Innocent Habyarimana ashobora kuba yarambuwe ubukapiteni bwa Police FC
Nyuma y’amezi abiri gusa atangajwe nka Kapiteni mushya wa Police FC, Habyarimana Innocent ashobora kuba yarambuwe iki gitambaro nubwo bitaratangazwa.
Uwari Kapiteni wa Police FC, Jacques Tuyisenge yagiye gukina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Bituma tariki 11 Gashyantare 2016, hatangazwa Habyarimana Innocent bita ‘Di Maria’ nka Kapiteni mushya wa Police FC.
Uyu musore w’imyaka 26 abaye Kapiteni wa Police FC amezi abiri gusa, ariko ashobora kuba yarambuwe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, agasimbuzwa Twagizimana Fabrice bita ‘Ndikukazi’.
Mu mukino Police FC iherutse gutsindwamo na APR FC 2-1, Habyarimana Innocent yabanje mu kibuga ariko igitambaro cya Kapiteni cyambarwa na Twagizimana Fabrice.
Habyarimana avugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo yavuze ko nta byinshi yabishyiraho, ati “Uba Kapiteni atoranywa n’umutoza. Harimo ikibazo muri Police FC, ariko ni umutoza (Cassa Mbungo) ugomba kugira icyo abivugaho. Ndumva ariwe bireba.”
Cassa Mbungo Andre utoza Police FC ngo udafite byinshi byo gutangaza ku kibazo afitanye na Innocent Habyarimana, we avuga ko Police FC ifite ba Kapiteni benshi.
Ngabo Roben
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ntago gyabwambuwe ahubwo buriya wasanga yaravuze ko atayobora Ndikukazi ahari kandi koko Ndikukazi akwiye kuba kapiteni kuko niwe mukinnyi uri mature enough muri Police FC kandi ni ndakumirwa jye n’ubundi nari kuyiha Fabrice brassard
Nibisanzwe kuba kapiteni yahinduka no muri Nigeria Ahmed Mussa yahawe igitambaro ahita agiha Obi MIkel kuba Inno100 yarahaye @Fafa armband nta gishya kirimo buriya yarebye kure asanga ariwe ugikwiye
Umukino wa APR na Police wari umukino mwiza cyane Police FC mu gice cya kabiri yarushije mukeba ariko amahirwe arabura, Inno100 wabonaga ko afite ishyaka ariko na Fabrice mu mutima wa defence wabonaga ko ari tayari, gusa kubirebana n’igitambaro buriya ubuyobozi bw’ikipe bwasanze Fabrice ariwe ugikwiye kandi ndumva ntacyo bitwaye ndetse n’uwacyambuwe nta kibazo yateje bigaragaza ko nawe abishyigikye
Comments are closed.