Inshuti zinyumvisha ko umugore udakubitwa agira agasuzuguro
Bavandimwe b’Umuseke mumfashe kungira inama, ikibazo cya bamwe mu nshuti zanjye bambwira ko kubabana n’umugore utamwakura (utamukubita) bituma agusuzugura.
Iki kibazo nafashe umwanya uhagije ngitekerezaho nyuma yo kugisha inama bamwe mu nshuti zanjye mbabaza uko nakemura ikibazo nari nagiranye n’umugore, bambwira ko umugore iyo utamukubise agusuzugura.
Aba ni abavandimw enari niyambaje, bazi ubwenge ndetse bize muri Kaminuza ariko bambwira ko iwabo bakuze babona ababyeyi bakubita ba nyina, bityo iyo umugore utamukubita yigira indakoreka.
Nyamara namaze umwanya mbasobanurira ko jyewe gukubita umugore bitambamo, ntse ko ntabitinyuka kuko uretse no kuba mbibonamo ihohotera, mbona bitanakemura ikibazo.
Nyamara ariko, inshuti zange bari abagabo barenga bane mbaganiriza ndetse hana n’abandi babiri bunga mu ryabo, banyemeza ko gukubita umugore ari ukumuhana kandi ku mugabo wese utari inganzwa nta kibazo kirimo.
Natashye ntanyuzwe kuri izi nama bangiriye, ariko nsigara nanibaza nti “Ese niba abantu bize bacyumva ko umugore akwiye gukubitwa turagana he?”
Njyewe na n’ubu n’ubwo bindya mu bwonko kuko mbimaranye igihe, mbona umugore urera abana akabaha ubumenyi, “ukurusha umugore aba akurusha urugo”, atari umuntu ukwiye guhozwa ku nkeke n’inkoni, ariko wenda simbihuza n’abandi.
Umugore wanjye duhora mu ntonganya bitewe n’uko hari inshingano zimwe na zimwe mbona zitubahirijwe mu rugo, ni nayo mpamvu nari ngishije abo bavandimwe inama, bambwira ko igisubizo ari ukumudiha.
Ese muri iki gihe, birakwiye ko umugore akubitwa kubera ko hari gahunda z’urugo zitagenze neza? Ese gukubita umugore ni umwe mu miti yo gukemura ibibazo mu muryango? Ese umugore ukubitwa koko ni byo yubaha umugabo?
Ndabasa inama ariko munanyereke ibyiza n’ibibi niba koko nahana umugore wanjye mukubita, ariko nabasaba kumpa n’izindi nzira nanyuramo kugira ngo umugore wanjye ajye ku murongo.
Ese gukubita umugore buriya hari ingaruka byazagira ku bana bacu?
Murakoze Imana ibahe umugisha.
UM– USEKE.RW
22 Comments
Gukubita umugore ni ububwa banza urebe aho bigejeje koffi olomide ntamuntu ufite uburenganzira bwo gukubita uwo ariwe wese nkanswe noneho nuwo mwashakanye ni amakosa cyane ababyeyi bacu Bari injiji gukubita abo bashakanye ingaruka zikaba kubana kwahukana kwa bamwe mubagore bigatuma hanabaho intege nke zatuma uwahukanye yigarurirwa nabandi bagabo ibyo byose ningaruka zo gukubita
Abantu bashakana bakundanye kandi bazi ubwenge ikiza nuko haba ubwumvikane kandi ibibazo mukabishyira ku meza mukabishakira igisubizo hamwe
Ikindi niba hari udakishaka undi yabimubwira neza aho guhondagura
N’inka ntizigkubitwa uzitondere izo nama zitazagusenyera
Muri make wagishije inama z’inzira wanyuramo kugirango umugore wawe “ajye ku murongo”; abo wayigishije baguhaye inama, ariko usanga utayikurikiza ahubwo uhitamo kwitabaza umuseke ngo abasomyi bawo baguhe izindi nama z’uburyo “washyira umugore wawe ku murongo”.
IKIBAZO: KUKI USHAKA GUSHYIRA UMUGORE WAWE KU MURONGO ? ESE WUMVA NEZA ICYO GUSHYIRA UWO MWASHAKANYE KU MURONGO BISOBANUYE? ESE WARI UZI KO NTAWE USHYIRA UMUNTU KU MURONGO ?
Niba rero warashatse ukaba utazi icyo wakora ngo umugore wawe “ajye ku murongo” nk’uko ubivuga, ahubwo ukaba usaba inama, emera ko nitumara kuguha inama tuzajya tunamurongora, kuko bigaragara ko washatse utazi ibyo urimo.
Abantu nkamwe muba mukwiye kugumya kuba ingaragu ntimubyare.
@Munyazikwiye Nunze muryawe ; ese ni umugore ugomba guhinduka cg ni umugabo wakagombye guhinduka ?
Ibi ni ukubaza ubusa!
Ese umugore wawe we agishije inama akabwirwa ko agomba kugushakira “umuti”akaguha ukwica cyangwa ukakumugaza wakumva ari inama nziza?! Nta mugore ukwiye. Ntanurongora ateganya kuzacyemuza kamere y’umugore we inkoni. Na Leta yumvireho kuko inkoni nayo iracyazikoresha ibinyujije muri Dasso, Police n’inkeragutabara! Leta ica ihohotera nyamara tukiyibonana indembo burya nayo mba mbona itarasobanukirwa n’uko IVUNA IGUFA ARIKO ITAVUNA INGESO! Nyiramatwi arumve…!
Munyazikwiye, Kalisa na Kiwanuka ese ubwo mumugiriye iyihe nama koko? mbega mwebwe, murasomye murangije muvuga ibyo mwishakiye? kay urakoze rata gufasha mugenzi wacu nange icyo nakongeraho inkoni ivuna igufwa ntivura ingeso kusa ibyo mupfa ntiwabivuze byari gutuma umuntu amenya inama akugira ariko iyo gukubita yo ntirimo uzamujkubita uregwe ufungwe asigare wenyine abana nibibazo ahubwo wowe mbona wakwicarana nawe mukaganira kubitagenda neza wasanga nawe ubigiramo uruhare hanyuma wabona byanze ukitabaza imiryango impande zombi zikabagira inama kuko aha ntampanvu nyamukuru wavuze ngo duhereho tuyikugira ariko nyamuneka utazakubita umugore cyangwa umwana ndetse na mugenzi wawe nakwanduranyaho uzamuregere ubuyobozi.
Ahubwo ndumva wowe rwose wakorohereza police akazi,izo wita inshuti zawe ukazitanga kuri police zigakanirwa uruzikwiye kubwi hohotera zikorera abagore Bazo.Imisega gusa!
Mugushakana mu mezi 6 yambere iyazanye amarebe urushyi rumwe kugirango mudaterana amagambo, ruhita rwerekana uruhare rwa buri wese ariko rumwe gusa niba ushobora gushyiramo urwa kabiri ubwo urugo ruba rutangiye kukunanira, uzitabaze umuryango wawe hamwe numuryango wagushyingiye.
ndumiwe ariko, ukwiye guhindura inshuti.
Ubundi rero jya utaha kare ufashe umugore wawe kuzuza inshingano z’urugo. Umugore wawe si umuyaya ni umufasha. ariko ubanza utazi icyo umufasha bivuga.
aho gutaha ugafasha umugore gutunganya ibikenewe winyurira mu nshuti mukanjwa ngo muraganira. abo bagabo badataha mu ngo zabo nibo ugisha inama. Iyo baba bazi kubaka icyo aricyo bakabaye mu ngo zabo.
Ca bugufi uganire n’umugore wawe wumve icyo akwitezeho nk’umugabo yashatse nawe umubwire icyo umwitezeho nk’umugore. Muzagira aho muhurira naho ibyo gushaka kumuharira byose ubundi ugatongana kandi nta musanzu wawe…. Guhaha si umusanzu uhagije kandi.
Ibyo ntaho bikiba byo gukubita umugore, ikindi nuko iyo ufitanye ikibazo numugore wawe nugushaka uburyo muganira mugacoca ibibazo byanyu mukabirangiza utarinze uterana imigeri, usibye no kurwana bitaniyubashe ntanuburere uba uha abagukomokaho
Agashyi kamwe harigihe kaba ngombwa
Ndabasuhuza mwese!
Nshimye cyane abagiriye inama mugenzi wacu.
Gukubita byo bibi ku mpamvu nyinshi:
1) umugore si ingoma niyo yaremewe gukubitwa, 2) ni iki kikubwiye ko mugiye mu mitsi wamunesha? Erega igihe so yagukamiraga nawe se yaramukamiraga, 3) mu gifaransa bavuga ngo:”la violence est signe de faiblesse
Anantu basshyingiranwa bakundana. Ibyo ubwabyo birahagije. Mukunde ubimwereke, ibyo ubona adatunganya unimuganirize in a peaceful way. Kadni nawe umubaze aho utamunyura. Nahakubwira nturakare ahubwo umusabe kugufasha guhinduka. Ndakeka ko ibyo bizafasha.
Ni byanga uzamufate nk’umurwayi wawe kuko dusezerana gukunda abo twashakanye baba bazima cyangwa barwaye.
Kandi musenge Imana ibatsindire shitani isenya ingo kuko isigaraye ifite ubukana bwinshi
Shitani yaragowe! Abantu bubu nibo badashobotse, abagore b’ubu bumva uburinganire n’ubwuzuzanye nabi cyane, basigaye bashaka kuba abagabo, uko byagenda kose umugore azahora ari umugore ntazaba umugabo n’urundi ruhande n’uko. Kera umugore yarakosorwaga nawe akumva ko ari mu makosa ariko iby’ubu byabaye uburenganzira azana police akemera agasigara mu nzu wenyine umugabo ari gereza ngo ubwo twateye imbere. Mugabo rero urugo ni urwawe niba ubona nta ruhare ufite mu kibazo ufitanye n’umugore wawe, hari ubwo yaba ingeso yo kwinangira ariko bitari muri kamere, mujyane mu cyumba ufunge mubiganireho nubona akomeje kwinangira urushyi rumwe nk’ukubita uwo ukunda, azabona ko byari bikwiye kd nyuma muzajya mubiganira museke. Ingo z’ubu ni ikibazo aho usigaye usanga abagore b’amajigija mu tubare sa mbiri z’ijoro ngo ubwo nabo nuburenganzira bwabo, koko ibyo birakwiye? Ngo ugize icyo avuga ngo bamukangisha vision.
Mwaramutse cng mwiriwe (biturutse kku gice cy’isi muriho)!
Ibya kera simbitindaho. Tubeho igie cyacu.
Abakera nabo babayeho igihe cyabo.
Tubuze ko ibye kera ari byo byo twagaruea gujazanura, guhungura, etc.
Umuvandimwe yavajije ati: “Nakora iki ngo umugire wangye agye k’umurongo?”
Ese imugabo we abwiwe n’iki ko ari k’umurongo?
Shirani ii ku murimo cyane. Inkuru nziza ni uko Yezu yayitsindiye k’umusaraba.
Ndagaruka kucyo navuze muri message yanjye iheruka. Nta formule y’urugo ibaho.
Nkunda uko mu gikumwe tubivufa: ” kubaba uko twabyiyemeje”. Ni ukuvuga bombi. Babiganire. Nta guhutazanya no guterana sentiri.
Iyi topic ni nziza. N’abandi batange ibitekerezo
Ikintu cya mbere uzafate akanya wa mugabo we usohokane numugore wawe mwicare muganire kubintu bimwe na bimwe bijyanye n’urugo rwanyu ndetse umubwire ibitakunezeza nawe umusabe ko akubwira ibitamunezeza(ukora). nimumara kuganira muzahava mwemeranije knd mubabarirane kubyo muzaba mumaze kuganira. Naho ubundi ni mwe mufite igisubizo cyurugo rwanyu.
uzamwihanize muri munzu muri babiri , umubwire, ibyo yishe abikosore,
niyongera umukubite nkuko bakubwiye,
niyongera nanone umwirukane
ese ubundi ko numva ari wowe utari ku murongo kumurusha aka wa musaza bajya bavuga umupolisi yabwiye ko ahagaze nabi kandi amurusha guhagarara nabi? Inkoni sizo zishyira ku murongo, ibiganiro nibyo gisubizo Imana ishima. Ushobora kuba unanibeshya ko umurusha imbaraga wamukoza urushyi akaguha melange ‘amakofe, inshyi n’imigeri!
Nanjye ndi umugore, ariko umugabo ankubise sinamwakura ngo atanyica kuko abagore tugira intege nkeya, ariko nazamwubikira atarora nkamuritura uko mbyumva. Impamvu namwishyura ni iyi: umugabo nawe agira amakosa, niba nanjye ngira amakosa ngakubitwa nawe akwiye gukubitwa, ariko agakubitwa rimwe gusa ku buryo bimubera isomo, yabicikaho najye nkabihagarika ubundi tukongera tukumvikana. Nuko mbibona, kandi nzi ko abagore bakubitwa burya baba ari dangereuse abagabo babakubita muraye mutaraye, mbiswa ra.
uzajye umudiha. naramuka akomeje kutakumva uzajye kuraguza.
hahahah Mukazi uranyishe koko!!! naho ubundi wa mu papa we injiji mbi ni izize!! nawe ngo bize kaminuza bize iki se? ikindi hari nigihe baba bakwanga bashaka ko usenya utabizi nawe ngo barakugira inama ni inshuti wasanga bafite agashyari utabizi nawe ukirirwa ubaza ngo ese bigira ingaruka nonese abo babikubwiye ntibakubwiye ko nyine base bakubitaga ba nyina? iyo ni ingaruka ya mbere abana bawe bazakura baziko abagore bababyara bakabarera bakabakuza bakabaha urukundo rudashobora gutangwa nundi muntu bagomba gukubitwa bazubaha bagore bazashaka gute? ikindi byica mumutwe abana bakurira muri famille mbi wowe se iyo ubona so akubita nyoko wari gukura umeze ute? narumiwe koko abagore mukubitwa namwe mukaguma kubyemera muzivuze mufite ibibazo mumutwe sinon nuko bitangira ejo ngo abantu bicanye umugore yishe umugabo cg umugabo yishe umugore cg abana ngo bishe se ahaaa cyakora dukeneye ubwami bwIMANA pe nitinda gato izasanga abantu barikoreye imperuka ubwabo baramaranyeho nzaba mbarirwa da bakomeze bakubeshye kumugani wa mukazi nange unkojeje nintoki ngo urankubita wabyicuza kbsa naho utaba ufite umutima mubi naguha isomo kuburyo uzajya ugira inama abandi bagabo yo kubaha abagore nkabanyoko bababyara bakababyarira abana bakababyarira abo muzahondagura abagabo muri ubwoko bubi gusa! ge ntabyo nabonye iwacu data iyo abikora nari kumugira ikimuga courage rero usenya urwe bamutiza umuhoro.
usenya urwe bamutiza umuhoro
Nubusenzi gukubita umugore!
N,inka ntizikirwana
Comments are closed.