Digiqole ad

McKinstry yizeye kujyana Amavubi muri CAN 2017

 McKinstry yizeye kujyana Amavubi muri CAN 2017

McKinstry yari afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN ntibyakunda (Photo: archive/Umuseke).

Nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0, Jonathan McKinstry utoza Amavubi ngo abona kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon, bigishoboka.

McKinstry ngo afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN
McKinstry ngo afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN

Nyuma yo gutsinda Iles Maurice ibitego bitanu ku busa, bya: Nshuti Savio, Sugira Ernest watsinze bibiri, Omborenga Fitina na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, MacKinstry ngo yagaruye ikizere, kandi arabona igikombe cya Afurika ashobora kukijyamo.

Ati “Tugiye gushaka uburyo twazaboneka mu makipe yitwaye neza, muyabaye aya kabiri mu matsinda Kuburyo tuzakurikira Ghana kuko kuri ubu nibyo bishoboka. Gusa ibyo birasaba ko tubyikorera ubwacu. Tuzakira Mozambique muri Kamena, aha tugomba kubizirakana ko dukeneye aya manota atatu kandi nitubigeraho tuzaba dufite amahirwe yo gukomeza, ubundi dutegereze turebe uko bigenda.”

McKinstry mu mukino wa Maurice (Aha yahaga inama Muhadjiri mbere y'uko yinjira asimbuye).
McKinstry mu mukino wa Maurice (Aha yahaga inama Muhadjiri mbere y’uko yinjira asimbuye).

Ghana niyo iyoboye  itsinda ‘H’ n’amanota 10, izigamye ibitego icyenda (9) ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 6, ruzigamye ibitego bine (4) naho Maurice ifite amanota atandatu nayo, ariko umwenda w’ibitego 9 mu gihe Mozambique ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Johnny McKinstry uherutse kongererwa masezerano.
Johnny McKinstry uherutse kongererwa masezerano.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi ni inzozi kuko amahirwe yose yayoyotse igihe twatsindwaga mu iles Maurice. Kereka udakurikira umupira w’amaguru niwe wabyemera kuko hari amakipe aturi imbere menshi mu azaba ayakabiri kdi yitwaye neza. Kereka wenda turamutse dutsinze imikino yose dusigaje kdi n’umutoza avugako atashobora gutsinda Ghana. Ubwo ntibyumvikana!

  • My Friend Rwiza Kuki se wumva ko bitashoboka ko dutsinda imikino yose dusigaje? Jyewe mbona bishoboka by’umwihariko gutsinda Ghana. Kuko Ghana yo Qualification irayifite. Jye ndumva Amavubi muri CAN 2017 bishoboka kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish