Digiqole ad

PGGSS6 irakomeye ugereranyije n’izabanje – Umutare G

 PGGSS6 irakomeye ugereranyije n’izabanje – Umutare G

Bwa mbere yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba, Umutare Gaby avuga ko abona iri rushanwa rikomeye ugereranyije n’andi yaribanjirije.

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire y'umwimerere 'Live'
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire y’umwimerere ‘Live’

Itandukaniro ry’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya ryo ya gatandatu n’andi yagiye aba, ni uko ibitaramo bigera kuri bitandatu mu munani bizaba byose bizaba ari (full live) mu gihe mu yandi byabaga ari bine.

Ikindi avuga cy’umwihariko muri iri rushanwa, ni uko harimo abahanzi benshi basanzwe bakunzwe cyane mu Rwanda mu kuririmba by’umwimerere (Live).

Gaby yabwiye Umuseke ko kuba agiye guhura n’abahanzi basanzwe bamenyereye iri rushanwa, nta gihunga na kimwe bizamutera. Ahubwo ko azerekana urwego afite mu kuririmba live.

Yagize ati “Iri rushanwa rirakomeye cyane ugereranyije n’andi yagiye aribanziriza. Kuko unarebye ibitaramo ntaho bihuriye. Mbere umuhanzi yabaga ategereje gukura amanota muri playback (kuririmbira kuri CD).

Ariko ubu n’indya nkurye kuko ibitaramo bitandatu byose ni full live ahubwo bibiri gusa bikaba semi live. Amanota birakaze kuzayabona nkuko abari basanzwe bajyamo bayabonaga”.

Gaby afite zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane n’urubyiruko zirimo, Ntunkangure,Mesa kamwe, Ukunda nde, Urangora, Umuziki, Ayo bavuga na Nyiramariza ft Jules Sentore.

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 azaba ahanganye n’abandi bahanzi barimo, Bruce Melody, Jules Sentore, Urban boys, Christopher, Allioni, Dany Vumbi, Dany Nanone, Gaby Umutare na TBB.

https://www.youtube.com/watch?v=raJNexi9Tx4

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish