Digiqole ad

Nyamasheke: Abantu 4 bafunze bazira kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani

 Nyamasheke: Abantu 4 bafunze bazira kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani

Ibendera ry’u Rwanda ni ikirango cyubahwa cya Republika y’u Rwanda

Abagabo bane bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga nyuma yo gukekwaho gutesha agaciro ibendera ry’igihugu mu murenge wa Karengera aba bakekwaho kujugunya ibendera ry’igihugu mu musarani w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura mu kagali ka Mwezi mu murenge wa Karengera.

Ibendera ry'u Rwanda ni ikirango cyubahwa cya Republika y'u Rwanda
Ibendera ry’u Rwanda ni ikirango cyubahwa cya Republika y’u Rwanda

Ibi ngo byabaye nyuma y’amakimbirane n’umuzamu urinda iri shuri Nteziryayo Theobard, aho yatewe ubwoba n’abaturanyi be ko bazamwirukanisha kukazi.

Nk’uko babitangarije umunyamakuru w’Umuseke ubwo yageraga aha ngo uyu muzamu yari amaze iminsi aterwa ubwoba bishingiye ku makimbirane asanzwe mu miryango.

Gabriel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera yabwiye Umuseke ko aba bantu bane bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku ibura  ry’ibendera kuko umuzamu yagiye kuruhuka agarutse araribura.

Nyuma ngo haje kuboneka umuntu umwe watanze igitekerezo ngo ibendera rishakirwe mu bwiherero.

Uyu muyobozi ati “Uwatanze igitekerezo we yatubwiye ko n’ubundi kano gace mu kagali kitwa Higiro mu myaka itanu ishize bari baratwaye ibendera barijugunya muri WC, twari twariburiye hose gusa tuza kureba turisanga koko ari ho barijugunye, turikuramo dutangira iperereza n’inzego za Police abantu bane bahise bafatwa harimo n’uwo muzamu.”

Inama yihutirwa yahise iterana yari igamije kwigisha aba baturage kubaha ibirango by’igihugu ndetse no kwirinda inzangano kurinda umutekano ubwabo.

Ingingo ya 532 ivuga ko “Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

7 Comments

  • Yewwe abantu ntabwoba pe uziko bazakora ishyano kweli ngo batinyuke ibendera ry’igihugu koko yewe birababaje ahubwo barebe ko ntangebitekerezo cg badakorana nabacengezi ntabwo tuzabemerera pe u Rwanda dufite umutekano ntaho muzamenera
    Umuseke muduha amakuru aryoshye murakoze

  • Guhamya icyaha abantu bane bishingiye ku buhamya bw’umuntu umwe, usanzwe afitanye amakimbirane n’abo ashinja, ni ibyo kwitondera. N’uwanditse iyi nkuru akwiye kubyibazaho. Ngo: “ubwo yageraga aha ngo uyu muzamu yari amaze iminsi aterwa ubwoba bishingiye ku makimbirane asanzwe mu miryango”. Harimo ibintu bine agomba kugira ibyee ari uko abanje kubishakira gihamya. 1)Ese ayo makimbirane muvuga ko ari asanzwe ni ayahe ko nta makimbirane asanzwe abaho? 2)Ese abo ashinja koko ni abo mu muryango we ko muvuga ngo ni amakimbirane yo mu muryango? 3)Abo bantu bamutera ubwoba bavuga ko bazamwirukanisha hari abari bahari babyumvise badafite aho babogamiye? 4)Ese uwo muzamu bamutera ubwoba yarishinganishije nibura ku buryo byari bizwi? Usibye ibyo uyu munyamakuru yabwiwe, gihamya yaboneye ibivugwa ni iyihe? Ese ubu iperereza ryagaragaje ko igihe ibendera ryaburaga koko abo bantu banyuze aho ku ishuri? Ko wumva umuzamu avuga ko ryibwe yagiye muri pause,ku masaha runaka, abo bantu bazahabwa amahirwe yo kwerekana aho bari bari kuri ayo masaha nyine? Nimwibaze namwe abantu bafata risque yo kujya kururutsa ibendera ku manywa y’ihangu, ari bane atari n’umwe, atari no mu biruhuko, atari na nijoro nibura? Ariko ubundi kuki se we ajya muri pause agasiga ishuri arinze nta muntu umusigariyeho? Ibyo bintu nta kibazo kirimo? Ahaa! Trop de preuves tuent la preuve.

    • ninde se ukubwiye ko bakibahamije?

      Abagabo bane bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga nyuma yo gukekwaho gutesha agaciro ibendera ry’igihugu mu murenge wa Karengera aba bakekwaho kujugunya ibendera ry’igihugu mu musarani w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura mu kagali ka Mwezi mu murenge wa Karengera.

  • @Safi soma neza boss we iyi nkuru si amakimbirane nugutesha agaciro ibendera ryigihugu naho kuba ryarajugunywe hari mo umwe muri bo wenda baracyakora iperereza nkuko Ushoboye gusanga hari nabandi Ibyo kuvuga amkimbirane se bimaze iki ahubwo kimwe mungaruka zayo nizo nyine kandi ndakeka atari umuntu umwe babajije abaganiriye Numunyamakuru w”umuseke

  • Njye mbona babanza gukurikirana uwavuze ko riri muri WC kuko bigaragara ko hari akagambane muri ako agace sinumva ukuntu bose bafata ibendera bakarijyana muri WC ntawababonye hakavamo umwe aka vuga ko hashize igihe nubundi muri kano gace babikoze gutyo babanze bamenye neza uwatanze ayo amakuru uko yayamenye nuko asanzwe azwi aho muri cartier

  • Inkuru z’ibendera ryibwe cyangwa zatawe mu mumusarane, zasohotse mu binyamakuru kenshi za Karongi, za Cyangugu. Abanyamakuru bandika izi nkuru bakagombye kwibaza icyihishe inyuma ya biriya bikorwa.Aho abanyarwanda baryumvikanaho? cyangwa igihe hemezwa referendum ku Tegeko nshinga byaciye mu mucyo?

  • ibyo Uvuze ndabyemera bishobora kuba aribya kinani we gusa leta yigishe iracyafite akazi kuko ibigarasha biracyuzuye pe u Rwanda murafise akazi wee abanyamakuru b’ahandi mujye namwe mubivuga gusa Congs k’umuseke mukomeze gutyoooo ndabashigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish