Month: <span>February 2016</span>

Abakozi ba Airtel-Rwanda mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu baturage

Kuri uyu wa gatanu, abakozi b’ikigo cy’itumanaho ‘Airtel-Rwanda’ basoje gahunda yo kuzenguruka mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali basobanura ibyo bakora, Serivise n’ibicuruzwa batanga. Ni nyuma y’uko ngo abafatabuguzi benshi bakomeje gusaba ibisobanuro ku bicuruzwa na Serivise Airtel itanga. Ikipe z’abakozi ba Airtel zageze mu bice nka Nyabugogo, Nyamirambo no mu Mujyi rwagati, basobanura ibicuruzwa […]Irambuye

Ba Mayor bashya; UWAMARIYA wa Muhanga, Dr Nyirahabimana wa Kicukiro…..

Mu matora y’abagize Inama Njyanama, abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ahatandukanye mu gihugu, amatsiko menshi ari ku bari butorerwe kuba abayobozi b’uturere. Muri aya matora mu turere dutandukanye mu gihugu aho batoye Mayor mbere y’abandi ni i Muhanga. Aha hatowe Beatrice Uwamariya wari umaze imyaka ine ari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye

Kwa databukwe baranyanga kandi bakansuzugura cyane, mbyitwaremo nte?

Muraho abakunda gusura Umuseke, nifuje kubagezaho ikibazo cyanjye ngo mungire inama kukomaze kubona abantu benshi batanga inama koko zubaka kandi zagirira umuntu akamaro mu bibazo biri social benshi bajya bagira. Mu by’ukuri nagerageje gushaka uko nakemura ikibazo mfite ariko inzira zose zirananira, ariko ikibazo ubwacyo si njyewe ugifite ahubwo ni aho nashatse. Nkiri umukobwa nakundanye […]Irambuye

Kuba umupolisikazi ntibikuraho inshingano karemano ya kibyeyi – Min Fazil

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantere 2016 mu ihuriro rya karindwi ry’abapolisi b’abagore basaga 650 bahagarariye abandi mu gihugu, bari kumwe na bagenzi babo b’abacungagereza, bongeye kwibutswa ko igikwiye kwiyongera ku nshingano z’igipolisi ari ukuzirikana ishingano karemano ya kibyeyi. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, wari umushyitsi mukuru yibukije abapolisi b’abagore ko kuba […]Irambuye

Kimihurura: imodoka ifashwe n’inkongi irakongoka

Gasabo – Ahagana saa munani n’igice imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yafashwe n’umuriro igeze ku Gishushu imbere y’icyapa bategeraho imodoka zigana mu mugi irakongoka. Nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse guteza impagarara muri uyu muhanda ugendwa cyane. Amakuru agera k’Umuseke aremeza iyi modoka yari ivuye mu bice byo mu Ntara  yahiye kubera itabi […]Irambuye

Mali: Umusirikare wa Chad yarashe bagenzi be bari mu butumwa

Umwe mu basirikare b’igihugu cya Chad bari mu butumwa bw’amahoro, mu ngabo za UN zajyanwe mu Majyaruguru ya Mali, yarashe bagenzi be babiri barapfa. Uwo musirikare mu bo yarashe harimo uwari umukuriye n’Umuganga. AFP ivuga ko uko kurasana gukurikiye ibibazo by’izo ngabo zagiye kugarura amahoro bijyanye no kwinubira uko babayeho. Umuntu utashatse kwivuga yabwiye AFP […]Irambuye

Icyo Kayirebwa na Munyenshoza bavuga kuri muzika y’ubu

Cécile Kayirebwa, Munyenshoza Dieu Donnée na Mihigo Francois Chouchou, bavuga ko kuba muri muzika nyarwanda hari benshi mu bahanzi bakunze kunengwa mu miririmbire y’ikinyarwanda nabo atari bo. Ahubwo ari amateka u Rwanda rwanyuzemo. Iyo wumvishe izina Cécile Kayirebwa wumva indirimbo nka ‘None twaza, Cyusa, Marebe, Urubamby’ingwe n’izind. Ni umwe mu bahanzikazi bo hambere bafite benshi […]Irambuye

Amateka araha APR FC amahirwe imbere ya Mbabane Swallows

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016, APR FC irakina na Mbabane Swallows mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali. Amateka ya APR FC muri iri rushanwa arayiha amahirwe kurusha iyo bahanganye? Amateka agaragaza ko mu mikino y’ijonjora ry’ibanze APR FC iba ifite ibyago byo gusezererwa ku […]Irambuye

Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa

*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse *Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa. Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru. Ku isaha ya saa 09h […]Irambuye

Babuze abagabo ari bato baritunga kandi banyotewe n’iterambere

Mukamugema Julienne wo muri Kicukiro na Mukashema Rosette ni abagore bitunze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye byo gupfakara cyangwa gutabwa n’umugabo ari bato, ubu ubuzima bwabo ntibushingiye ku mugabo, ahubwo bushingiye ku mbaraga z’ubwonko bwabo, kandi batunze neza abana basigaranye. Aba bagore baganiriye n’Umuseke mu mahugurwa barimo yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa Kemit, mu […]Irambuye

en_USEnglish