Digiqole ad

Kagame avuga iki ku iterabwoba n’uwarizana mu Rwanda?

 Kagame avuga iki ku iterabwoba n’uwarizana mu Rwanda?

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bavuga rikumvwa b’Iburengerazuba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2016 yavuze ku Iterabwoba/URUGWIRO

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 26 Werurwe, Perezida Kagame aganiraga n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ku iterambere ry’igihugu na zimwe mu nzitizi zihari, yakomoje no ku iterabwoba ryugarije Isi, yasezeranyije ingamba zikaze ku muntu wese ufitanye isano n’iterabwoba mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bavuga rikumvwa b'Iburengerazuba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2016 yavuze ku Iterabwoba/URUGWIRO
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bavuga rikumvwa b’Iburengerazuba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2016 yavuze ku Iterabwoba/URUGWIRO

Nubwo hari ibikorwa byo gutera za garinade ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali ubutabera bw’u Rwanda bwahamije nk’ibyiterabwoba; Benshi mu Banyarwanda ntibazi iterabwoba nk’uko bamenye ibibi bya Jenoside, ubuhunzi n’ibibazo by’umutekano mucye byayikurikiye; Gusa barizi mu kubona abantu bababaye abandi bahungabanye bikomeye bitewe n’imirambo, n’abakomerekejwe bikomeye n’ubuvungukira bw’ibisasu, cyangwa bahiriye mu nzu zagizwe umuyonga na byo, cyane kuri Televiziyo no mu binyamakuru.

Uvuze iterabwoba muri iyi minsi, hari abahita bumva al-Qaida na Ossama Bin Laden, Boho Haram, cyangwa al-Shabab, hari n’abumva IS yamamaye muri Iraq, Syria n’Amajyaruguru ya Afurika.

Ariko, vubaha tariki 24 Mutarama 2016, Police y’u Rwanda yarashe umugabo witwa Muhamed Mugemangango wakekwagwaho gushaka abayoboke ba IS.

Mu kiganiro n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida Paul Kagame yamaganye iterabwoba n’umuntu wese warizana mu Rwanda, ndetse avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye guhangana n’icyo kibazo.

Kagame yakomoje ku musirikare w’u Rwanda wacengewe n’amatwara y’ibyo yasomaga kuri Internet, bijyanye n’Idini ya Islam, maze tariki ya 8 Kanama 2015 i Bangui muri Central African Republic ahitwa Socatel M’poko hakambitse ingabo z’u Rwanda, arasa bagenzi be bane (4) bagapfa.

Perezida Kagame ati “Umusirikare w’Umuyisilamu yarashe bagenzi be, abandi baramurasa muri Central African Republic aho Abanyarwanda bagiye kugarura amahoro. Batatonganye, ntawamuvuze… Ni ibyo byose mwumva mu makuru, hari abiga imyemerere y’idini y’abantu ntarumva.”

Kagame wari ubabaye cyane kuri iyi ngingo, avuga ko uyu musirikare wa RDF, yasanganywe amakuru muri telefoni, impapuro n’ibindi, bifitanye isano n’abantu bava hanze baje kwigisha mu misigiti yo mu Rwanda bavuye muri Kenya no muri Yemen.

Amatwara akaze ya Islam yaba agera mu Rwanda ku burangare bw’aba Sheikh?

Perezida Kagame yavuze ko ibitero byo mu Bubiligi byagize ingaruka ku Banyarwanda, aho hari abanyeshuri bari bagiye gufata indege, na bo bagakomerekeramo.

Ati “Hari n’Abanyarwanda twamenye ko bajya muri Syria, kwigisha ibyo (iterabwoba), na hano Rubavu na Rusizi twarabihasanze.”

Kagame avuga ko icyo kibazo guhangana na cyo bizakorwa, hatitawe ku bishobora kuvuga n’uwo ariwe wese.

Ati “Hari iyo babakurikirana (abo bavugwaho iterabwoba) abandi basangiye idini bari kumwe bakabyumva nk’itotezwa. Abo iyo ubakozeho cyangwa uzabakoraho nk’uko bizagenda, biba ikibazo.”

Ubwe, Perezida Kagame ngo yasabye abayobozi b’idini ya Islam mu Rwanda gukemura icyo kibazo kikarangira Leta itarabijyamo.

Agira ati “Nibadahuza, igisubizo tuzabijyamo.”

Kagame avuga ko hari ubwo umuntu avuga iyo myitwarire y’amatwara mabi n’ibibazo bihari, bagenzi be bakavuga ko akorana na Leta, agambanira idini.

Ati “Gukorana na Leta niko bikwiye, ishinzwe abemera n’abatemera, nta we ufite uburenganzira bwo kubuza umutekano abandi n’umwe.”

Yababwiye ko n’ahandi hari Leta ikomeye ariko bigenda, ati “Leta ifite ingufu, kandi iyacu ntiri mu zifite ibibazo, Leta irabijyamo (ibyo guhangana n’iterabwoba). Idini ryose ryagira Extremism (ubuhezanguni), mu mateka y’u Rwanda, abantu bishe abandi ibyo bibaye ntitubikuremo isomo twaba turi abazashira, dufite ikibazo.”

Asoza iyi ngingo agira ati “Ibyo by’amadini afite amatarwa yo kugangamira abo badahuje ntabwo twabyemera.”

 

Idini ya Islam mu Rwanda ivuga iki? Irakora iki?

Aho i Rubavu, umwe mu bayobozi b’idini ya Islam yasabye ijambo avuga ko ikibazo cy’iterabwoba batari bazi ko gifata intera.

Ati “Ubutagondwa, byabayeho ariko tutabizi binyuze kuri Internet, twabimenye nyuma y’umusirikare warashe bagenzi abandi. Twasanze ikibazo gifite intera, twari tudafite amakuru, twumvaga ari abasore bakabya.”

Uyu muyobozi muri Islam yavuze ko hafashwe ingamba nyinshi, ati “Turakora ibishoboka kuri iki kibazo, twashyizeho amabwiriza mashya, kuko aho iki kibazo kibaye, igihugu gihinduka umuyonga.”

Ingamba ya mbere ngo ni ugufunga amashuri ya Coran (Korowani) atemewe, ati “Ntabwo tuzihanganira Umusilamu wese uzarangwaho ibikorwa by’iterabwoba, ntidushaka udusubiza inyuma.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Inaha byo ntaho bazaseserera kuko n’utubazo duto umuntu agenda ahutazwamwo n’abamwe, ntitwatuma umuntu ava ku rukundo rw’Igihugu cye na rindi tuzi ko harimo bamwe mu nzego zitandukanye baba bakorera abandi ubugome kugirango abantu babe abarakare bavuge ngo turatotezwa kdi ari abantu ku giti cyabo barakaza abaturage gusa ku nyungu zabo, ntauzarakarira ubuyobozi bwose, kuko buri muntu akora amakosa ku giti cye kabone niyo yitwaje umwanya runaka afite. Ntituzaba abarakare ntibibaho. Abaturakaza bose bamenye ko natwe tutarabana ahubwo tuzajya tugerageza kwirwanaho tugaragaza uburenganzira bwacu mu nzego zibishinzwe zishoboka aho kwivumbura kdi bose atari bamwe. Kdi ntazibana zidakomanye amahembe, dushwane ariko turabavandimwe kdi bikomeye duhagurukira hamwe tukarwana kubusugire bw’Igihugu cyacu. Burya umwanzi arakabura igihugu cye yacukiyemo, cy’abasekuru n’abasekuruza. Izo ntagondwa ntizizirate ngo hari abantu barakaye ngo nini na nini, kuko hari ibibazo bishakirwa umuti/ibisubizo bigashira ariko se ibya ISIS byo birimburana imizi byo ninde wabikunda. Tuzajya tubashakisha uko dushoboye tu, buri umwe arya undi urwara kubyo azi cga yumvise kugeza kuri banyirabayazana akaba aribo baradukana ubugome bwabo n’imizi yabwo burundu. Kdi twese hamwe birashoboka kubirwanya. Oya oyya, ibibi birarutana da, ntawakwemera imigambi y’ibi byihebe bikora ibikorwa bya shitani bitwaza ngo intambara ntagatifu. Bararwaye mu mitwe ugize ukarunguruka mu bwonko bwabo. Ntibatekereza bakora busimba.

  • Inzego zibishinzwe zishyiremo ingufu! Ushobora gusanga na bariya bavugwa gucuruza abana baba babajyana muri DEASH bababwira ko bababoneye akazi! Ababyeyi natwe tube maso, ducunge abana bacu tumenye ibyo birirwamo kuri za internet, dore ko n’i Burayi ariho recruitment zikorerwa! Abwirwa benshi ….

  • Please wacu turakwemeracyane urumuntu wumugabo
    Ariko uvuze ibyiterabwoba aho waba wigerezahoa,
    Kuko intagorwa murwa,ntacyo zaba zishaka,cyakora
    Nukomeza kubarasa kukarubanda (abaslam) byo ntanubwo 2017 nabwo waharenga,aabaslam ntamikino bakunda.
    Wunvise bavuzengo,yule kafili anataka kutumariza,kwahio tumufankiye mambo! Bakora amarorerwa.

  • Please wacu turakwemeracyane urumuntu wumugabo
    Ariko uvuze ibyiterabwoba aho ni ukwigerezaho,
    Kuko intagorwa murwa,ntacyo zaba zishaka,cyakora
    Nukomeza kubarasa kukarubanda (abaslam) byo ntanubwo 2017 nabwo waharenga,aabaslam ntamikino bakunda.
    Wunvise bavuzengo,yule kafili anataka kutumariza,kwahio tumufankiye mambo! Bakora zwamarorerwa.

  • Aha! Ntawamenya jyewe mba numiwe !!

Comments are closed.

en_USEnglish