Digiqole ad

Jackson Kalimba ntazongera kumvikana muri 3Hills kugeza nyuma ya Ukuboza 2016

 Jackson Kalimba ntazongera kumvikana muri 3Hills kugeza nyuma ya Ukuboza 2016

Mucyo Eric, Jackson Kalimba (hagati) na Hope Irakoze

3Hills n’itsinda ry’abahanzi basanzwe bamanyerewe cyane mu Karere barimo Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame 6, Jackson Kalimba nawe witabiriye iryo rushanwa gusa nta ryegukane na Eric Mucyo gusa umenyerewe cyane mu mahoteli atandukanye.

Mucyo Eric, Jackson Kalimba (hagati) na Hope Irakoze
Mucyo Eric, Jackson Kalimba (hagati) na Hope Irakoze

Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Jackson Kalimba yamaze guhabwa ikiruhuko na bagenzi ngo abe yajya kwita ku mugore we uri muri Uganda ndetse no kurangiza amasezerano yari afitanye n’amahoteli yo muri icyo gihugu aho yaririmbaga.

Kalimba yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mbikubwire’ yakoranye na Danny Nanone, ‘Kubera Iki’ yanditswe na Producer Clement Ishimwe bivugwa ko yaririmbiraga Butera Knowless.

Irakoze Hope umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga mu muririmbire yabo, yabwiye Umuseke ko nta mpamvu yindi yatumye Kalimba ajya muri Uganda atari ukujya kurangiza contact no kwita ku mugore we.

Ati “Ntabwo twigeze twirukana Jackson muri group nkuko birimo kuvwa hanze aha. Ahubwo yafashe umwanya ajya kubanza kurangiza amasezerano afitanye n’ahantu yagombaga kujya aririmba muri Uganda, bityo akazabirangiza mu mpera za Ukuboza 2016”.

Mu mpera za 2015 nibwo aba bahanzi bishyize hamwe biyita 3Hills. Uko kwiyita imisozi itatu, ngo byari ukubera ko bahuye ari batatu kandi bose bizeranye ku buhanga.

Kugeza ubu mu gihe bamaranye, bamaze gukora indirimbo zirimo’ Manyinya, Vimba Vimba, Kamaliza na Mfite urukundo.

https://www.youtube.com/watch?v=xTXsOWBlpIE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish