Digiqole ad

“Tuzakugeza ku ntsinzi” – Obama abwira Clinton

 “Tuzakugeza ku ntsinzi” – Obama abwira Clinton

Ajya gusoza ijambo rye ryamaze iminota 45, Hillary Clinton yamusanze aho yavugiraga aramuhobera cyane

Perezida Obama yasabye Abanyamerika gufasha Hillary Clinton gutsinda Donald Trump, ni mu ijoro ryakeye ubwo Clinton yerekanwaga nk’umukandida w’Abademocrats. Obama yashimagije cyane Hillary avuga ko ntaho ahuriye na Trump mu bushobozi bwo kuyobora.

Ajya gusoza ijambo rye ryamaze iminota 45, Hillary Clinton yamusanze aho yavugiraga aramuhobera cyane
Ajya gusoza ijambo rye ryamaze iminota 45, Hillary Clinton yamusanze aho yavugiraga aramuhobera cyane

Obama yavuze ko amahitamo ahari ubu atari asanzwe y’amashyaka na politiki zayo, ahubwo ari amahitamo akomeye cyane kubera abari kwiyamamaza.

Obama yongeye kwibutsa ko Trump nta bushobozi n’ubushishozi afite bwo kuba umugaba w’ikirenga kuko ngo usibye ibitekerezo byo bibisha ari n’umuntu w’umutangizi ukabije muri politiki agereranyije na Clinton.

Mbere y’uko avuga Trump yari yabimenye, nawe yari yavuze mbere ye avuga ko Obama ari we “Perezida wa Amerika wabayeho w’injiji”

Mu ijambo rye Obama nawe yamusubije.

Yanenze cyane intero (motto) ya Trump ati “America isanzwe ari igihangange, Amerika isanzwe ikomeye. Kandi ndabizeza ko imbaraga zacu n’ubuhangange bwacu bidashingiye kuri Donald Trump.

Imbaraga zacu ntiziva ku muntu wigize umukiza, ko ari we gusa uzagarura ibintu mu buryo ari uko tubanje kumwumvira. Ntabwo turi abantu bo gutegekwa.”

Obama yavuze ko nta muntu n’umwe ubu washobora kuyobora Amerika warusha Hillary Clinton w’imyaka ubu 68.

Ati “Tuzafatanya twese tukugeze ku ntsinzi.”

Ajya gusoza ijambo rye ryamaze iminota 45, Hillary Clinton yamusanze aho yavugiraga aramuhobera cyane.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Trump is serious and realistic. No diplomacy!

Comments are closed.

en_USEnglish