Blaise Compaoré wigeze kuba Perezida wa Burukina Faso akaza gukurwa kuri uyu mwanya n’imyigaragambyo y’abaturage, n’abandi bantu 13 bagiye kuburanishwa ku ruhare bakekwaho kugira mu rupfu rwa Thomas Sankara. Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko Blaise Compaoré n’abandi bantu 13 bazatangira kuburanishwa imbere y’Ubucamanza mu Ugushyingo, muri uyu mwaka. Uru rukiko rwemeza ibyo kuburanisha uyu mugabo […]Irambuye
Kuwa kabiri ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigarura amahoro muri Somalia (AMISOM) hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi bihitana abantu 13, ngo umwe mu biyahuzi yahoze ari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Somalia. Abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab ari na bo bakoze iki gitero batangaje ko Salah Nuh Ismail w’imyaka 57 wahoze ari Umudepite […]Irambuye
Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuforomo barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, barasaba kurenganurwa nyuma y’aho badasohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini gisoza icyiciro barimo gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. Mu mabaruwa atandukanye aba banyeshuri bandikiye inzego zinyuranye, Umuseke ukaba ufite copi, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe, bagaragaza ko mu bakandida 128, abagera kuri 76 aribo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko imyiteguro y’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ‘FESPAD’ igeze kure, ndetse ikaba yarahujwe n’umunsi w’umuganura kugira ngo bifashe Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho, no gufata ingamba ku biri imbere. Ni ku nshuro ya cyenda(9) u Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Umuganura, n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) […]Irambuye
*Nka saa 11h00, bicaye mu gacaca bota akazuba, baganira, bakwakirana ubwuzu, *Bamwe babona inkunga y’ingoboka bagenerwa gusa ngo hari abatayibona Incike za Jenoside zigizwe n’abakecuru 17 n’abasaza babiri batujwe mu mudugudu bubakiwe mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko inzitizi zo kutamenyera aha batujwe no kubuzwa gusohoka bya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, isoko ryafunze agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali (BK) kiyongereyeho ifaranga rimwe ry’u Rwanda. Ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 16,800 ya BK n’imigabane 5,300 ya CTL, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5,006,800. Igiciro cy’umugabane wa BK cyahindutse ugereranije n’uko isoko ryari ryafunze kuwa kabiri gihagaze. […]Irambuye
Abana 57 bakomoka muri Malawi batahuwe mu modoka mu gihugu cya Africa y’Epfo bagiye gucuruzwa. Abagabo batatu bakomoka muri Malawi batawe muri yombi mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ubwo Polisi yahagarikaga imodoka yagendaga cyane. Aba bana bari batwawe inyuma mu modoka idafite idirishya cyangwa ahandi hantu umwuka wakwinjirira. Aba bana bari bafite hagati y’imyaka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu abantu benshi bari kujya rwagati mu mujyi wa Kigali mu nzira itanyuramo imodoka (Car Free Zone) ahari kubera ibikorwa byo gupima no gukingira abantu indwara ya Hepatite B ku buntu, ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC. Abantu bagera ku 3 000 nibo bari bamaze kugera aha kuva mu gitondo kugeza […]Irambuye
Ibinyenzi ni udusimba muri iyi minsi dusa n’utwasabagiye mu ngo z’abantu cyane mu Mujyi wa Kigali ntaho utadusanga mu bwiherero cyangwa mu bwogero, akenshi abantu ntibatwishimira, abashakashatsi bavumbuye ko ibinyenzi bigira amata arusha intungamubiri (proteins) ay’inka cyangwa imbogo. Ibinyenzi byibitse uwo musaruro ni ibyo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach cyangwa Diploptera punctuta bukaba ari […]Irambuye
Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere. Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe. Uretse mu […]Irambuye