Digiqole ad

Kutagaragara muri PGGSS6 nta gihombo kuri Dream Boys

 Kutagaragara muri PGGSS6 nta gihombo kuri Dream Boys

Dream Boys ni rimwe mu matsinda yabaga afite umubare munini mu irushanwa

Itsinda rya Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude cyangwa se TMC mu muziki ndetse na Nemeye Platini, ngo kuba bataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 nta gihombo kinini cyane babonamo.

Nemeye Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Nemeye Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys

Kuri bo basanga ari umwanya wo kureba neza icyo bageraho baramutse batari muri iryo rushanwa dore ko hari n’indi mishinga bagomba kwitaho nk’abahanzi bose bagize label ya Kina Music.

Nta nshuro n’imwe iri tsinda ryigeze ribura muri iri rushanwa riba ngaruka mwaka rimwe mu marushanwa ateza imbere umuziki mu myaka itanu yose rimaze ritangiye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa byabo bya muzika bakaba banavuga ko iyo hataza impinduka muri iri rushanwa rigiye gutangira ku nshuro ya gatandatu bakagombye kuba baririmo.

Gusa ku ruhande rwabo nkuko bitangazwa na TMC, avuga ko kubera ikibazo cy’umushahara w’ukwezi bahembwa nta mpinduka n’ubundi zabayeho, nta kintu kinini bavuga ko bahombye.

Ati “Kuba tutaragaragaye mu bahanzi bari muri Guma Guma uyu mwaka nta kibazo mbona ku itsinda rya Dream Boys. Kuko hari imishinga yindi tugomba kwitaho irimo na album yacu ya gatandatu turimo gutegura gushyira hanze igeze ku ndirimbo umunani zimaze kurangira”.

Yakomeje avuga ko bakora umuziki nk’abari mu bucuruzi ‘Business’. Igihe cyose bashobora kugaragara mu bahanzi bajya muri Guma Guma, babanza kureba uko bahagaze n’izindi gahunda bafite batarebye cyane ku mubare w’amafaranga bahembwa muri Guma Guma ku kwezi.

Avuga kandi ko mu mezi iri rushanwa rizamara ririmo kuba batazaba bicaye ubusa. Ko hari n’ibitaramo bashobora kwitabira i Burayi mu minsi iri imbere nubwo bitaremezwa neza.

Dream Boys ni rimwe mu matsinda yabaga afite umubare munini mu irushanwa
Dream Boys ni rimwe mu matsinda yabaga afite umubare munini mu irushanwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish