Digiqole ad

Inzobere mu karere zateranye ziga uko SDGs zagerwaho muri ibi bihugu

 Inzobere mu karere zateranye ziga uko SDGs zagerwaho muri ibi bihugu

Kwihaza mu biribwa ni imwe mu ntego z’iterambere rirambye isi yiyemeje muri SDGs

Inzobere mu bushakashatsi bunyuranye mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, DRCongo na Congo Brazzaville zateraniye mu nama i Kigali kuri uyu wa 26 Mata ziga ku buryo ibi bihugu byagera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) mu nama yateguwe na kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu.

Kwihaza mu biribwa ni imwe mu ntego z'iterambere rirambye isi yiyemeje muri SDGs
Kwihaza mu biribwa ni imwe mu ntego z’iterambere rirambye isi yiyemeje muri SDGs

Mu ntego z’iterambere rirambye harimo ibigendanye no gukemura ibibazo by’imirire mibi, kubungabunga ibidukikije biri mu biri kwitabwaho cyane n’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Dr.Marie Christine Gasingirwa umuyobozi w’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi.

Dr. Gasingirwa ati “Ni ngombwa kubungabunga amashyamba n’ibidukikije kuko biduha amazi ndetse n’ibyo kurya, tukanabungabunga ubumenyi gakondo tubyaza umusaruro ibyo dufite n’ibyo wakwangije ukamenya kubibungabunga

Mu mishinga 11 yamuritswe kubufatanye bw’ ibigo by’amashuri na za kaminuza, amashyirahamwe y’urubyiruko n’abikorera ku giti cyabo mu gushaka ibisubizo by’intego z’iterambere rirabye SDGs harimo umushinga w’isombe (gutunganya no kongera ibiti by’imyumbati bibyara isombe) uzakorerwa i Musanze nka hamwe mu hagaragaye ikibazo k’imirire mibi, wakozwe n’ihuriro ry’abanyeshururi bo muri kaminuza y’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane kurwanya imirire mibi.

Mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rurangije Kaminuza Prof  Murty S. Kopparth, umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yavuze ko icyo Kaminuza iri gukora ari ugutanga ubumenyi bwo kwihangira imirimo biciye mu masomo anyuranye.

Kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe ahari muri ibi bihugu ngo nibyo bizatuma ibi bihugu bigera ku ntego z’iterambere rirambye SDGs.

Intego 17 z’iterambere rirambye zigizwe n’inkingi eshatu ari zo; kurandura ubukene bukabije ku isi, kurwanya ubusumbune n’akarengane, no kwita cyane ku birebana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibiganiro biganisha ku cyakorwa ngo ziriya ntego zigereho biri gukorwa n’ihuriro ryiswe Sustainable Development Solutions Network (SDSN GL) yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2012, ihuriro ryawo mu karere k’ibiyaga bigari ryashyizweho umwaka ushize wa 2015 ari naryo ryari riteranye kuri uyu wa kabiri.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish