Digiqole ad

Paapa Francis yituye hasi ari gusoma misa

 Paapa Francis yituye hasi ari gusoma misa

Paapa Francis yituye hasi ubwo yariho asoma misa iri guca kuri za Televiziyo Live ikurikiwe na za miliyoni z’abantu aho ari mu ruzinduko muri Pologne.

Hari mu gitambo cya Misa ubwo yituraga hasi
Hari mu gitambo cya Misa ubwo yituraga hasi

Paapa Francis w’imyaka 79 yari kuri Altar arahinyagara yitura hasi bahita baba hafi baramwegura. Bigaragara ko yaguye atsikiye ku madarage (escaliers) magufi.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi asanzwe arwara indwara y’umugongo yitwa  ‘sciatica’, indwara ituma rimwe na rimwe ububabare bukabije buva mu mugongo bukahungabanya akaguru.

Nubwo yituye hasi ntabwo yavunitse, yabashije kwegurwa ndetse akomeza na misa arayirangiza nta kibazo.

Kugwa kwe byibukije benshi kugwa k’umukambwe Robert Mugabe Perezida wa Zimbabwe ufite imyaka 92 nawe waguye mu buryo bujya kumera nk’ubu kubera ‘ecaliers’.

Aho ari muri Pologne umutekano wakajijwe cyane, imodoka zitwara abarwayi, imodoka zizimya umuriro, abapolisi amaganga byose biri hafi y’aho ari. Ni nyuma y’uko hari umusaza w’umupadiri kandi wishwe mu Bufaransa aciwe ijosi.

Ageze muri Pologne kuwa gatatu, Paapa Francis yavuze ko isi iri mu ntambara ariko idini atari ryo ntandaro, ahubwo ko abantu bakwiye kurenga ubwoba bwo guha ubuhungiro abahunga intambara.

Yari afite icyotezo mu ntoki maze arahinyagara
Yari afite icyotezo mu ntoki maze arahinyagara
Ngo yaba yibeshya ku madarage magufi ari aho yamanukaga
Ngo yaba yibeshya ku madarage magufi ari aho yamanukaga
Abamuri hafi bahise bagerageza kumufata
Abamuri hafi bahise bagerageza kumufata
Nuko nawe ashyiramo agatege ava hasi akomeza igitambo cya Misa ndetse akirangiza neza
Nuko nawe ashyiramo agatege ava hasi akomeza igitambo cya Misa ndetse akirangiza neza
Mugabe nawe yarahinyagaye
Mugabe nawe yarahinyagaye
Agwa hasi, benshi mu bari bamuri hafi barirukanwe
Agwa hasi, benshi muri aba bari hafi ye bamurinda barirukanwe

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Na Castro yituye hasi kandi nubu aracyariho ariko yahise yumvako agomba kwegura akareka abandi bakayobora kandi USA yaramufataga nkumunyagitugu kabuhariwe. Bouteflika we ateyimbabazi ukibaza icyagiharanira kikakuyobera.

  • Iman imukomereze ubugingo. Dore isengesho ryiza uyu Papa yageneye umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana uzageza mu kwezi kwa cumi, ryerekana ukuntu ahebuje mu kwicisha bugufi:
    Nyagasani Yezu Kristu,Wowe watwigishije ko tugomba kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru,ukanatubwira ko ukubona aba yabonye Data,Turakwingize : Twereke uruhanga rwawe maze dukire.
    Indoro yawe yuzuye urukundo yabohoye Zakewusi na Matayo ku ngoyi y’ubucakara bw’amafaranga;
    umugore w’ihabara na Madalena ubakiza gushakira ihirwe mu byaremwe gusa;
    warebanye impuhwe Petero arizwa n’uko yakwihakanye
    kandi mu mpuhwe zawe wijeje ijuru igisambo cyakwicujijeho.
    Dufashe twese kumva ijambo wabwiye Umunyasamariyakazi : « Iyaba wari uzi
    ingabire y’Imana !» kuryakira nk’aho ari twe ribwiwe.
    Uri ishusho igaragara y’Imana Data,
    Uri ishusho y’Imana igaragaza ububasha bwayo bw’igisagirane ibabarira kandi
    igira impuhwe :
    Ha Kiliziya yawe kuba ishusho yawe igaragara mu isi yacu,
    wowe Mugenga wayo wazukanye ikuzo.
    Wemeye ko abagaragu bawe bagaragarwaho no kuba abanyantege nke,
    kugira ngo wumvikanishe impuhwe ugirira abari mu mwijima w’ubujiji no
    kwibeshya.
    Ha uzabagana wese kwiyumvamo ko yakiriwe, akunzwe kandi ababariwe n’Imana.
    Ohereza Roho wawe maze adutagatifuze twese,
    kugira ngo iyi Yubile y’Impuhwe ibe koko Umwaka w’ingabire z’Imana,
    kandi Kiliziya yawe, mu bwitange n’ishyaka ridacogora,
    igeze ku bakene Inkuru Nziza,
    imenyeshe imbohe n’ababapfukiranwaga ko babohowe
    n’ impumyi ko zihumutse.
    Ibyo tubigusabye, twisunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’Impuhwe.
    Wowe ubaho ugategekana n’Imana Data na Roho Mutagatifu,
    uko ibihe bihora bisimburana iteka.
    Amina.

  • Yewe barashaje nuko Imana iba ibakomeyeho, buriya se mugabe wirukanye abamurindaga yumvaga bamuteramo ubusore? Papa wacu ni Umunaniro burya gusaza uri Padri ni hatari ntiyasoma Misa yicaye kirazira ahari

  • Komera nyiri butungane…na Yesu yaguye gatatu…komeza inzira watangiye nyagasani muri kumwe

  • Aba besikoro baba banasinze imivinyo cg se banaraye inkera…bazakizinduka kuri altar baza gusaba amaturo ngo yo guha Imana, abaswa nabo bakivayo ngo barimo gukorera ijuru !

    • Ushatse wahora, tekereza nawe ibyo wanditse!

    • Uri biheko koko. Utazi ubwenge ashima ubwe

  • Ariko Umuseke, kugira nko ishireho amafoto ya Mugabe na Papa bashaka kumenyeshiki??? Respect to his Holliness

    • Iyi ni imyumvero yawe bose se sabantu, Mugabe se na Papa bataniyehe imbere y’Uwiteka, comparison ibaho ahubwo wowe hindura imyumvire kabsa

  • Uyu mukambwe arashaje kandi buriya ngo afite igihaha kimwe.

  • Nyagasani amukomeze abashe kuyobora neza ubushyo yaragijwe.

  • gabanya imvugo yawe muvandi.n’iyo utamwubahira uwo ariwe umuhe agaciro akwiye nk’umuntu.

  • ntibiba byoroshye kumara imyaka ingana kuriya ufire inshingano nyinshi cyane. abo bagabo naho barihanganye pe! bamwe ntitwabibasha, Respect!

  • Sinkeka ko Umuseke wagereranyije Papa Francis na Président Mugabe. N’ubwo bombi ari bene Adamu, comparaison n’est jamais raison.

    Umwanditsi yashatse guhamya (akoresheje amafoto) ibyo yaratubwiye mu nkuru ko na Pesident Mugabe yakoze faux pas (nka Papa François) akagwa. Gusa we nk’umu politicien hari ababisize.

    Papa Francis agomba kuba afitanye ibanga rikomeye n’Imana. Igitangaza cy’Ukaristia yahindutdse inyama yo kuri “myocarde” cyabere muri Diocèse ya Buenos Air mu gihe yayiyoboraga. Gahunda yo kujya gupimisha iyo nyama muri laboratoires za USA byakozwe mu ibanga rikomeye under his leadership.

    Imana imushoboze kuyobora abantu bose no kubageza muri gakondo yabo nyayo: Ijabiro kwa Jambo

Comments are closed.

en_USEnglish