Digiqole ad

RRA VC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yageze muri ¼

 RRA VC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yageze muri ¼

RRA VC y’Abagore ihagarariye u Rwanda mu mikino ibera i Tunis

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ya Volleyball mu ba bagore (RRA VC), yabonye itike ya ¼ cy’irangiza nk’ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuje amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa volleyball, nyuma yo gutsinda Ndejje yo muri Uganda seti 3-0 (25-21; 25-21; 25-21).

RRA VC y'Abagore ihagarariye u Rwanda mu mikino ibera i Tunis
RRA VC y’Abagore ihagarariye u Rwanda mu mikino ibera i Tunis

Ni umukino watangiye i saa saba ku isaha y’i Tunis ni ukuvuga saa munani ku isaha y’i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2016.

Ikipe Ndejje ya Uganda yatangiye isa nk’aho ishotora iya RRA ihagarariye u Rwanda, kuko ku seti ya mbere babanje kubona amanota 6 ku busa abandi babona guhagurukana imbaraga ni ko kuyitsinda ku manota 25 itarenze 21, kandi amaseti yose uko ari 3 yaje asa.

Amajonjora y’iyi mikino nyafurika ya Volleyball mu bagore, arangiye ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A itakaje gusa umukino umwe ubwo yahuraga ku Cyumweru na Carthage yo muri Tuniziya igatsindwa seti 3-0 (25-18; 25-15; 25-7).

Indi mikino yo mu ijonjora RRA VC yakinnye yarayitsinze harimo uwo yakinnye kuwa 23 Mata 2016, ubwo yahuraga na Mechaal Bejaia yo muri Algeria ikayitsinda set 3-1 (25-21; 25-19; 17-25; 25-18).

Hiyongereyeho n’umukino watangaga amahirwe yo kubona ticket ya ¼ cy’irangiza yahuyemo na Ndejje yo muri Uganda ikaba yawutsinze bitayigoye seti 3-0.

Umutoza wa RRA VC Jean Luc Ndayikengurukiye avuga ko abakinnyi be abizeye kandi ko bagiye muri iyi mikino bafite intego yo kuza imbere hashoboka.

Imyaka yashize RRA VC yagiye itahana umwanya rimwe uwa 5 muri 2012 mu mikino yaberaga i Nairobi muri Kenya, ubundi uwa 6 muri 2015 mu mikino yabereye i Cairo mu Misiri.

Iyi mikino nyafurika, ya 2016, ihuje amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo ihuriyemo amakipi 17 aturuka hirya no hino ku mugabane wa Afrika.

Yatangiye igizwe n’amatsinda 4 tariki ya 22 mata uyu mwaka ikazasowa ku itariki ya 30 Mata. RRA VC yo mu Rwanda yari mu itsinda A, aho yari kumwe na Carthage yo muri Tuniziya, Ndejje yo muri Uganda ndetse na Mechaal Bejaia yo muri Algeria.

Kwitwara neza kw'ikipe ihagarariye u Rwanda byayihesheje tike ya 1/4 cy'irangiza itsinze iya Uganda
Kwitwara neza kw’ikipe ihagarariye u Rwanda byayihesheje tike ya 1/4 cy’irangiza itsinze iya Uganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish