara nigaramiye. Ariko koko aba bategetsi baba bakunda abaturage koko ? Cg ni tapis rouge ? Nzaba mbarirwa.

    • Nkuko ubivuze abaturage bahinduka carpet kuko iyo babusibaniyeho abaturage kubahonyora nkuhonyora ikimonyo niwo uhinduka umukino wabo.

  • njye mpora mbabazwa na Africa bkashengurwa pe!! ubu koko ni ryari Africa izatera imbere? ikava mu matiku? mu busutwa? mu guhohotera muntu? abayobozi bagakunda abaturage? ubutegetsi bugasimburanwaho uko bigomba? abandi bageze kure mu iterambere, abaturage bararya bagahaga, ntawe ucyambara caguwa, imihanda myiza, amazi ahagije ku baturage, ingufu z’amashanyarazi kuri bose, amazi ashyushe yo gukaraba, imodoka zo kugendamo, ibitaro bihagije n’ubuvuzi buteye imbere,….naho twe ndebera iyo mihanda y’igihugu gifite ubukungu bwinshi kandi cyikagira n’abaturage bacye bashoboka??!!! ubu koko ni nde waroze race noir?? ejo ngo abantu barahunga bakajya za Europe, Canada, America,…..?? babuzwa n’iki kugenda se mu gihe nta mutekano w’ejo hazaza? mu gihe nta biryo? nta education? nta kizere cy’ejo hazaza?? Abayobozi ba Africa bakwiye kuva mu gusahurira inda zabo ahubwo bagakorera abaturage pe!! naho ubundi ku mugani wa Trump dukwiye kongera gukolonizwa rwose!!

  • Abanyagabo rero bavutse bategekwa na Ali Bongo amara imyaka 45 none umuhungu we nawe ashaka kumra indi 45 ubwo abantu 2 bakaba bategetse imyaka 100, abafaransa batararekura ntabwo afurika izaba nzima, muramuke

  • Erega Afurika ni umugaban wavumwe.

Comments are closed.

en_USEnglish