Digiqole ad

Amateka araha APR FC amahirwe imbere ya Mbabane Swallows

 Amateka araha APR FC amahirwe imbere ya Mbabane Swallows

Mu ijonjora ry’ibanze riheruka, APR FC yasezereye Liga sportive de Maputo, bita Muculmana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016, APR FC irakina na Mbabane Swallows mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali. Amateka ya APR FC muri iri rushanwa arayiha amahirwe kurusha iyo bahanganye?

Mu ijonjora ry'ibanze riheruka, APR FC yasezereye Liga sportive de Maputo, bita Muculmana.
Mu ijonjora ry’ibanze riheruka, APR FC yasezereye Liga sportive de Maputo, bita Muculmana.

Amateka agaragaza ko mu mikino y’ijonjora ry’ibanze APR FC iba ifite ibyago byo gusezererwa ku kigero cya 75% iyo yatsinzwe umukino ubanza. Mu nshuro enye APR FC yatsinzwe umukino ubanza muri CAF Champions League, inshuro imwe gusa nibwo yashoboye gutsinda umukino wo kwishyura ikomeza mu kiciro gikurikira, mu gihe inshuro eshatu muri zo yasezerewe.

Amateka ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League

Mu nshuro 12 APR FC yakinnye CAF Champions League kuva mu 1997, eshatu muri zo nibwo yasezerewe mu ijonjora ry’ibanze.

Mu mikino nyafurikaAPR FC imaze guhura n’amakipe atandatu yo mu ishyirahamwe y’umupira muri Afurika y’Amajyepfo (COSAFA), izitsindamo imikino itandatu, itsindwa itatu, inganya ibiri, inshuro eshatu muri eshanu ibona itike yo kujya mu kiciro gikurikira.

Mu mikino 17 APR FC yakiriye mu bikombe by’Afurika, yatsindiye i Kigali icyenda (9) gusa, itsindwa ine, hanyuma inganya ine.

APR FC itsinze Mbabane Swallows igitego 1-0 byasaba ko bakiranurwa na penaliti. Mu mwaka wa 2 000, nibwo APR FC yitabaje Penaliti mu mikino nyafurika isezerera Rennaissance yo muri Tchad nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Umwaka ushize ubwo APR FC yakinaga ijonjora ry’ibanze, yashoboye gusezerera Liga Sportive de Maputo muri Mozambique iyitsinze 2-1 mu mikino yombi.

APR FC irusha amateka Mbabane Swallows muri Champions League.
APR FC irusha amateka Mbabane Swallows muri Champions League.

Ku rundi ruhande, Mbabane Swallows imaze imyaka 68 ishinzwe yitabiriye imikino ya CAF Champions League inshuro eshanu, umwaka wa 1998, 2006, 2010, 2014, na 2015, ariko ntirarenga ijonjora ribanza.

APR FC ibonye itike ishobora guhura na Young Africans yo muri Tanzania, ikinamo Kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna na Mbuyu Twite banakiniye APR FC.

APR FC na Young Africans baheruka guhura mu mikino nyafurika mu 1996, mu irushanwa rya African Cup of Champions Clubs ryaje guhinduka CAF Champions League, APR FC iyisezerera iyitsinze ibitego 3-1.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Match zibera i Nyamirambo nzifata nkizabereye ku kibuga kimyitozo bityo niba mudafashe match International ngo muzizane kubibuga abantu bareba badakingirijwe n’ibyuma ndetse na senyenge muzajye mutsindwa kare mureke abishimira umupira bikomereze nubundi ntituba tuzazibona ….Stade Amahoro kuki muyatinya mwarangiza mukatubeshya ko muzi gukina

Comments are closed.

en_USEnglish