Digiqole ad

Valens Ndayisenga mu isiganwa rya mbere nk’uwabigize umwuga

 Valens Ndayisenga mu isiganwa rya mbere nk’uwabigize umwuga

Valens Ndayisenga agiye gusiganwa bwa mbere yambaye umwenda wa Team Dimension Data.

Umunyarwanda usiganwa ku magare, Ndayisenga Valens ari mu isiganwa rya mbere akinnye nk’uwabigize umwuga mu Bufaransa, aho ari kumwe n’ikipe ya Team Dimension Data.

Valens Ndayisenga agiye gusiganwa bwa mbere yambaye umwenda wa Team Dimension Data.
Valens Ndayisenga agiye gusiganwa bwa mbere yambaye umwenda wa Team Dimension Data.

Tariki 5 Gashyantare 2016, nibwo Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2014, na Bonavanture Uwizeyimana batangajwe nk’abakinnyi bashya b’ikipe yabigize umwuga mu gusiganwa ku magere, Team Dimension Data ya kabiri, yitwa “Team Dimension Data for Qhubeka Continental”.

Iyi kipe y’abanya-Afurika y’Epfo, ubu yitoreza mu Butaliyani kuko amasiganwa menshi bakina ari ay’Iburayi. Ibi byatumye abakinnyi b’Abanyarwanda batinda gutangirana imyitozo n’ikipe yabo, kuko batinze kubona ibyangombwa byo gukorera Iburayi (Europe work permit visa).

Ubu Ndayisenga na Uwizeyimana babonye ibyangombwa bibemerera kuba no gukorera Iburayi, banageze mu Butaliyani tariki 17 Mata 2016.

Valens Ndayisenga yahise akina irushanwa rya mbere nk’uwabigize umwuga, ryatangiye kuri uyu 25 Mata – 1 Gicurasi 2016, uyu musore w’imyaka 23, arimo gusiganwa muri “Tour de Bretagne”, isiganwa ririmo kubera mu Bufaransa.

Kuri uyu wa kabiri hakinwaga agace ka mbere ka Tour de Bretagne, abasiganwa bahagurutse ahitwa Quiberon banjya i Landévant, ni ku ntera y’Ibilometero 41.

Valens Ndayisenga yarangirije ku mwanya wa 140 mu bakinnyi 150 bitabiriye isiganwa. Iri siganwa rirakomeza kuri uyu wa gatatu, bahaguruka Louisfert bajya ahitwa Janze.

Abasiganwa muri iri rushanwa ni benshi.
Abasiganwa muri iri rushanwa ni benshi.

Etape zigize Tour de Bretagne

Tariki 25 Mata 2016: Quiberon – Landevant Km 158.7;
Tariki 26 Mata 2016: Belz – Louisfert Km 204.1;
Tariki  27 Mata 2016: Louisfert – Janze Km 148;
Tariki 28 Mata 2016: Plancoet – Lannion Km 163.5;
Tariki 29 Mata 2016: Plestin-les-Greves – Trefflean Km 192.7;
Tariki 30  Mata 2016: Fouesnant – Fouesnant Km 156.4;
Tariki 1 Gicurasi 2016: Le Hingle – Dinan Km 149.9.

Bonaventure Uwizeyimana nawe ubu ukinana na Valens Ndayisenga nk'ababigize umwuga.
Bonaventure Uwizeyimana nawe ubu ukinana na Valens Ndayisenga nk’ababigize umwuga.
Basiganwa mu kibaya cya Bretagne.
Basiganwa mu kibaya cya Bretagne.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish