Digiqole ad

Mu Rwanda 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi, bakanyereza imisoro

 Mu Rwanda 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi, bakanyereza imisoro

KAYIGI Aimable Komiseri muri RRA ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu

Abayobozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) baganiriye n’abakora ubwubatsi kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubujura bw’imisoro, cyagaragajwe n’ubushakshatsi RRA yakoze mu 2015, bukagaragaza ko 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi.

KAYIGI Aimable Komiseri muri RRA ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu
KAYIGI Aimable Komiseri muri RRA ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu

Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku buryo abantu basora,  bwerekanye ko amasosiyete y’abubatsi 3 915 akorera mu Rwanda, bagasora ku cyigero cya 63%.

RRA yasanze harimo bamwe batarasobanukirwa n’ibijyanye n’imisoro, bakaba bafite n’ibibazo bitandukanye.

Sositeye 109 zingana na 2% ngo ni bo bafite ibibazo bikomeye mu kutitabira imisoro. Abikorera ku giti cyabo bangana na 668, ari bo benshi ngo usanga bacura inyemezabuguzi bagamije kunyereza imisoro.

Muri abo bubatsi bikorera ku giti cyabo, ngo basanze 6% ari bo babasha kwitabira gutanga imisoro.

Alexis Nsengumuremyi, uhagarariye Urugaga rw’abubatsi mu Rwanda yavuze ko ikibazo kiri mu nzego z’ubwubatsi giterwa n’uko abo bakorana batinda kubishyura bigatuma bacura inyemezabuguzi kugira ngo bagabanye amafaranga y’imisoro.

Ati “Twebwe ntabwo dutinya imisoro ahubwo biterwa n’ubushobozi buke. Ikindi kuba bamwe muri twe bacura amafagitire ni ugutinya imisoro baba bagomba gucibwa.”

Mu kiganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagiranye n’inzego z’Abubatsi, bareba uko bakemura ibibazo bihari, hafatiwemo ingamba zigamije guca burundu inyerezwa ry’imisoro muri uru rwego.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA, KAYIGI Aimable yavuze ko batumiye abubatsi kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo bituma abubatsi basora nabi kuko ngo mu bushakashatsi bakoze basanze 90% abo mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi bakiba imisoro.

Kayigi ati “Twababwiye uko tubabona na bo batubwira ikibibatera kandi dufatanyiriza hamwe gushaka umuti w‘ikibazo. Bimwe mu bibazo batugaragararije harimo guhabwa ibihano bikomeye, twafashe umwanzuro ko ku bufatanye na bo tugiye gusuzuma ibyo bihano tukareba uburyo twabyoroshya mu buryo buboneye ku buryo na bo bakomeza gukora kandi bakabasha gutanga umusoro nk’uko bawusabwa.”

Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko abubatsi basabwe kujya bishyura ibikoresho birengeje agaciro ka miliyoni ebyiri bakoresheje sheki (cheque) kuko ngo RRA yasanze kwishyura amafaranga mu ntoki na byo biri mu bibatera gucura inyemezabuguzi.

Ikigo cy’Iimisoro n’Amahoro n’Abubatsi bemeranyije ko bagiye gukora ubuvugizi ku bihano byahabwaga umwubatsi watinze gusora, aho gucibwa 60% y’amande, nibura agacibwa 10%, ariko amande akaba yakwiyongera bitewe n’uko umwubatsi yatinze kwishyura imisoro.

RRA ngo igiye kujya ikora igenzura ku bubatsi ihereye ku myaka ya vuba, mu gihe cy’igenzura nibura bagahera ku myaka ibiri uhereye igihe habereye imenyekanishamusoro ku nyungu, umwubatsi basanze afite amanyanga akazahanwa babaze imyaka 10 inyuma.

Alexis Nsengumuremyi uhagarariye ihuriro ry'abubatsi
Alexis Nsengumuremyi uhagarariye ihuriro ry’abubatsi
Muri iyi nama hafatiwemo umwanzuro wo kujya hishyurwa sheki ku bikoresho by'ubwubatsi birengeje miliyoni 2
Muri iyi nama hafatiwemo umwanzuro wo kujya hishyurwa sheki ku bikoresho by’ubwubatsi birengeje miliyoni 2
Mu nama abubatsi bagiranye na RRA
Mu nama abubatsi bagiranye na RRA

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ko mutakomoje ku gutinda kwishyurwa?! Ibi kandi nta wundi utungwa urutoki utari Leta nyina wa RRA wamubyaranye n’abasoreshwa! Rwanda Revenue Authority ntijya ishaka kumva ikibazo icyo aricyo cyose giturutse kuri Leta kibangamira rwiyemezamirimo! Yo icyo iba yirebera ni igihe cyo kwishyura! Biteye isoni kuko bihita bigaragaza ko yo ikiyishishikaje ari ukwinjiza imisoro itazi niba yanabonetse mu bintu bifite ireme! Nk’ubu umucuruzi ashobora gucuruza ibintu bidafite ubuziranenge. kuri RRA ntabwo iba ihangayikishijwe n’uburyo amafaranga yinjijwemo! ibyo bisa na Colbertilisme yabayeho mu gihe ubwami bwari bumaze guhirikwa muri France.

    • None iyo bavuzeko bagomba kwereka IMF ko bagomba kuva kuri 60% y’inkunga bakagera kuri 40% kandi barabyemeye urumva byagenda gute? N’akataraza karaje ahubwo.

Comments are closed.

en_USEnglish