Digiqole ad

“Haracyari ibyiringiro”, igitaramo kije guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka

 “Haracyari ibyiringiro”, igitaramo kije guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka

Iki gitaramo kigamije guhumuriza Abanyarwanda

Ni ku nshuro ya gatanu igitaramo “Haracyari ibyiringiro” cyateguwe n’itsinda rya The power of the Cross. Iki gitaramo kigamije gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kubahumuriza mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. 

Iki gitaramo kigamije guhumuriza Abanyarwanda
Iki gitaramo kigamije guhumuriza Abanyarwanda

“Haracyari ibyiringiro concert live” ni igitaramo  ngarukamwaka gitegurwa mbere y’uko hatangira Icyunamo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda.

Ndatabaye Maurice  umuyobozi w’itsinda rya ‘The power of the Cross’ yatangarije Umuseke ko  intego y’iki gitaramo, ibisobanuro biri muri [Yobu 14: 7].

Yagize ati “Intego y’iki gitaramo ziri muri  Yobu 14:7, “Erega hariho ibyiringiro ko igiti iyo gitemwe cyongera kigashibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome”.”

Ndatabaye ahumuriza Abanyarwanda ko nyuma yo kubura  imiryango, inshuti n’abavandimwe hakiri ibyiringiro, ko ushobora kuba wihebye ubona nta byiringiro bihari ariko Imana irakuzi.

Muri iki gitaramo hazabamo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, hazitabira na Korali  ya Bethesida yitwa Light Gospel Choir.

Iri tsinda rya The Power of The Cross  ryasohoye indirimbo ifatanyije na Korali Bethesida yitwa “Humura Rwanda”.

Abandi bahanzi bazitabira ni : Alice Tony, AZAPH y’itorera Zion Temple, Umuhanzi Yves R,  na Herman Wordhip hamwe n’abandi….

Kizabera kuri Christ Gospel Fellowshp Church iherereye  ku murenge wa Kimironko, kizatangira kuva saa cyenda (15h00) kirangire saa moya z’umugoroba (19h00).

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana ibahe umugisha!

Comments are closed.

en_USEnglish