Digiqole ad

Abashinjwa iterabwoba no gukorana na IS mu Rwanda, baburanye mu muhezo

 Abashinjwa iterabwoba no gukorana na IS mu Rwanda, baburanye mu muhezo

Abagabo 14 n’abakobwa batatu (3) bahagaze ku mirongo  babanje kuvuga imyirondoro yabo. N’abanyamategeko batatu bunganiye bamwe muri aba bakekwaho ibyaha byo gukorana n’umutwe wiyitirira idini ya Islamu (IS), Ubushinjacyaha bwahise busaba umucamanza ko bufite inzitizi ebyiri, zirimo izo gushyira uru uru rubanza mu muhezo no gukuramo ingofero kuri bamwe bari bazambaye kimwe n’abakobwa bari bambaye amavara ya Kisilamu.

Abari bitabiriye iburanisha basohoka mu rukiko nyuma y'icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo
Abari bitabiriye iburanisha basohoka mu rukiko nyuma y’icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo

Ibi bikorwa by’Iterabwoba bikurikiranywe kuri aba bantu 17, byamenyekanye muri Mutarama ubwo uwitwa Mugemangango Muhammad yicwaga arashwe na Polisi imukekaho gukorana n’umutwe w’Iterabwoba wiyitirira idini ya Islam (ISIS).

Hasomwa imyirondoro y’abaregwa, habanje gusomwa izina ry’uwo mugabo “Mugemangango Muhammad” wahoze ari Imamu wungirije w’umusigiti wa Kimironko. Ubushinajcyaha buhita buvuga ko dosiye y’uyu butayikurikiranye bityo ko atari mu bakurikiranywe muri iki kirego.

Bugendeye ku ngingo ya 102 y’imanza z’inshinjabyaha ko ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu no kuba hagikorwa iperereza kuri ibi byaha ko hanze hakiri abantu benshi bagishakishwa kuri iki kibazo, urukiko rwashyira uru rubanza mu muhezo.

Babajijwe icyo babivugaho, Abaregwa bose uko ari 17 bavuze ko urubanza rwabera mu ruhame kugira ngo imiryango yabo basobanukirwe ibyo baregwa ndetse ko abakurikiye iburanisha bashobora gufasha urukiko mu kumenya ukuri (amategeko ntabiteganya).

Abunganira abaregwa na bo bunze mu ry’abakiliya babo bavuga ko iburanisha rya none ari iryo ku ifunga n’ifungura by’agateganyo ritaza kwinjira mu mizi y’ibyaha ndetse ko kuba abo bunganira biyemerera ko baburanishwa mu ruhame bishobora gufasha imiryango yabo gusobanukirwa ibyo ababo bakurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bugizwe n’abashinjacyaha batatu bavuga ko icyaha ari gatozi bityo ko abaregwa badakwiye kuvuga ko bashaka ko imiryango yabo ikurikirana iburanisha.

Umucamanza wagendeye ku ngingo yazamuwe n’ubushinjacyaha ya 102, yavuze ko ku bw’inyungu z’igihugu n’iperereza rigikomeje uru rubanza rushyirwa mu muhezo.

Yanifashishije ingingo ya 166 yo mu mategeko y’ububasha bw’inkiko, iburanisha rishobora gushyirwa mu muhezo bitegetswe n’urukiko.

Umucamanza yavuze ko abo mu miryango y’abaregwa badakwiye kugira impungene kuko n’ubwo iburanisha ryashyirwa mu muhezo ariko isomwa ry’imyanzuro rikorerwa mu ruhame.

Abantu biganjemo abo mu idini ya islamu (ugendeye ku mtambarire yabo)  bakabakaba 100 bari baje gukurikirana uru rubanza bakimara kubwirwa ko bahejwe bahise bicara mu kindi cyumba kibabana gito abandi bajya hanze.

Amakuru Umuseke ukesha umwe mu banyamategeko bafite uwo bunganira muri uru rubanza utashatse ko amazina ye atangazwa, (biremewe mu mahame y’Itangazamakuru) avuga ko iburanisha rya none ritabaye nyuma yo kwifuzwa n’Abavoka b’abaregwa bavuze ko batabonye umwanya wo kuvugana n’abakiliya babo.

Umucamanza yahise yimurira iburanisha kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Werurwe ku isaha ya saa 14h00.

Abaje gukurikirana urubanza biganjemo Abasilamu
Abaje gukurikirana urubanza biganjemo Abasilamu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Dushyira abagenerali kukarubanda murukiko maze aba Isis akaba aribo baburanira mumuhezo? Ibyiwacu bihora arimacuri mba mbaroga.

  • Ubutabera bwacu ni bukomeze buganze kandi bazashishoze cyane kugirango abarengana barenganurwe bityo abahamwa n’icyaha bahanwe by’intangarugero, nitwe tugomba gusigasira ibyo twagezeho ndetse tunicungira umutekano dufatanije na police yacu duhorana umunsi ku munsi.

  • ISIS mu Rwanda? Ni ibinyoma nta shingiro bifite, ni mafia politique. Abanyarwanda twaragowe pe.

  • Tomasi, nonese ibibazo byabaye hagati y’abasunnites n’abachiites mu gihe cyashize ntabwo wabimenye? Nonese iyo ntambara ibera muri Moyen Orient ntuzi ko ihanganishije abasunnites n’abachiites? Uperereze ubwo uramenya aho bishya bishyira.

  • Mwitege ibyihebe
    bizaza bibapfuragure

  • Yewe mbwa we, Uri imbwa koko. sha uraterwa nawe ukishima? Yewe Imana yarakoze ko ibiba mu mitima y’abantu biba bihishwe, nah’ubundi iyaba buri wese yarebaga mumutima wundi, imyinshi iranduye, yuzuyemo ubugome gusa gusaaaa. Nkawe mbwa ndimo ndakeka ibikurimo, ntakizima, ufite ibikurimo bibiiii. Nibaza se ugirango wowe bazakurebera izuba? Keretse niba uri umwe mubayoboke bayo, naho ubundi urucira mukaso, rugafata nyoko. Wabona banaje wagenda muba mbere niba utari mubakorana nabo. Aho tutakwisunganye tugashyira hamwe umwanzi akazabura aho yinjirira none wowe uti, bazaze bibapfuragure. Ese bazapfura ibiki? Ko bapfura ibyatsi se bapfura abantu bate? Burya iyo umuntu afite ibintu bibi muri we yivugira ibyo ashakaaaaa, noneho binapfuye amatwi. Ese ufite imyaka ingahe wowe utekereza utya? Urababaje gusa.

  • Ubutabera burakora icyo itegeko riteganya.

Comments are closed.

en_USEnglish