Digiqole ad

Mali: Umusirikare wa Chad yarashe bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro

 Mali: Umusirikare wa Chad yarashe bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro

Ingabo za Chad zikambitse mu Majyaruguru ya Mali

Umwe mu basirikare b’igihugu cya Chad bari mu butumwa bw’amahoro, mu ngabo za UN zajyanwe mu Majyaruguru ya Mali, yarashe bagenzi be babiri barapfa.

Ingabo za Chad zikambitse mu Majyaruguru ya Mali
Ingabo za Chad zikambitse mu Majyaruguru ya Mali

Uwo musirikare mu bo yarashe harimo uwari umukuriye n’Umuganga.

AFP ivuga ko uko kurasana gukurikiye ibibazo by’izo ngabo zagiye kugarura amahoro bijyanye no kwinubira uko babayeho.

Umuntu utashatse kwivuga yabwiye AFP ko “Bamwe mu basirikare ba Chad bari mu butumwa bw’amahoro batishimiye uko babayeho mu Majyaruguru ya Mali.”

Yongeyeho ko “Uyu musirikare yananiwe kwihangana bitewe n’ibirego bikomeye yashinjaga n’umukuriye. ”

Umuvugizi w’izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali (Minusma), yemeje urupfu rw’abo barashwe na mugenzi wabo.

Yavuze ko hatangiye iperereza ku cyaba cyateye uwo musirikare kurasa bagenzi be.

Umusirikare ukekwaho kurasa abo yatawe muri yombi ndetse ngo aroherezwa mu murwa mukuru, Bamako, uyu munsi.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish