Digiqole ad

Gicumbi: Urubyiruko 18 rwasoje urugerero rwashimiwe ko rufasha mu gukemura amakimbirane

 Gicumbi: Urubyiruko 18 rwasoje urugerero rwashimiwe ko rufasha mu gukemura amakimbirane

Uru rubyiruko rwahuguriwe gukemura amakimbirane no kujijura imiryango rukanabishyira mu bikorwa, rwemeza ko hari ubumenyi rwungutse

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, Urubyiruko rugera kuri 18 rwatoranyijwemo mu murenge wa Rubaya, mu barangije urugerero 236, bakaba barafashijwe n’Umuryango Umuhoza mu kubahugurira kwigisha abaturage uko bakemura amakimbirane no kubajijura mu gusoma no kwandika, bahembewe akazi bakoze mu kubaka igihugu.

Uru rubyiruko rwahuguriwe gukemura amakimbirane no kujijura imiryango rukanabishyira mu bikorwa, rwemeza ko hari ubumenyi rwungutse
Uru rubyiruko rwahuguriwe gukemura amakimbirane no kujijura imiryango rukanabishyira mu bikorwa, rwemeza ko hari ubumenyi rwungutse

Uru rubyiruko rwavuye mu itorero rwabwiwe ko ari imbaraga n’amaboko yerekana ubushake mu kubaka igihugu kuko bahuguriwe gukumira amakibirane no kwigisha gusoma abatabizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho myiza, Benihirwe Charlotte yabwiye uru rubyiruko ko rwakoze neza, ariko ko aribwo urugendo rugitangira.

Ati “Mukomeze mudufashe kandi muhere no ku miryango yanyu mubigisha ibyo mwakuye mu  ngando zateguwe n’Umuryango Umuhuza.”

Benihirwe yavuze ko itara urwo rubyiruko rwacanye ridakwiye kuzima, kuko ngo gufahs amu kwigisha abaturage gusoma no kwigisha gukumira  amakirane, n’uko bubaka uturima tw’igikoni hari byinshi bizakomeza kugeza kuri Gicumbi kandi ngo umusaruro wabivuyemo urashimije.

Kayitesi Mathilde uhagarariye Umuryango Umuhuza utanga amahugurwa agamije kwigisha imibereho myiza y’abaturage  no gukumira amakimbirane, ari wo wateguye ingando zo kwigisha abo 18 batoranyijwe mu murenge wa Rubaya, yatangaje ko ashima imikoranire hagati y’urubyiruko n’Ubuyobozi bwa Gicumbi.

Ati “Ibyo mwigishijwe byatanze umusaruro kuko mwitanze kandi umwanya mwatanze ntabwo wawubara mu mafaranga kuko igihugu  gikeneye abakorerabushake bagikunda.”

Umuryango Umuhuza ubusanzwe ukorera mu turere dutatu ariko ukaba watangaje ko ugiye kongera ibikorwa byawo bikagera mu turere 12 bagamije kwigisha umuco wo gukunda gusoma  no kwigisha  cyane abana bakiri bato.

Byingoma Augustin ahagarariye abo banyeshuri 18, yashimye amahugurwa bahawe, avuga ko na bo bungukiyemo byinshi batari bazi.

Ati: “Twigishijwe uko ababyeyi bica ubwonko bw’abana nko kubabwira nabi cyangwa gukankamira umwana, tunamenya uko ababyeyi bagomba kwifata mu gihe batwite kugeza basama kandi natwe tumaze kubimenya twabishyize mu bikowa.”

Umwe mu bo mu miryango yahuguwe n’uru rubyiruko watanze ubuhamya, Bagirinka Gilbert yavuze ko nyuma yo guhugurwa we n’umugore we, basubije umwana wabo mu ishuri bari bararimukuyemo, kandi ngo ubu Bagirinka ntagifata icyemezo mu rugo wenyine.

Umwe mu baturage rwafashije gukemura amakimbirane yari mu muryango we yavuze ko byamugiriye akamaro
Umwe mu baturage rwafashije gukemura amakimbirane yari mu muryango we yavuze ko byamugiriye akamaro
Uko ari 18 bahawe urupapuro rwemeza ko bahuguwe kandi ibyo bahuguwemo babikoze basabwa gukomeza kubaka Gicumbi n'igihugu
Uko ari 18 bahawe urupapuro rwemeza ko bahuguwe kandi ibyo bahuguwemo babikoze basabwa gukomeza kubaka Gicumbi n’igihugu

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish