Ruswa y’igitsina ishobora kuba yitirwa abagore nyamara batayitanga- Abadepite
*Raporo ya 2014-2015 igaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina iyoboye izindi kuri 40%;
*Mu myanya 100 y’akazi ka Leta yatanzwe, abagabo bahawe 76, abagore 24;
*Depite Nikuze Nura avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ishobora kuba ari baringa, ikitirirwa Abagore nyamara batatiyanga,
*Abadepite basanga hakenewe ubushashatsi bwimbitse bugaragaza ko iyi ruswa koko iriho.
Bagaragarizwa ibyavuye mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko kuri Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta; kuri uyu wa 30 Werurwe, bamwe mu Badepite bavuze ko Ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuvugwa ku bagore mu guhabwa imirimo, bishobora kuba ari ibivugwa gusa nyamara batayitanga, bagasaba ko hakorwa ubucukumbuzi bwimbitse kuri iyi ruswa.
Mu mwaka wa 2014-2015, Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ari yo iri ku isonga muri ruswa ivugwa mu itangwa ry’akazi, aho yari ku gipimo cya 40%; Igakurikirwa na ruswa y’amafaranga iri kuri 39%; Ishingiye ku cyenewabo ikaba yari iri kuri 19%, Naho ishingiye ku itangwa ry’amatungo n’ishingiye ku nyungu magirirane ziri kuri 1% (buri imwe).
Bamaze kugezwaho ibyagezweho mu busesengusi kuri iyi raporo yagaragaje ishusho ya ruswa itangwa mu itangwa ry’akazi n’imicungire y’abakozi ba Leta, Abadepite bavuze ko iyi ruswa ikomeje kuvugwa itarasobanuka.
Depite Nikuze Nura wagarutse ku mibare y’imyanya y’akazi yatanzwe muri 2014-2015 igaragaza ko mu bakozi 100 bahawe iyi myanya, abagabo ari 76, mu gihe abagore ari 24; Yavuze ko kuba uyu mubare w’abagore bahawe imirimo muri 2014-2015 ari muto bishobora kuba bifitanye isano n’iyi ruswa.
Ati “Kenshi abantu bazi ko umugore ajya mu kazi habanje gutangwa ruswa y’igitsina,…Twibaze ngo abo bagore bahabwa akazi ko n’ubundi ari bacye, aho si ikibazo cya ruswa y’igitsina ituma abagore batabona akazi?”
Depite Nikuze wavugaga ko iby’iyi ruswa bitarasobanuka, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina ishobora kuba ari iyo mu mvugo gusa nyamara idatangwa, bityo ngo hakenewe gukorwa ubucukumbuzi kuko byaba bikomeje kuba inzitizi ku bagore mu kubona imirimo.
Yagize ati “Wenda abagore banga no gutanga iyo ruswa ariko bakayibitirira kandi mu by’ukuri si na bo babona akazi,…ahubwo hakwigwa impamvu abagore bakomeje kuba bacye mu kazi ka Leta, 24 kuri 76 birakabije, biteye isoni.”
Depite Nyirarukundo Ignacienne nawe asanga iby’iyi ruswa bitarasobanuka, akavuga ko ibivugwa byanduza isura y’abagore.
Ati “…Kubitwara gutyo, bikavugwa bikaba birarangiye nk’abagore biradusiga icyasha, kandi bibaye ari byo byaba bibaje bidakwiye no kubaho…Dukwiye facts (ibimenyetso), zitwemeza ngo iyi ruswa irahari, itangwa na nde? Itangirwa he? Yakirwa nde?…”
Kubwa Depite Nyirarukundo, iyi ruswa iramutse itangwa byaba ari ugusebya igitsinagore, yagize ati “Niba abantu bajya mu kazi kubera ko batanze igitsina, ntibajye mu kazi kubera ko bafite ubushobozi, ibyo na none byaba ari ugusubiza inyuma umugore kuko umugore/umukobwa ntabwo ari abantu bavukanye imitekerereze idahwitse ku buryo batanga igitsina aho gutanga umurimo.”
Abasesenguye Raporo bo bavuga ko bidakwiye gushidikanywaho ko iyi ruswa ihari
Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yasesenguye iyi raporo, yavuze ko mu gusesengura iyi Raporo bifashishije Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency Interanational – Rwanda”, uyu muryango ushingiye kuri raporo zawo wemeje ko ruswa ishingiye ku gitsina iriho.
Depite Mukarugema Alphonsine, umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage wungirije yavuze ko bidakwiye gushidikanywaho ko iyi ruswa iriho, ndetse ko n’ubushakashatsi iyi Komisiyo yasabwe kuzashyira mu myanzuro atari ngombwa kuko ubwakozwe buhagije.
Ati “…Dusanga ibyo Komisiyo yagaragaje biri mu nshingano zayo kandi iki kintu yaragikozeho ubushakashatsi,…ikindi kandi ibyo Transparency yatubwiye nabyo bishingiye ku bushakashatsi, ibyatugararijwe ni ibyashingiwe ku bushakashatsi kandi bwagaragaje ko iyi ruswa ihari.”
Depite Mukarugema avuga ko iyi ruswa idapfa kugaragara, ndetse ko n’abemera ko bayitanze babivuga ari uko bamaze kwirukanwa mu kazi.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, 64% ni abagore batifuza ko umugore yakwambikwa icyasha cya ruswa ishingiye ku gitsina.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
27 Comments
Yeah nibyiza komugira ibyomudutekererereza ariko nanone haraho mutahakanye mutarageze kuri field ngomubaze niyo Ruswa ibanza muzindi uwabivuze ntiyibeshye henshi uzamurwa kukazi naho wabukora ute ubanzukayitanga kdi birakabije mubihagurukire nahubundi ntaho tugana pe njye ndabireba bikanshisha
Ahubwo impamvu bayihakana ni uko aribyo bibatunze bibahesha n’iyo myanya. Baranga ko amafuti yabo ajya ahabona.
Depite NURA iyo ruswa irahari uzabaze abagore bose bakoraga mu karere ka NYARUGURU ku bwa SIBOMANA niyo yabinjije
Njye nzi abagore barenga 5 bari munteko kuberayo. Urumva se babyemera dore ko arinabo benshi bayuzuyemo. Naho kuba abagore ari 24% babona akazi ubwo byaba ari ukuri hanyuma se ya 30% ya gender bagenderaho yagiyehe nako iranarenga cyane. Maze wagirango bafashe igihugu nawe ngo nibake kandi aribo basigaye ari ba MABUJA. AHAHAH
Aba banyakubahwakazi barasetsa rwose kuko bari guhakana ibyo raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasohoye ishingiye ku bimenyetso (nibyo ntekereza) hanyuma iyo raporo igasesengurwa na Komisiyo yo mu Nteko yifashishije ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri icyo kibazo, cyane cyane ubwa Transparency Rwanda. Icyo umuntu yavuga kuri ubu buhakanyi budafite icyo bushingiyeho ni uko:
– Aba badepitekazi bumva byaba ari igisebo ku Munyarwandakazi ariko akariho karavugwa kandi uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba yamwishe byanze bikunze. Bakwiye kurenga ayo marangamutima ahubwo bagafasha izindi nzego gushyiraho amategeko n’ubundi buryo bwo gukumira icyo cyorezo;
– Aba badepitekazi ushobora gusanga hari bamwe muri bo babonye uwo mwanya cyangwa n’iyindi baba baraciyemo biciye muri iyo ruswa. Akaba ari bya bindi ngo bavuga ibigondoye umuhoro ukarakara. Bibaye ari byo byaba ari agahomamunwa kuko byatuma igisubizo kuri icyi kibazo kitaboneka kandi ubundi ibuye ryabonetse rikwiye kutongera kwica isuka.
Cyakora ririya janisha ry’ibyiciro ruswa mu kubona akazi ishingiyeho rishobora kuba ririmo ikibazo kuko nka ruswa ishingiye ku cyenewabo iri hejuru cyane mu gihugu cyacu!!!
Biratangaje cyane kubona “Depite Nikuze Nura” ashidikanya kuri ruswa y’igitsina kandi ihari igaragara. Ahubwo njye nari nzi ko Abagore bari mu Nteko bakagombye guhaguruka bakayamagana bivuye inyuma ndetse bakanasabira ibihano bikakaye abagabo bose bayisaba abakobwa/abagore mu kubaha akazi. None Depite Nikuze Nura na Depite Nyirarukundo Ignacienne basa naho bayihakana???
Biranasekeje kubona umudepite muzima avuga ngo kuba abakobwa/abagore 24 gusa aribo bahawe akazi ngo kubera ko uwo mubare ari muto ngo ubwo bivuze ko nta ruswa y’igitsina ihari. Iyo “raisonnement/reasoning” ye rwose irasekeje imeze nk’iyu umuntu udasesengura bihagije. Niba se abo bakobwa/abagore babonye akazi ari 24, ariko muri bo wenda 20 bakaba baratanze ruswa y’igitsina, ubwo arumva iyo % y’abatanze igitsina idateye inkeke??
Please, iki kibazo abagore bo mu Nteko nibagihagurukire bihagije aho kujijisha rubanda, bareke kumva ko ibyo kuvuga ko hari ruswa y’igitsina byaba bitesha agaciro abayobozi b’abagore mu Rwanda (harimo n’abadepite b’abagore).
Ndetse haramutse hakozwe ubushakashatsi buhagije kandi bwimbitse, ushobora gusanga na bamwe mu badepitekazi bari mu Nteko uko bagiye muri iyo myanya biteye amakenga, ntawakwihanukira ngo yemeze ko nabo ibyo baba barabikoze, ariko biravugwa hanze aha.
Niba ruswa yigitsina itabaho se kuki bamenesha umunyamakuru nikinyamakuru ke azirako yaguye kubantu bari gusambanira mubiro? Ese abibantu ahubwo ntabwo aribo bari kwirukanwa.
None se muragirango bigende bite, niba akazi gatangwa kadasaba ubushobozi bwo mu mutwe, mwe mwumva byagenda gute ? Abirabura iyo baguwe neza, priorite yabo ni ukurongora, murafata umwana ufite bachelor degree akuye hariya za ULK n’ahandi mukamuha kuyobora ikigo cy’abakozi 100, ukamuha salaire ya milion ku kwezi, airtime ya 300,000, ukamugurira imodoka ya milion 80, ndetse ukamuha n’ayo kuyigurira essence warangiza ukamubuza kurongora ibyo bikobwa n’ibigore biri aho byidegembya n’utujopo tugera mu kibuno mwe mwumva byashoboka gute ?
Mubareke babarongore, habanje icyenewabo none “benewabo” bamaze gukwirwa, abasigaye nibatange mu maguru yabo barongorwe kandi babyishimire, naho uyu mudepite we nawe ukuri arakuzi, arimo kwigiza-nkana
Depite Nura niba ahangayikishijwe n’isura y’abagore, azabanze akemure ikibazo cy’abagore bajya mu bapfubuzi. Iyo network yabo irazwi n’amalodge bajyamo arazi, kandi inabonekamo abagore bakomeye, kuko niyo ahubwo ihesha abagore isura mbi kurusha ibya ruswa avuga ! Hypocrysie.
Ruswa mu Rwanda irahari ariko iribwa mu byo umuntu ykwita ikinyabupfura ariko irusha Kongo, u Burundi, Uganda Kenya na tanzaniya gusa Perezida Paul Kagame niwe wenyine muRwanda ufite ubushake bwinshi n’ingufu zo kuyirwanya.
Abandi bayobozi bafite chaine ikomeye bariramo ruswa birazwi mureke kwigiza nkana.
Jye ndahamya ko mu bagore bari ku ijanisha rya 50 muri bo abagera kuri 25 bahawe imyanya kubera ko batanze igitsina
hahahahaha Depute Nura hiii ngaho jya gushaka akazi muri regie ya za musee hariya ku muhima utari umututsikazi kandi udatanze ibintu ntiwanasunukayo ikindi abahakora bose bagomba kubikorana na chef niba mutabizi mubimenye
Kura amoko aho!
Murebe muri PSD ya Dogiteri..kuba Depitekazi nta kindi usabwz
Muri PSD ni ukugarama ubundi ugataha mu Nteko nka Honorablekazi no mu Karere nka Visi Meya . Ibimenyetso birafatika. Kanyamugenge arazwi
Ba CONSHOMA baragwiriye. Buriya burya bukobwa bukora amasuku mu biro hirya no hino buritanga ngo bubone ako kazi ka 20, 000 frw gusa. Ruswa.. Ruswa iravugiriza mu gitsina
Reka da ruswa yigitsina yarashize MArius yarayiriye ayimaraho neza neza ( Ntete ruswa)
hahahaahahh!Nura uvuze ukuri pe!ruswa y’igitsina Marius yayimazeho
Ruswa mu Rwanda iribwa mu cyubahiro gikomeye kandi hatangwa ruswa nini hagafatwa abarya intoya.Ruswa y’igitsina ntihagire uyihakana kuko uretse niyo ruswa twajwemo n’ingeso y’ubusambanyi. Yewe n’abakobwa bafite akazi kabahemba basigaye bakora uburaya mw’ibanga rikomeye. Ubu azindukira mu kazi, saa 17h00 zagera agacaho hari igihe aba afite rendez-vous z’aba clients nka bane. Bose yabahaye amasaha atandukanye,igiciro cyo kirakanganye kuko batajya munsi ya 25USD kubera ubwiza bwe n’icyubahiro cye(Aho akora),kuko akenshi aba anifitiye imodoka ye. Icyateye uru Rwanda uyu mwuka mubi sinzi aho cyavuye. Ikigaragara ni uko twabaye SODOMA na GOMORA.
Ni umukunzi wayo cyane buriya
Imana izabibabaza ku munsi w’urubanza
Njye mbona ikibazo cya “Ruswa y’igitsina” kivugwa mu gutanga akazi hano mu Rwanda, ari urugingo rumwe (cyangwa agashami) rw’ikibazo nyamukuru gikomeye dufite muri iki gihugu. Icyo kibazo kimaze kuba icyorezo ni: UBUSAMBANYI.
Mu by’ukuri, Ubusambanyi muri iki gihugu cy’u Rwanda bumaze gufata intera. Ndetse niba mutanabizi mumenye ko, izi nama mpuzamahanga zisigaye zibera i Kigali, abenshi mu banyamahanga bazizamo iyo bigeze nimugoroba (nijoro) nta kindi bakora uretse gusambanya abanyarwandakazi, dore ko inkuru yogeye ku isi ngo u Rwanda rufite abakobwa beza cyane.
Kandi bamwe mu bakobwa biyubashye, ndetse n’abadamu, bashobora kugwa mu bishuko kubera ifaranga ry’abo banyamahanga.
Ndababwiza ukuri, muri iki gihugu cyacu cy’ u Rwanda nihadafatwa ingamba ZIHAMYE ku rwego rwo hejuru, zo kugabanya ubwo busambanyi, mushobora kuzisanga mu gisa na SODOMA, ibyo bikaba byarakaza Imana ikaduha ibihano bikakaye. Ibi ntabwo ari amakabyankuru, kuko hari ingero zifatika zerekana ko muri kino gihugu hari ubusambanyi “bien organisé”
Buri munyarwanda wese yari akwiye kubitekerezaho bihagije twese tugashakira hamwe igisubizo nyacyo, ejo tutazagwa mu manga, tukarohama (kandi nyamara bamwe muri twe turi inyangamugayo), mu gihe Imana izaba imaze kurakara.
This is a very serious issue for the Rwandan Society, Ladies and Gentlmen.
Byose bipfira mu iterura.uwo nyakubahwakazi ubabajwe no gusiga icyasha abagore kubera ruswa ishingiye kugitsina ibavugwaho,aragirango bajye babona akazi bate kandi baramenyerejwe iby’ubuntu?Niba mu mashuri yose batsindira ku manota make,mu kazi bakagenerwa 30% y’ubuferi yiyongera kumahirwe basangiye n’andi yo gupiganwa, mu matora bikaba ari itegeko rikomeye gushyiramo abagore kabone niyo baba nta bushobozi bafite, uragirango umuhate bawukure he kandi ntawo bamenyereye?! Buriya nimwe mwabishe mu mutwe. Abakobwa/abagore beza kdi b’abahanga bariho pe. Gusa, ni mbarwa.Mwene abo babwiye ko ari beza, nta na effort birirwa bakora kuko baba bazi ko bazagarama bakabona akazi.None se turacyari muri urgence yo gushyira imbere abagore kdi turi abambere ku isi?Mwaretse hagakora competence ko n’iyo ruswa aribwo yagabanuka. Nk’ubu mbona muri benshi mu nteko ariko sindabona icyo mumariye bariya bagore birirwa basabiriza ku muhanda cg basimbukana na za DASSO hirya no hino n’abandi nkabo baciriritse.Kurata ko mwabaye benshi mu nzego zifata ibyemezo umenya aribyo byabahumye amaso bikababuza kureba ukuri kdi mu byukuri ntacyo bitumariye.
Depite Nura muheruka muri 2002 na 2003 aharanira kwinjira muri politiki. icyo gihe yabanje kugerageza amahirwe yo kujya muri za Nyobozi z’ akarere no kujya mu nzego z’ abagore ashaka ko RPF yamushyira ku rutonde. Ushatse kumenya uko yabigeragezaga wabaza abayobozi b’ ingabo, police abo mu nzego z’ iperereza yifuzaga ko babimufashamo. Ruswa ntiyashyigikira ko iriho kuko nawe yatuma bamwibazaho. hari benshi bajya mu myanya gutyo. Depite Nyirarukundo nawe uwabishakayabimenya uko yinjiye mu nteko. Ruswa n’ ikimenyane biriho mu itangwa ry’ akazi, kuyivuga si ukurwanya igihugu.
Ubundi akariho karavugwa, niba NURA ahakana ko ruswa y’igitsina itariho yakoze ubuhe bushakashatsi bubyerekana? Ashingira kuki?
Mujye mukora analysis mbere yo kwihandagaza ngo muvuge ngo ruswa y’igitsina ni amakabyankuru. Nkubu muzi ko mbere interview yari kuri 20% mugihe written yari kuri 80% nyuma biza kugaragara ko bibagora gushyiramo abo bashaka mugihe uwatsinzwe written test cyane ari udashakwa. Biba birahindutse bishyirwa kuri 50%. Uraza nyine bakakureba babona urimo ibiryo ubwo nyine akazi ukagahabwa biciye muri interview ya nyirarureshwa!!!
None bavuze ukuri Nura ati ibyo muvuga ni ikinyoma!!!! Ibi bikwereka Level y’abagore dufite mu Nteko, ahubwo bagombye guhagurukira iki kibazo none barabihakana bya Nyirarureshwa. Nzi neza ko Nura abizi neza adashidikanya ko iyo ruswa ihari, ariko igitangaje arabihakana yivuye inyuma.
Ese Nura arashaka ko tumuha amazina yabagiyemo biciye muri iyo ruswa y’Igitsina? Ingero zirahari.
Mbona RPF yaragerageje gutunganya ibintu ariko kubijyanye n’itangwa ry’akazi aha rwose sinatinya kubihamya mbihagazeho ko ifite 0% Biteye agahinda ibikorerwa hano hanze.
Niko ubu ama lodge se banyakubahwa baracyayajyamo? Reka da, bataza kubarabukwa, ahubwo ibipango byiza byarakodeshejwe bishyirwaho abazamu babirinda, aho niho imyanya itangirwa. Ariko mubwira ko abantu ari injiji kuburyo ibikorwa bitazwi?
Mwari muzi ko ba nyakubahwa bacu bishyize hamwe bakodesha ibyo bipangu aribyo gukorerwamo ayo mahano gusa. Nuko ugasanga abagabo batanu (5) cyangwa abagore batanu (5) bishyize hamwe bakodesheje inzu ya 400.000 ifite igipangu, hejuru hari amacupa, buri wese afite icyumba cye akoreramo ibyo byose mwarangiza muti ibivugwa si ukuri!!!
Mwitonde Imana izabibabaza kandi mwibuke icyarimbuye i Sodoma na Gomora ni icyo.
Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.
et voira none ngo nura yavuga iki kindi.
@akaga
Rwose reka kwica ururimi rwa Molière. Mu gifaransa ntabwo bandika “et voira” ahubwo bandika “et voilà”.
Comments are closed.