EXPO 2016 imaze gufungurwa. Byifashe bite? AMAFOTO
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kubera i Gikondo rimaze gufungurwa kumugaragaro na Minisitiri Francois Kanimba w’inganda n’ubucuruzi….nubwo imiryango yaryo yari yafunguye kuri uyu wa gatatu. Abayigana ntabwo baraba benshi cyane, abantu benshi bategerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru zahuriranye n’impera z’ukwezi.
Abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 419 nibo bari muri iyi EXPO ibaye ku nshuro ya 19, abamurika 271 ni abo mu Rwanda naho 148 ni abanyamahanga.
Minsitiri Kanimba afungura iyi EXPO yavuze ko ashimira cyane abamurika baturuka mu mahanga bakaza kumurika ibikorwa byabo mu Rwanda.
Yibutsa abanyarwanda ko nabo batagomba kwitinya mu ishoramari kuko ngo uru ari urugero rw’ikizere abanyamahanga bagirira u Rwanda bakaza kuhamenyekanisha ibikorwa byabo.
Nyuma yo gufungura iri murika Minisitiri Kanimba n’abandi bashyitsi batembereye muri Stands zinyuranye z’abamamaza yibanze cyane cyane ku bamurika ibyo bakorera mu Rwanda.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruteganya ko iri murikagurisha mpuzamahanga rizasurwa n’abantu bagera ku bihumbi 320.
Umuhango wo gufungura kumugaragaro iyi EXPO
Photos © E.Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ni byiza n’uko rubanda rugufi rutaba rwemerewe gutembereza abana muri EXPO ese buriya icyemezo cyo kwishyuza abana n’impinja mubona cyitabangamye kweli numvaga atarigihe cyo gucuruza gusa byakabaye no kumurika koko kandi natwe tukishimana nabacu ababishinzwe bazabikosore nakana ka 1mois bahetse barakishyuza?????!!!!!
IBYO KWISHYUZA IMPINJA, ABANA NA NJYE NTABWO NABIKUNZE; SINZI UKO BYAJE (UBUNDI UMWANA AGIRIRWA IMPUHWE KUKO NI UMUZIRANENGE)
KWISHYUZA UMWANA URI MU MUGONGO WA NYINA NI UBWAJABA. NONE SE ABAGORE BAHETSE ABANA NTIBAZONGERE KUZA MURI EXPO?
BYABA BYIZA TUMENYE AHO AMA-TICKETS AGURISHIRIZWA; NIBA ARI KWA KUNDI MU MUHANDA, ABAYACURUZA BIRUKANKA KU BANTU, NTABWO ARI BYO PE!
HAGOMBYE KUBA AHANTU HAZWI HATARI MU MUHANDA, I REMERA, KICUKIRO, NYABUGOGO, RWANDEX,…, UMUNTU AKAGURA TICKET YITONZE, AKAGERA AHABERA EXPO MU MUTUZO.
Dore rero igituma nkumbura u Rwanda nibi birimo !!! Urabona ukuntu abantu bishimye ? Sha ubutaha nange nzaza sinon aya mahanga tuzayasariramo !! Umuseke murakoze kabisa kudukumbuza, IMANA ikomeze ibongerere n’abanyarwanda.
Ngo kumurika gusa…Urwo si rwo Rwanda rw Ubu udashoboye ni akazi Ke…..ifaranga Ubu niryo riyobora
Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.Gutangiza expo discours zose mu cyongereza.Ni uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ariko tukabikora mu cyongereza? Ahinjira muri expo : Icyongereza. Mwashyizeho indimi zose zikoreshwa mu Rwanda se?
Uburundi ko ntabwo se? Ariko twangana nabi weeee!!
Comments are closed.