Month: <span>August 2016</span>

Rusizi: Abakobwa babiri bapfuye bagwiriwe n’ikirombe

Byabaye mu masaba ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane mu kagali ka Gatare umurenge wa Nkungu ubwo abakobwa babiri Mahoro Joselyne na Uwiringiyimana Odette bombi b’ikigero cy’imyaka 17 bagwiriwe n’ikirombe cy’amatafari bahita bahasiga ubuzima, abandi batatu bari kumwe nabo bakomeretse ubu bakaba bari kwitabwaho. Aba bakobwa bari abakozi mu kirombe gikorerwamo amatafari […]Irambuye

Kuva 2015 ingabo za Congo ngo zishe FDLR 140, zifata

DRCongo – Umuvigizi wa Opérations Sokola II yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo yatangaje ko kuva mu 2015 kugeza mu kwezi gushize kwa karindwi 2016 ingabo za Congo ngo zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata matekwa 323 naho abagera ku 191 bamanika mbunda bitanga ku ngabo za MONUSCO.  Yariho atanga raporo y’ibyakozwe mu guhiga […]Irambuye

Mu karere, u Rwanda na Ethiopia nibyo biri gufata inguzanyo

Kigali – Raporo kuri “Debt Dynamics and Development Finance in Africa” yakozwe na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) igaragaza ko ikigero cyo gufata inguzanyo zo mu mahanga cyazamutse vuba vuba mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia biri imbere mu gufata izi nguzanyo nyinshi. Iyi […]Irambuye

I Burengerazuba: Buri rugo rurasabwa gutunga ubwiherero bitarenze uku kwezi

Mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n’umwanda zirimo ‘Chorela’ zikomeje kwibasira abatuye mu duce two mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, inama y’Umutekano yaguye y’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba yafashe icyemezo cy’uko uku kwezi kugomba gushira buri rugo rwo muri iyi ntara rufite ubwiherero. Igenzurwa riherutse gukorwa n’abajyanama b’ubuzima mu ntara y’Uburengerazuba, ryagaragaje ko hari umubare munini w’abaturage […]Irambuye

Abadepite basabye BRD korohereza abahinzi babuze ubwishyu kubera ‘Kabore’

Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi basabye ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD) kwegera abahinzi b’imyumbati bo mu turere twa Ruhango, Muhanga, Gisagara na Nyanza kugira ngo bumvikane uko inyungu ku nguzanyo bari bagurijwe n’iyi banki yazishyurwa buhoro kuko batewe igihombo n’ibiza by’indwara ya ‘Kabore’. Ni mu biganiro byahuje izi ntumwa za rubanda n’ubuyobozi bwa BRD, aho […]Irambuye

Umunyarwanda yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abiga Pharmacie ku Isi

Israel Bimpe uri gusoza amasomo ye muri Pharmacie muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatorwe kuba umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abiga Pharmacie ku isi (International Pharmaceutical Students’ Federation, IPSF). Israel Bimpe yatorewe mu nama rusange ya 62 ihuje abahagarariye amashyirahamwe y’abanyeshuri biga Pharmacie muri za Kaminuza zinyuranye ku Isi iteraniye i Harare muri Zimbabwe. Bimpe […]Irambuye

BPR yungutse Umunyamigabane uzayifasha kuzamura Ubuhinzi

Ikigo ARISE gihuriwemo n’ibigo bitatu kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nk’umunyamigabane wayo aho kizaba gifitemo umugabane wa 14.6%. Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya maboko mashya azayifasha kwagura ibikorwa byayo byo kuzamura imishinga iciriritse by’umwihariko ubuhinzi. Iki kigo ARISE kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nyuma yo kugura imigabane y’ikigo cya Robobank cyari gisanzwe ari umunyamigabane wa […]Irambuye

Bwa mbere igeze i Rusizi FESPAD yitabiriwe cyane, na Miss

Kuri uyu wa gatatu, abatuye mu mujyi wa Kamembe baganiriye n’Umuseke benshi bavuze ko bishimiye cyane kubona FESPAD  bwa mbere iwabo, ngo bishimiye kongera kubona amatorero abyina umuco wabo n’andi yerekanye imico y’ahandi. Kimwe mu byashimishije abantu ni itorero ryaturutse ku nkombo ribyina ibyo aba batuye aha bita “Saama Style” babyina baciye bugufi baririmba mu […]Irambuye

Imbyino y’ikinimba byashoboka ko imenyekana ku isi- Lionel Sentore

Mulinda Lionel umwe mu bahanzi baciye mu itsinda rya Gakondo Group ubu akaba abarizwa mu Bubiligi, avuga ko u Rwanda rushobora kumenyakanisha imbyino y’ikinimba nkuko na Nigeria ubu ‘Shoki’ ari style isigaye izwi ku isi. Aho kuba hari abahanzi nyarwanda barwana no kwisanisha n’abo mu bindi bihugu, ngo nta hantu na hamwe bishobora kugeza umuziki […]Irambuye

en_USEnglish