Month: <span>July 2016</span>

Ikoranabuhanga mu guca burundu ‘Gutekinika’ imibare y’ibibera mu mashuri

*Iri Koranabuhanga ryitezweho kugabanya umubare w’abana bata ishuri, *Amakuru y’ibitagenda mu bigo by’amashuri azajya ahita amenyekana, bikurikiranwe. Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikoresha ‘Tablet’ mu gukora igenzura mu bigo by’amashuri buzarandura ikibazo cy’imibare inyuranye n’ukuri yajyaga itangwa mu burezi, ndetse ko buzanagabanya umubare w’abana bata ishuri kuko […]Irambuye

Igiciro cy’ibirayi cyazamutseho 35%, abahinzi bati “abacuruzi nibo babizamura”

*Mu mezi arindwi ashize, igiciro cy’ikilo cy’ibirayi cyazamutseho nibura amafaranga y’u Rwanda 70, *Ikilo cyaguraga amafaranga 200 none ubu kikaba kigura 270, cyazamutseho 35%, *Abahinzi b’ibirayi bati “ikibazo gishakirwe mubo tubiranguza kuko twe ntacyahindutse” *Gusa, muri iki gihembwe cy’ihinga n’umusaruro waragabanutse kimwe n’ibindi bihingwa. Kuva muri Mutarama uyu mwaka, buri kwezi igiciro cy’ibirayi cyiyongeraho byibura […]Irambuye

EXPO 2016 imaze gufungurwa. Byifashe bite? AMAFOTO

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kubera i Gikondo rimaze gufungurwa kumugaragaro na Minisitiri Francois Kanimba w’inganda n’ubucuruzi….nubwo imiryango yaryo yari yafunguye kuri uyu wa gatatu. Abayigana ntabwo baraba benshi cyane, abantu benshi bategerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru zahuriranye n’impera z’ukwezi. Abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 419 nibo bari muri iyi EXPO ibaye ku nshuro […]Irambuye

UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge. Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara […]Irambuye

Jackson Kalimba ntazongera kumvikana muri 3Hills kugeza nyuma ya Ukuboza

3Hills n’itsinda ry’abahanzi basanzwe bamanyerewe cyane mu Karere barimo Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Jackson Kalimba nawe witabiriye iryo rushanwa gusa nta ryegukane na Eric Mucyo gusa umenyerewe cyane mu mahoteli atandukanye. Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Jackson Kalimba yamaze guhabwa ikiruhuko na bagenzi ngo abe yajya kwita […]Irambuye

Paapa Francis yituye hasi ari gusoma misa

Paapa Francis yituye hasi ubwo yariho asoma misa iri guca kuri za Televiziyo Live ikurikiwe na za miliyoni z’abantu aho ari mu ruzinduko muri Pologne. Paapa Francis w’imyaka 79 yari kuri Altar arahinyagara yitura hasi bahita baba hafi baramwegura. Bigaragara ko yaguye atsikiye ku madarage (escaliers) magufi. Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi asanzwe […]Irambuye

Amagare: Team Rwanda igiye guhangana na Chris Froome i London

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare igiye gukina isiganwa ‘Ride London Classic’ ririmo ibihangange by’isi muri uyu mukino nka Chris Froome, rizabera mu Bwongereza. Iri siganwa ni rimwe mu bigize ibirori byitwa “Prudential Ride London” 2016 bibera mu Mujyi wa London, bibamo amasiganwa y’amagare ku […]Irambuye

Inshuti zinyumvisha ko umugore udakubitwa agira agasuzuguro

Bavandimwe b’Umuseke mumfashe kungira inama, ikibazo cya bamwe mu nshuti zanjye bambwira ko kubabana n’umugore utamwakura (utamukubita) bituma agusuzugura. Iki kibazo nafashe umwanya uhagije ngitekerezaho nyuma yo kugisha inama bamwe mu nshuti zanjye mbabaza uko nakemura ikibazo nari nagiranye n’umugore, bambwira ko umugore iyo utamukubise agusuzugura. Aba ni abavandimw enari niyambaje, bazi ubwenge ndetse bize […]Irambuye

“Tuzakugeza ku ntsinzi” – Obama abwira Clinton

Perezida Obama yasabye Abanyamerika gufasha Hillary Clinton gutsinda Donald Trump, ni mu ijoro ryakeye ubwo Clinton yerekanwaga nk’umukandida w’Abademocrats. Obama yashimagije cyane Hillary avuga ko ntaho ahuriye na Trump mu bushobozi bwo kuyobora. Obama yavuze ko amahitamo ahari ubu atari asanzwe y’amashyaka na politiki zayo, ahubwo ari amahitamo akomeye cyane kubera abari kwiyamamaza. Obama yongeye […]Irambuye

en_USEnglish