Digiqole ad

Beach Volley: ikipe y’u Rwanda irajya Tunisia gushaka tike y’imikino Olempike

 Beach Volley: ikipe y’u Rwanda irajya Tunisia gushaka tike y’imikino Olempike

Kavalo Patrick na mukuru we Ndamukunda Flavien bari mu ikipe y’igihugu ya Beach Volley

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley mu bagabo yatangiye imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Rio muri Brazil mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kavalo Patrick na mukuru we Ndamukunda Flavien bari mu ikipe y'igihugu ya Beach Volley
Kavalo Patrick na mukuru we Ndamukunda Flavien bari mu ikipe y’igihugu ya Beach Volley

Imikino yo gushaka itike (minima), izabera muri Tunizia kuva tariki 3-9 Gicurasi 2016. Ikipe y’u Rwanda imaze icyumweru mu myitozo izahaguruka mu Rwanda tariki ya mbere Gicurasi 2016 yerekeza muri Tunizia.

Dusa nk’abatinze gutangira imyitozo, kuko mu Rwanda tutagira shampiyona y’uyu mukino (Volley yo ku mucanga), biba byiza iyo tumaze iminsi twitoza mbere yo kujya mu marushanwa. Ariko tumaze kujya ku rwego rwiza ubu, abakinnyi tumaze kumenyera amarushanwa ya ‘Beach’. Ikizere cyo kubona itike y’imikino Olempike kirahari.” – Kwizera Pierre Marshal umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

Abakinnyi bari mu myitozo ni Ntagengwa Olivier, Kavalo Patrick, Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal na Ndahimana Ouzziel.

Mu mikino y’Afurika iheruka kubera muri Congo Brazza “All Africa Games 2015”, ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Ntagengwa Olivier afatanyije na Ndamukunda Flavien begukanye umwanya wa gatatu.

Ikipe y’u Rwanda izahura n’amakipe akomeye muri Africa arimo Misiri, Angola, Tunizia, Kenya, Ghana, Sierra Leone, Mozambique, Burundi, Gambia, Maroc na Cote d’Ivoire.

Ikipe izaba iya mbere ni yo izabona itike naho ikipe ya kabiri n’iya gatatu zizahure n’andi makipe yo ku yindi migabane “FIVB World Olympics qualification 2016”, bityo ebyiri za mbere na zo zibone itike.

Ikipe y’u Rwanda mu bagore bakina uyu mukino, babuze itike y’imikino Olempike, ariko babona iyo kujya mu gikombe cy’isi, kuko batsinzwe na Misiri ku mukino wa nyuma w’imikino yo gushaka itike.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish