Digiqole ad

Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze, isomwa ni ku ya 1 Mata 2016

 Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze, isomwa ni ku ya 1 Mata 2016

Dr Rose Mukankomeeje ari kumwe n’umwunganizi we

*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiwe mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha,

*Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa,

*Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016.

Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa ibibazo mbere yo kujyanwa mu cyumba cy’iburanisha.

Mu rukiko Dr Mukankomeje avugana n'umwunganizi we mu mategeko
Mu rukiko Dr Mukankomeje avugana n’umwunganizi we mu mategeko

Uyu muyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yahawe dosiye DRP 00040-2016 TGI-NYG.

Yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) nyuma y’iminota 10 ajya kubazwa ari kumwe n’abunganizi babiri, iryo bazwa ryamaze igehe kirekire kuko saa munani n’iminota 10 nibwo yazanywe mu cyumba cy’iburanisha.

Imbere y’imbaga y’abantu benshi cyane, n’abanyamakuru bakurikiranye uru rubanza bitewe n’uko uregwa ari umuntu ukomeye, Dr Mukankomeje yabajijwe umwirondoro we, avuga ko yavukiye ku Kibuye (Karongi) tariki ya 10/10/1957.

Urukiko rwamusubiriyemo ibyaha aregwa bijyanye no kumena amabanga y’akazi no kuburira abakekwaho ibyaha.

Mukankomje yaburanaga asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, avuga ko ibyaha yaregwaga agifatwa bitandukanye n’ibyo yabwiwe ageze mu bushinjacyaha.

Yaburanye kandi avuga ko ibyaha yaregwaga bidafungirwa, ahubwo bitangirwa ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugeza ku Frw 500 000.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta makosa yabayeho kuba Mukankomeje yakurikiranwa ku byaha binyuranye n’ibyo yabajijwe mu bugenzacyaha, kuko ngo imbere y’ubugenzacyaha yabazwa kuri ibi, mu bugenzacyaha akaregwa biriya.

Dr Rose Mukankomeje yafashwe tariki ya 20 Werurwe 2016, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro.

 

Mu gihe cy’Isaha urubanza rwamaze, Mukankomeje yahakanye ibyaha…

Ubushinjacya bwavuze ko bugishakisha umuntu wahaye Dr Rose Mukankomeje amakuru iperereza riri gukorwa bigatuma ngo aburira Bisamaza, none uyu byarangiye atorotse ubutabera.

Bisamaza Prudence yakunze kugarukwaho cyane n’ubushinjacyaha, aho bwashinjaga Dr Rose Mukankomeje kuba yaramuburiye akamubwira ko telelefoni ye yumvirizwa ko akwiye kureka Dossier y’uwitwa Murenzi Sostene.

Bisamaza ubushinjacyaha n’Urwego rw’Umuvunyi bari basabye ko yakumvirizwa kubera ibyo yari akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwumvisha abari mu rubanza amwe mumagambo Dr Rose Mukankomeje yavuganye na Bisamaza amubwira ko hari abantu bari kumugendaho, ko we yamugira inama nk’umuvandimwe.

Rose yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma abangamira iperereza ryarimo gukorwa n’ubushinjacyaha kuko ngo atari umukozi w’izo nzego zombi.

Mukankomeje yavuze ko arekuwe atatoroka kuko ngo atuye kandi yakoze imirimo ikomeye mu gihugu.

Dr Rose Mukankomeje Ubushinjacyaha bwamusabiye gukurikiranwa afunze kubera uburemere bw’ibyaha aregwa.

Mu byo aregwa harimo kumena amabanga y’akazi ndetse no gutuka igihugu, gusa Mukankomeje avuga ko mu magambo yavuze nta gutuka igihugu byabayeho.

Ubushinjacyaha bukavuga ko aramutse arekuwe yakwica iperereza kuko rigikomeje ko kandi hari n’abandi bantu batarafatwa.

Umwunganira mu mategeko yahise asaba urukiko ko umukiliya we yarekurwa ngo kuko ari umuntu utatoroka, wakoze imirimo ikomeye mu gihugu harimo kuba ari Umuyobozi Mukuru wa REMA, ikindi akavuga ko yabaye Vice Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe kigera ku myaka itandatu (6).

Dr Mukankomeje yatonzwe cyane no gufotorwa n'itangazamakuru, aho yavuganaga n'umwunganira
Dr Mukankomeje yatonzwe cyane no gufotorwa n’itangazamakuru, aho yavuganaga n’umwunganira
Aha yari agiye kwinjizwa mu casho
Aha yari agiye kwinjizwa mu casho

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibibera mu rwa Gasabo nifilm gusa, usibyeko njyewe nsenga ngo ntizankinirweho.Baragufunga wamara kugeramo abacuzi b’ibyaha bagakora umukoro baba bahawe maze sinakubwira.

    • ARIKO SE KO MUNTUNVA IBYO DUHORA TUBA BYIRA REKA NANUBWO MWARIMWABONA

  • Ese mwanyibutsa ba batype ba Rusagara na Byabagamba rwarasomwe ra? mperuka barwimurira ku zindi tariki sinakurikiranye amakuru mumpe na link niba rwarasomwe, thanks

    • Hahahaaa, Ngaho nawe fombora umwanzuro wabariya batype

  • Nibamujyane mawe na Ingabire Victoire baje biganirira, dore aho nigaramiye.

  • Ku 1 Mata nubusanzwe numunsi wo kubeshya uwo mugore arababaje kabisa !!!!hahaha

  • C’EST BIEN , AMMATWI YANZE KUNVA ARAKURURWA

  • none se yamennye ate amabanga y’akazi kandi atari azi ko iperereza riri gukorwa? (Minisiteri yo guhimba ibyaha) ngo gutuka igihugu! Ubaye umucamanza ugira umutima wa kimuntu byazarangira wiyahuye.

  • Ndabona Madamu Rose abaye nka Kizito pe, ashatse yakwemera ibyaha agasaba imbabazi. DG muzima avugira amajwe nkayo gute? Dutegereze umwanzuro

  • Ntakundi nahame hamwe uwo yakoreye amuhembe

  • aka ni agakino mu tundi tu. kumugani we se nigute yamenye ko telephone y’umuntu yumvirizwa?
    1) ntakorana n’inzego z’ubutasi cyangwa iperereza.
    2) ntakora mu bigo by’itumanaho.
    3) ntakora mu nzego z’ubutabera
    gusa njye ntibyantungura kuba ahuye n’ibibazo nk’ibi ari umunyakibuye kavukire kandi wari waragiye abona amahirwe n’imyanya ikomeye muri leta kuriya. imyaka icumi uyobora ikigo nka kiriya uri umusope ubundi nacyo ni icyaha.

    binyibukije igihe kimwe nafunzwe igifungo cya discipline cy’amezi 2 nzira ko ngo noherereje sms umuyobozi mubwira impamvu ngize. ninjira muri mabuso mbona ari imikino maramo iminsi 20 nta n’umuntu urambaza amazina y’ababyeyi naho abo dufunganye bakajya bambaza ngo <> ngiye gusomerwa ibyaha ku munsi wa makumyabiri bandegamo kumena amabanga y’akazi no kwandagaza abayobozi. nuko ndumirwa . ndababwira nti ” ariko ibyo sibyo nabajijwe ninjira” bati nyine urabona ” wamaze kwinjira hamenyekana n’ibindi. ndagenda nibera muri special hashize igihe umuntu aranyongorera ati burya bagirango runaka agusimbure kurutonde rw’abagomba kujya muri mission.

    none nawe ngo yaburanishijwe ibyo atabajijwe? igisubizo ni icyo <> hahahahahah pole sana Docteur

  • ibyiza twajya buri gihe dutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo

  • Rose nibamurekure kuko iki sicyaha gihanishwa igifungo kibi nka kiriya. Kwihaniza umuntu uti ntukore ririya kosa bitakugwa nabi, uwo muntu ari inshuti yawe ubwo koko icyo nicyaha? ahubwo urukundo rwarakonje abarusigaranye nka ba Rose ntabwo societe yabakunda rwose gusa ubutabera mushishoze mumuce amande anasabe imbabazi kuko icyo agifungiwe twamenyako hari ikibyihishe inyuma noneho.

  • Uru ni urugero rwiza niba hari n’abandi bafite ingeso zo guhishira ibyaha bashaka babireka nawe ndebera Dr wabaga muri Villa Park akazu bagiye ku mubikamo, icyaha no gatozi kabsa nzarya bike niryamire kare

Comments are closed.

en_USEnglish