Digiqole ad

Amagare: Team Rwanda igiye guhangana na Chris Froome i London

 Amagare: Team Rwanda igiye guhangana na Chris Froome i London

Abasore bane bazahagarira u Rwanda muri RideLondon Classic.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare igiye gukina isiganwa ‘Ride London Classic’ ririmo ibihangange by’isi muri uyu mukino nka Chris Froome, rizabera mu Bwongereza.

Abasore bane bazahagarira u Rwanda muri RideLondon Classic.
Abasore bane bazahagarira u Rwanda muri RideLondon Classic.

Iri siganwa ni rimwe mu bigize ibirori byitwa “Prudential Ride London” 2016 bibera mu Mujyi wa London, bibamo amasiganwa y’amagare ku muhanda yitabirwa n’ababigize umwuga, abasiganwa mu misozi ‘Mountain Bike’ n’abishimisha.

Team Rwanda igizwe na Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Mugisha Samuel n’umutoza wabo Sterling Magnell, imaze iminsi ikina amasiganwa yo mu Bwongereza, yatumiwe muri iri siganwa izahuriramo n’ibihangange mu mukino w’amagare ku isi.

Ride London Classic, niryo siganwa ry’umunsi umwe rikomeye ku isi Team Rwanda igiye gukina. Bazaba bahanganye n’amakipe avuye muri Tour de France, nka Team Sky ya Chris Froome wayegukanye.

Team Sky Chris Froome (wa 3 uvuye ibumoso) izitabira LondonRide Classic Race.
Team Sky Chris Froome (wa 3 uvuye ibumoso) izitabira LondonRide Classic Race.

Ibindi bihangange bizitabira Ride London Classic, harimo nk’uwatwaye Shampiyona y’Ubudage, André Greipel ukinira Lotto Soudal, na Team Dimension Data izaba iyobowe na Steve Cummings witegura imikino Olempike, n’abandi benshi.

Uhereye ibumoso, Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana, Mugisha Samuel, Jean Claude Uwizeye, Sterling Magnell (inyuma).
Uhereye ibumoso, Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana, Mugisha Samuel, Jean Claude Uwizeye, Sterling Magnell (inyuma).

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish