Digiqole ad

Rusumo: Abaturiye umupaka biteze inyungu ku rugomero rw’amashanyarazi rugiye kubakwa

 Rusumo: Abaturiye umupaka biteze inyungu ku rugomero rw’amashanyarazi rugiye kubakwa

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mupaka wa Rusumo yegereje gutangira, abaturage baturiye uyu mupaka baravuga ko ari inyungu nini kuribo ngo kuko bizazamura ubukungu bwabo binyuze mu bucuruzi n’indi mirimo isaba umuriro w’amashanyarazi.

John Lee Pattinson, umuyobozi w'uyu mushinga.
John Lee Pattinson, umuyobozi w’uyu mushinga.

Bitarenze uyu mwaka wa 2016, imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga MW 80 mu isumo rya Rusumo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda n’igihugu cya Tanzania iraba itangiye.

Uru rugomero byitezwe ko ruzatanga umuriro ungana na mega watt 80 zizasaranganywa ibihugu byose uko ari bitatu nukuvuga u Rwanda, Burundi na Tanzani ari nabyo bihuriye kuri uyu mushinga.

Abaturiye umupaka wa Rusumo twaganiriye baravuga ko ari inyungu nini kuribo, ngo kuko bizazamura ubukungu bwabo by’umwihariko binyuze mu bucuruzi.

Uwitwa Munyarukundo Fanuel yagize ati “Umuriro uziyongera, inganda ziyongere, ubucuruzi buzamuke twagure inganda kuko aho umuriro utageraga uzahagera, ku giti cyange rero urumva ko nzabonamo inyungu nkaba nakubaka n’uruganda.”

Undi witwa Ayinkamiye Alphonsine we avuga ko ubu bagiye kwinjira mu bucuruzi bakore biteze imbere kuruta uko ubundi bari basanzwe babikora batarabona umuriro.

Aba baturage kandi bavuga ko hari ibikorwa byadindizwaga n’uko hari umuriro udahagije, usanga ubura buri kanya ngo bikabatera igihombo gikomeye.

John Lee Pattinson, Umuyobozi mukuru w’uyu mushinga wa “Rusumo Falls Hydroelectric Project” uhuriweho n’akarere avuga ko uyu mushinga nurangira uzafasha abatuye akarere ndetse n’abazabakomokaho gutera imbere.

Yagize ati “Mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye bizafasha aka gace kose, by’umwihariko abari hano hafi bizabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo, ndetse n’abazabakomokaho kandi nzishimira kubona buri wese ateye imbere abikesheje uyu mushinga byumwihariko kubatuye aka gace ka Kirehe bose kuko uyu mushinga urihariye nacyane ko ufata ku bihugu bitatu.”

Uyu mushinga wo gukura amashanyarazi mu isumo rya Rusumo umaze imyaka isaga 40 utekerezwaho, gusa ukaba utari wagashyizwe mubikorwa. Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • umuriro urakenewe kbs muguteza ibikorwa byacu imbere

Comments are closed.

en_USEnglish